Abanyeshuli bavuga indimishami barasaba guhugurwa ikinyarwanda rusange.

Abanyeshuli bavuga indimishami barasaba guhugurwa ikinyarwanda rusange.

Bamwe mu banyeshuli bavuga ururimi shami  rwitwa urukiga barasaba guhugurwa ikinyarwanda rusange kuko ngo bibagora mu myigire   y’ikinyarwanda bo bavuga ko ababategurira imfashanyigisho zacyo babafata nkabavutse bakivuga kandi ngo bacyiga nkuko biga indimi z’amahanga

Iyo ugeze muri bimwe mu bigo by’amashuli byo Mirenge ya Miyove, Kaniga, Rushaki, Cyumba na Rubaya yo mu karere ka Gicumbi, biragoranye kwiyumvisha ko uri mu Gihugu cy’ Urwanda kuko ururimi ruvugwa  muri aka gace si Buri umwe warwisobanurira kuko ni ururimishami rw’ikinyarwanda rwitwa URUKIGA , abenshi mu baruvuga ntibumva neza ikinyarwanda rusange kuko rufatwa nk’ururimi Gakondo. Bamwe mu banyeshuli baruvuga bavuga ko bagorwa no kwiga ikinyarwanda rusange kuko imivugire n’imyandikire yacyo babyiga bageze mu mashuli nkuko bigenda ku zindi ndimi mvamahanga , Turamyimana Emmanuel yagize ati

” Ntidukwiriye kwigishwa nkuko abandi biga badufata nk’abavukiye mu Kinyarwanda kandi mu byukuri tuvuga urukiga , iyo batubaza nk’abakivukiyemo baba baturenganya”

Uretse kuba bigishwa mu buryo bita ko bugoranye ndetse ngo butabafasha mu guteza imbere imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’ikinyarwanda rusange bongeraho ko n’imfashanyigisho (ibitabo, filimi) n’ibindi bibafasha kwiga , bitorohereza umunyeshuli uvuga indimi shami, bagaheraho basaba ko  bazajya bategurirwa amahugurwa abakarishya mu Kinyarwanda Rusange hagamijwe kubafasha ngo  bajye Ku rwego nka urwabandi bene gihugu , MUNYANDINDA Emmanuel yiga mu mwaka wa kane Igiswahili ,ubuvanganzo mu cyongereza n’ikinyarwanda yagize ati

” Ibaze kuvuka utavuga ururimi, ukarwiga mu cyiciro rusange  utarwumva wagera mu guhitamo ishami bakaruguha nk’isomo fatizo , biratugora cyane ,dukeneye ko bazajya baduhugura cyane cyane twe tuvuga indimi shami zisa nkaho zidasa n’ururimi rw’ikinyarwanda rusange, byazadufasha mu mivugire n’imyandikire y’ururrimi rw’ikinyarwanda.”

Nubwo iki kibazo gisa nkaho ari imbogamizi ku myigire yabo , kirasa nkaho bizagorana gukemuka kuko Gisaba ko haba imikoranire y’inzego z’itandukanye, zirimo Minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho  , Minisiteri ifite mu nshingano umuco n’ururimi n’inteko y’umuco. Gusa inteko nyarwanda y’umuco ivuga ko bagiye gukora ubuvugizi banakorane n’inzego zibishinzwe mu rwego rwo gukemura icyo kibazo Dr uwiringiyimana Jean Bosco ushinzwe guteza imbere umuco n’ururimi mu nteko y’umuco  avuga ko bazakora ubuvugizi bafatanije na Minisiteri ibifite mu nshingano yagize ati

Mbere na mbere turabakangurira kwishimira ururimishami bavuga  kuko ni ururimi rwemewe mu Rwanda ,……………ku bijyanye no kuborohereza mu myigire y’ikinyarwanda birasaba imikoranire n’izindi nzego zifasha mu myigire y’indimi kandi twizera nezako dufatanije ikibazo kizakemuka”

Kugeza ubu  Mu Rwanda hari uduce tuvugwamo indimi Shami zisa nkaho zidasa n’ikinyarwanda ndetse bisaba gukeneka urwo rurimi mbere yo gusabana na bene rwo, utwo duce ni Rusizi na Nkombo aho bavuga  Amahavu  n’Amashi, kimwe n’agace ka Burera na Gicumbi bavuga cyane Urukiga (Igikiga) runavugwa  muri  Uganda, izi ziza ziyongera  ku zindi nyinshi zirimo ,ikirera , ikigoyi, Urunyagisaka , Igishobyo cyangwa Urushobyo , Igisozo n’izindi .

Eric TWAHIRWA

CULTURE