Kuri uyu wa 20 kanama 2024 nibwo Minisitiri mushya wa siporo Nyirishema Richard yakoze ihererekanya bubasha nuwo asimbuye muri izo nshingano
Kuwa 16 kanama 2024 nibwo Nyakubahwa president wa Repubulika y’ U Rwanda Paul Kagame yashyize mu nshingano aba Minisitiri bashya, Bwana Richard Nyirishema yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri ya siporo asimbuye Aurore Mimosa Munyengaju wari umaze imyaka 5 ayobora Minisiteri ya siporo.
Inshingano zo kuyobora Minisiteri ya siporo zagiye zigora benshi Kuko byakunze kugaragara ko uzigiyemo asimbuzwa atararangiza manda y’umukuru w’igihugu uba wamugiriye icyizere ,
Uko abaminisitiri ba siporo bagiye basimbura mu nshingano kuva Muri 2003-2024
Bayingana RobertNyuma yuko Nyakubahwa pereziida wa Repuburika y’ U Rwanda Paul Kagame atorewe manda ya mbere nk’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2003 yashyizeho Bayigamba Robert nka Minisitiri wa siporo waje gusimbuzwa Muri 2005 nyuma y’imyaka itagera kuri ibiri umukuru w’igihugu amugiriye , uyu munyemari wanayoboye uruganda rwa Manumetal rukora ibyuma, yanabaye umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’abikorera na perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda ; gusa yaje kuburana ku byaha yakurikiranyweho birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Habineza Joseph
Habineza Joseph yayoboye Minisiteri ya Siporo mu bihe bigoranye kuko abanyarwanda bari bamaze kumva icyanga cyo kwitabira imikino ya nyuma nyafurika y’ibihugu mu mupira w’amaguru, yagombaga guhangana n’abanyamahanga biganjemo abo mu karere ko mu biyaga bigari bari bamaze kuba benshi mu Rwanda ndetse batanga umusaruro , uyu musaruro ariko ntiwatumaga abanyarwanda bumva iyi politiki kuko bayishinjaga kudaha agaciro abenegihugu cyane abakiri bato , ni umugabo wabyitwayemo neza ndetse akundwa n’abatari bake mu gihugu , muri guverinoma nshya yashyizweho n’umukuru w’igihugu nyuma yo gutorerwa manda ya kabiri muri 2010 yaje kugirirwa ikizere yongera gushyirwa muri guverinema nshya, gusa nyuma y’umwaka Ari muri izo nshingano yaje gusimbuzwa Muri 2011.
Mitali Protais
Protais yinjiye muri Minisiteri ya siporo U Rwanda rufite abakiri bato bahabwaga icyizere cyo kuzageza igihugu kure hashoboka mu mikino mpuzamahanga, yagowe na Minisiteri ya siporo kuko nubwo yafatwaga nk’umunyapolitiki mwiza mu gihugu icyo gihe, nta gikomeye yakoze muri iyi Minisiteri , bivugwa ko mu gihe yari Minisitiri wa siporo yagiye ahura n’ibibazo byo kutumvikana n’ishyaka PL yaturukagamo aho mu 2015 ryaje kumushinja kuririganya miliyoni 50 ,nyuma y’imyaka itatu yaje gukorerwa mu ngata na Habinneza yari yasimbuye.
Habineza Joseph yasubijwe mu mwanya we
Habineza yagaruwe mu mwanya abonwamo icyizere cyo kuzahura ibyari byarasenyutse yari yarubatse mu myaka yayoboye iyi Minisiteri gusa byagiye bivugwa ko yasanze uko yabikekaga bitari bigishobotse kuko siporo y’icyo gihe yari igeze habi kuwa kugaruka Muri Minisiteri ya siporo 24 Gashyantare 2015 Uwacu Julienne yagiriwe icyizere ahabwa inkoni yo kuyobora Siporo nyarwanda.
Uwacu Julienne
Kuva mu kwezi kwa 2 mu mwaka wa 2015 Julienne yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri ya Siporo , ni umunyarwandakazi utari uzwi cyane muri siporo ariko yakoze uko ashoboye kugeza manda y’umukuru w’igihugu y’imyaka 7 irangiye muri 2017 , Muri Guverinoma nshya yashyizweho na Paul Kagame kuwa 31 kanama 2017 yakomeje guhabwa icyizere cyo kuyobora iyi Minisiteri gusa nyuma y’umwaka (10/2018) yaje gusimbuzwa.
Nyirasafari Esperance
Uyu wamenyekanye muri sena y’U Rwanda kurusha Minisiteri ya Siporo yavuzweho kutagira byinshi yahinduye muri iyi Minisiteri yaje gusimbuzwa mu kuwa 5 Ugushyingo 2019.
Aurore Mimosa Munyengaju
Muri 2019 yatangajwe nk’umuyobozi mushya wa Minisiteri ya siporo mu Rwanda ni umuyobozi utariyumvishwemo na benshi mu bagira aho bahurira na siporo ariko akomeza kurwana ishyaka kugeza aho umukuru w’igihugu amuhinduriye muri 2024.
Nyirishema Richard
Nta byinshi byo kumuvugaho kuko ni umugabo wari umuyobozi muri basketball aje yitezweho kuzahura imikino mu rwanda cyane cyane umuoira w’amaguru nubwo amateka garagaza ko atawufitemo uburambe buremereye , yahererekanyije umubasha nuwo asimbuye yizeza abanyarwanda kubafasha guteza imbere imikino
Oddy Mujyeni