Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 bakomeje ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wabo, ibikorwa byabereye mu murenge wa cyanika muri Burera, na Byangabo muri Musanze.
Dr Habineza Frank yijeje abatuye Burera na Musanze ko bitarenze ukwezi kwa Nzeri azaba yamaze gukuraho ibigo bifungirwamo abanyarwanda babita inzererezi bizwi nka Transit center, ndetse anabizeza guhanga imirimo kuburyo ikibazo cy’ubushomeri kizakemuka.
Dr Frank HABINEZA Kandi yanavuze ko ikibazo cy’akarengane abantu bahurira nabyo mu butabera kizahita gicika burundu. Ibi yabivugaga ashingiye kukuba hari abaturage bafatwa bagafungwa iminsi 30 nta bimenyetso byuzuye bihari, yongereyeho ko iyi minsi iashobora kugera mu myaka 2 ngo hagikusanwa ibimenyetso ndetse bikanarangira babaye abere! Aha yahise anagaruka ku kibazo cy’imisoro nyongera gaciro izwi nka VAT avugako kigomba guhita gihabwa umurongo, ndetse n’inyungu ku nguzanyo mu bigo by’imari ikagabanyuka bitryo bigafasha abaturage gukora Ibikorwa bibateza imbere. Ibi byose Dr Frank HABINEZA yavuzeko bizashyirwa mu bikorwa nibaramuka bamutoye akaba Perezida w’igihugu.
Nko mu karere ka Musanze yahereye ku kibazo cya transit center byavuzwe ko kiba mu kinigi ni nyuma yuko bamwe mu baturage bagize bati ” ikibazo kiduhangayikishije ni iki! Iyo uvuye nko mu kazi Wenda usa nabi hari ubwo bakujyana mu kinigi bakwita inzererezi waba uri umukobwa Wenda utashye nijoro kubw’impamvu z’akazi bakakwita indaya, ubwo ukaba ugiye muri transit ya Kinigi”.
Dr Frank HABINEZA asubiza iki kibazo yagize ati “ Musanze nyigendamo kenshi ndanayikunda yewe nanayikoreyemo imirimo itandukanye. Rero na Kinigi nayigiyemo kenshi, ndayikunda kuko isaneza pe! Ariko sinarinziko hari ikigo nkicyo pe! Ndababaye cyane, ariko ndabasezeranya ko mwebwe ni mudutora mukwezi kwa Nzeri izi transit center zose zigomba kuba zavuyeho kuko nta munyarwanda ukwiye kwitwa inzererezi mu gihugu cye“.
yongereyeho ko isoko rya Byangabo rizavugururwa.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu mukandinda Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije hamwe n’Abadepite bo muri iri shyaka, birakomeza ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, mu karere ka Rwamagana no mu mujyi wa Kigali.