Bamwe mu bafite ubumuga baravuga ko mu mibare ingana n’440 000 bivugwa ko ari iyabafite ubumuga mu Rwanda , ari mike cyane kuko babarurwa havuyemo abari munsi y’imyaka itanu, bagasaba ko Reta yabafasha mu kubarura abo bana kugirango babiteho binyuze muri gahunda zibateza imbere . ikigo cy’iguhugu cy’ibarurishamibare kivuga ko bigoranye gukora ibarura ry’abo bana gusa ngo byashoboka.
Mu ibarura rusange rya kane riheruka kuba mu mwaka wa 2012 mu gace karyo kavuga ku mibereho n’ubuzima bw’abafite ubumuga ryagaragaje ko mu Rwanda habarurwa abarenga 440000 bafite ubumuga . gusa uyu mubare bawutangaje bavuga ko ari abafite ubumuga bari hejuru y’imyaka itanu , Gusa abafite ubumuga bavuga ko bafashijwe na Reta mu ibarura rusange riteganijwe mu mwaka wa 2022 hakongerwamo imibare y’abari munsi y’imyaka itanu byabafasha kumenya aho bagenzi babo bakiri bato bari bakabitaho, SHIRUMUTETO Innocent ufite ubumuga bwo kutabona,akaba n’inzobere mu kunanura iminsi yagize ati” iyo umwana avukanye ubumuga bw’ingingo ukamumenya ari munsi y’imyaka itanu ashobora kuvurwa agakira, ikibazo gihari baracyabahisha hakenewe imbaraga za leta cyane cyane mu ibarura bakadufasha tukabitaho bitarakomera”
Nubwo iri barura ryagaragaje ko ubumuga bwiganje mu Rwanda ari ubutemerera ubufite kugenda (walking) ku rugero rwa 51% by’ababufite, hari ubumuga bugora ababufite kuko ngo iyo batitaweho munsi y’imyaka itanu bubatera indwara zidakira . Hakizimana Nicodeme uyobora ishyirahamwe nyarwarwanda ry’abafite ubumuga bw’uruhu yagize ati” kuvukana ubumuga bw’uruhu bisaba kwihangana kuko wangwa bakikubona,iyo utitaweho cyangwa ngo umenyekane uri munsi y’imyaka itanu ntibiba bigikunze ko wakosorerwa ikibazo cy’amaso uvukana kubera umusemburo wa MELANOSITE (melanocytes)uba udafite ,ikindi uba uri n’ibyago byinshi byo kurwara cancer y’uruhu badufashe tubamenye binjizwe muri gahunda zibagenewe”
Kuba 41 % by’abafite ubumuga baba bataragannye ishuli biterwa nuko igihe cy’imyaka yo kwiga (3-5) baba batitaweho , gusa Ngo ikibazo gikomereza ku myaka yogutangira ishuli kuko nubwo 48% by’abafite ubumuga batangira ishuli , 6.4% bonyine nibo bagera ku cyiciro cy’amashuli yisumbuye byagera kuri kaminuza bikagabanuka cyane kuko 0.7% nibo bayigeramo, Ngo Abenshi muri bo baba bahishe kuko ababashinzwe baba batarakira ubumuga bwabo, Niyoyita Faina ufite ubumuga bw’ingingo yagize ati”ababarera bagorwa no kwiyakira bigatuma batitabirira ku gihe amasomo, icyakora bamenyekanye ku rwego rw’igihugu bakiri mu myaka yo hasi twabafasha kuko nubwo dufite ubumuga tukitabwaho tukiri hasi twiga nk’abandi bose”
SEKAREMA ,usanzwe ayobora imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe (cerebral palsy ), ntajya kure ya Niyoyita aho yemeza ko nubwo udashobora kuvura ubumuga bwo mu mutwe burundu ariko iyo nyirabwo amenyekanye hakiri kare aroroherezwa akiga ndetse akinjizwa mu mikino yabagenewe yitwa bociya (BOCCIA) ,
Mu gihe abafite ubumuga basaba ko imibare y’abato yakwinjizwa mu ibarura bakamenyekana , ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko bigoranye kongera imibare y’abafite ubumuga bari munsi y’imyaka itanu mu ibarura Rusange kuko ngo byabatwara igihe kinini, BYIRINGIRO James usanzwe ari umukozi uhoraho mu ishami rishinzwe amabarura mato (surveys) yagize ati “ tuba dufite igihe kingana n’iminsi 15 , iyi mibare rero kuyibona byadusaba kujya dushaka umubyeyi cyangwa umurezi wuwo mwana, nabo bigoranye ko yabyemera mu gihe adashaka ko bimenyekana , ngo amusubirize ibibazo tuba turi bubaze,byafata igihe kinini tuba tudafite ,Nubwo ’amabarura mpuzamahanga ahera ku myaka itanu tuzakora ubuvugizi turebe ko byashoboka “
Mu mibare y’abafite ubumuga yagarajwe mu ibarura Rusange rya Kane mu mwaka wa 2012 abagore nibo bari hejuru kuko bangana n’ibihumbi magana abiri na makumyabiri na bitanu, ni mu gihe abagabo ari ibihumbi Magana abiri na makumyabiri na kimwe ,ikiciro cy’abafite imyaka iri hagati ya 50-54 niho hagaragara abafite ubumuga benshi kuko bangana 38,093 bose bava mu baturage 10,515,973 bari batuye mu Rwanda ubwo ibarura rusange rya kane ryakorwaga mu mwaka wa 2012 , ibarura Rusange rya gatanu Riteganijwe kuba mu mwaka wa 2022 kuko riba inshuro imwe mu myaka 10, haramutse hongerewemo abafite ubumuga bari munsi y’imyaka itanu byafasha mu guhangana n’ingorane bahura nazo iyo bageze mu myaka iri hejuru.
TWAHIRWA Eric