Bamwe mu bagira aho bahurira n’itangazamakuru ryo mu Rwanda bahamyako uru rwego rwabaswe na Ruswa ku buryo bamwe mu banyamakuru bahabwa cyangwa bagasaba ruswa ngo basebye , bavuge ndetse bakore inkuru ku kigo cyangwa ku muntu runaka bagamije guhindura ukuri, nubwo nta bushakashatsi burayikorwaho bamwe mu banyamakuru bavuga ko ubukene buri muri uyu mwuga aribyo bituma bijandika muri ruswa.
Mu bihe bitandukanye hagiye havugwa ruswa y’amafaranga aho umunyamakuru akora inkuru ibogamye yaguzwe ikavuga ibinyoma bitewe n’amafaranga yahawe maze akifashisha ikinyamakuru akorera yandagaza uwo yatumwe, Patience Ishimwe Umunyamakuru wa radio Musanze yemeza ko iyi ruswa ibaho ariko bigoranye kuba wayitangira ibimenyetso kuko itangwa ku bwumvikane bw’umuyobozi ndetse n’umunyamakuru , yagize ati
“izi ruswa zibaho aho umunyamakuru ahabwa amafaranga ku nkuru yakoze bigendanye nuko uwamwishyuye abyifuza ko isohokamo , ariko bigoranye kuzibonera ibimenyetso , kuko bishobora kuvugwa n’uwayakiriye gusa akitwazako ari agatike (ticket)
Si iyi ruswa ivugwa gusa kuko hari abemeza ko mu itangazamakuru harimo ruswa y’igitsina ku buryo budasanzwe aho serivisi zimwe na zimwe zitangwa zibanje gusasirwa ruswa , umwe mu bahanzikazi ukizamuka utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko iyi ruswa yayisabwe yagize ati “indirimbo yanjye ijya ahagaragara nasabye umunyamakuru kumfasha ambwirako ari nziza ariko ngomba ku musanga iwe tukayiganiraho ,ngezeyo ansaba ko turyamana mubwira ko bidakunda ubwo ntiyongera kuyikina”
Nubwo itangazamakuru rivuga ibibazo by’abaturage (social security issues reporting) ariryo rivugwa cyane mu kwijandika muri Ruswa, abakora iry’imikino bavugwa ko ryokamwe, bakemeza ko ibikorwamo byinshi biba bishingiye ku cyatanzwe, Yakubu jacque ni umunyamakuru ukorera mu karere ka Musanze yagize ati“ kugira umukinnyi igitangaza kubera ibyo yatanze ni ibisanzwe bituma ufite impano asigara kubera ko akennye ahubwo uwifite agakomeza”
Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu karere ka Musanze Yavuze ko bibaho ko uganiriza umunyamakuru binyuze mu cyo yise fanta inkuru yagucisha umutwe igahinduka , yagize ati
“ urabona mugenzi wacu wafashwe amashusho akubita umuturage muri guma mu rugo, iyo abimenya akegera umunyamakuru akamugurira agafanta ntibiba byarageze hariya, ……………., agatike gatuma icyari ikibazo cyagucisha umutwe kiba igisubizo “
kuki iyi ruswa ivugwa mu itangazamakuru isa nk’iyirengagizwa
Nubwo mu itangazamakuru hiswe indiri ya ruswa birasa naho ntacyo ibwiye rubanda n’ababishinzwe , umunyamakuru utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ impamvu ubona iyi ruswa irenzwa ingohe nuko hari abakomeye baba bayiri inyuma bityo kuyikurikirana bigasa naho bo ubwabo bishyira hanze “
Bashingiye kukuba itangazamakuru ryo mu Rwanda rikiri hasi mu bushobozi , bavuga Ko bigoranye guca iyi ruswa , Munyengabe Emmanuel Umunyamakuru wigenga yagize ati” ubukene mu itangazamakuru ryacu ntibwatuma iyi ruswa icika kuko ni ruswa itangwa n’umuyobozi mu gihe izisanzwe ari ruswa zitangwa n’abaturage”
Yongeraho ko kuyica n’ubukene bwugarije ibitangazamakuru hano mu Rwanda bigoranye.
Ubwo twatangiraga gukora iyi nkuru muri werurwe uyu mwaka mu butumwa twohererejwe na INGABIRE M. IMMACULEE, umuyobozi wa transparerncy international Rwanda umuryango urwanya Ruswa n’akarengane yatubwiye ko ntacyo yadutangariza kuri iyi ruswa kuko ntabushakashatsi barayikoraho , yagize ati, “iyo ruswa turayumva , ntacyo nayivugaho kuko nta bushakashatsi turayikoraho”
Mu mwaka wa 2018 Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, watoye itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, Iri tegeko rivuga ko ruswa ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe mu nzego za Leta, iz’abikorera, sosiyete sivili, n’imiryango mpuzamahanga ikorera cyangwa ishaka gukorera mu Rwanda, kigamije gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke hagamijwe kwigwizaho umutungo . iyo ibikorwa bigize icyaha cya ruswa byakozwe n’umuntu uri mu rwego rw’ubuyobozi mu nzego za leta, iz’abikorera, sosiyete sivili n’imiryango mpuzamahanga uwo muyobozi ahanishwa igihano kinini giteganyijwe kuri icyo cyaha yakoze.
Nkuko bigaragazwa n’urutonde rwashyizwe ahagaragara n’umuryango w’abanyamakuru bigenzura (RMC)mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, Mu Rwanda habarirwa abanyamakuru 1595 bakorera radio 33, Television 16 , Ibinyamakuru bikorera kuri murandasi 118 ndetse n’ibisohora impapuro 32 Gusa kuva urwego rw’umuvunnyi rwatangira gushyira ahagaragara abanyarwanda bahamwe na Ruswa mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2016 ntiharagaragaraho umunyamakuru.
Eric TWAHIRWA