Visi perezida wa volleyball mu Rwanda yakatiwe imyaka 2

Visi perezida wa volleyball mu Rwanda yakatiwe imyaka 2

Bagirishya Jean de Dieu, uzwi nka Jado Castar, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri.

Bwana Bagirishya usanzwe uri n’umunyamakuru w’imikino uzwi cyane, yafashwe itariki 21 z’ukwezi gushize aregwa gukoresha inyandiko z’impimbano.

Izo nyandiko bivugwa ko ari zo zifashishijwe mu gukinisha abakinnyi batabyemerewe mu kipe y’u Rwanda ya volleyball y’abagore mu irushanwa rya Afrika riherutse kubera mu Rwanda.

Gukinisha abo bakinnyi bava mu gihugu cya Brazil, byaviriyemo ikipe y’u Rwanda kuvanwa mu irushanwa kandi yari yabyitwayemo neza, ibintu byababaje benshi mu bakunzi b’iyo kipe.

Jado Castar asanzwe ariumuyoboziwa wa radiyo B&B UMWEZI

urukiko rwa Gasabo rwasomye umwanzuro uvuga ko “Bagirishya Jean de Dieu yemeye icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimano” bityo akaba akatiwe imyaka ibiri.

Uwo mwanzuro kandi uvuga ko afite uburenganzi bwo kujuririra icyo gihano

ECONOMY