kuri iki cyumweru Abasirikare 15 bapfuye ba Siriya baguye mu gitero umutwe w’iterabwoba wa reta ya kiyisilamu wakoze kuri bisi y’igisirikare, muri Siriya. Ibi byatangjwe n’ishirahamwe rikurikirana ibyuburenganzira bwa muntu muri Siriya rifise icyicaro gikuru mu Bwongereza.
uyu mubare w’abapfuye ushobora kwiyongera bitewe nuko abasirikare batari bake bakomeretse bikomeye, nkuko uwo muryango ribivuga. Umutwe wa ISIS ntiwigeze utangaza ko ariwo wagabye icyo gitero.
Nubwo uwo muryango watsinzwe mu 2019, wakomeje gutera ibitero biturutse mu bice bitandukanye bya Siriya, Mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere, abasirikare icyenda ba Siriya hamwe n’abandi barwanyi bishwe mu gitero gisa n’icyo cyakozwe ku modokaza gisirikare mu burasirazuba bwa Siriya.
Ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere, abarwanyi ba ISIS nanone bagabye igitero gikomeye, batera gereza mu burasirazuba bwa Siriya, mu mujyi wa Hasakeh, igitero cyari kigamije kubohoza bagenzi babo.
Hafi ibihumbi magana atanu barishwe , abarenga miriyoni barahunga kuva intambara muri Siriya yatangira muri 2011.
source:Ijwi rya Amerika