Bamwe mu basaba serivise zo kwandikwa mu mashuli makuru na za Kaminuza byigenga mu Rwanda bemeza ko hari abazakirwamo babanje gusabwa Ruswa n’ababishinzwe mu gihe batujuje ibisabwa birimo n’amanota, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuli makuru naza Kaminuza (HEC) cyemeza ko amakosa yo kwakira abatabyemerewe akorwa namwe mu Makaminuza ariko ntamakuru bafite kukibibatera.
Mbere y’umwaka wa 2013 umuntu wese wabonaga impamyabumenyi y’amashuli yisumbuye yabaga afite ubushobozi bwo kwiga muri Kaminuza ya Reta cyangwa iyigenga ikorera mu Rwanda, nyuma yaho Ministeri y’uburezi yasabye amashuli makuru naza kaminuza bikorera mu Rwanda kutakira abanyeshuli batansinze neza amasomo abiri yingenzi muyo bize(kuba bafite inyuguti ya D),gusa hari amakaminuza akibakira , umwe mu biga muri imwe mu makaminuza akorera mu mujyi wa Kigali utarashatse ko amazina ye atangazwa, yemereye deepnews.org ko yasabwe amafaranga akayatanga bityo akemererwa kwiga yagize ati “nkuko ureba iyi diplome (impamyabumenyi) yanjye ntabwo yari yemerewe kujya muri kaminuza mugenzi wanjye ambwira ko gutanga akantu (amafaranga) bakwandika batazuyaje naragatanze ndiga ubu ndi kuyasoza”
Undi musore uri mu kigero cy’imyaka 25 wiga muri kaminuza ibarizwa mu gice cy’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda avuga ko nawe yakiriwe ari uko atanze Akantu (inyito ihabwa Ruswa) ngo gusa byabanje kumugora kuko hari Kaminuza zamuhakaniye zirenga eshatu gusa ngo nyuma yifashishije umukozi ushinzwe kwandika mu ishuli yigamo ahabwa umwanya yagize ati “Nifuzaga kwiga sivo (civil engineering) ngiye kubisaba Kaminuza iranyangira ngo ntibakira abataratsinze neza amasomo , wumve ko kaminuza eshatu zanze bagenzi banjye bandangira kaminuza ariyo nigamo ubu, ntanga amafaranga ku mwanditsi w’abanyeshuli bashya ubu niga ubukerarugendo nubwo ntabwishimiye”
Bamwe mu bashinzwe imyandikire n’imyakirire y’abanyeshuli bashya mu makaminuza yavuzwe n’abatuganirije bemera ko amakosa yo kwandika umunyeshuli utujuje ibisabwa yakorwa ariko bitewe no kwibeshya bidaterwa na Ruswa. Gusa inzobere mu mitangire y’amanota mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze RREB buvuga ko bigoranye kwibeshya ku manota, Enock Niyibizi, Umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda koreji yigisha uburezi avuga ko uburyo bw’imitsindire bwumvikana yagize ati “ Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi kibisobanura neza ko inzego z’imitsindire ari A iwanye na 18, B ihwanye na 15, C ihwanye na 12, D ihwanye na 9, E ihwanye na 6, F ihwanye na 0 na S ihwanye na 3 , ubwo rero kwitwaza kwibeshya byo sinabiha agaciro ikibazo kiba kiri ahandi, ubwo rero uwatsinze neza aba afite inyuguti ya D“
Mu igenzura ryakozwe na HEC muri Gicurasi uyu mwaka wa 2021 ryagaragaje ko hari Kaminuza n’amashuli makuru mu Rwanda yakira abanyeshuli atitaye ku minsindire yabo nkuko bisabwa na Reta y’Urwanda , Mukankomeje Rose , umuyobozi wa HEC yagize ati “ibwiriza rirasobanutse rivuga ko kugira ngo umunyeshuri yemererwe kujya muri kaminuza ari uko aba yaratsinze neza amasomo y’ingenzi. Igenzura ryatahuye ko hari abanyeshuli bakirwa batabyujuje.”
Yongereyeho ko bari hafi gushyira ahagaragara raporo igaragaza amashuli makuru na Kaminuza yagaragayeho ibyo bibazo gusa yirinda ku gira icyo atangaza ku gituma bikorwa ari naho abenshi bavuga ko inzego zishinzwe kurwanya Ruswa zagakwiye kwifashisha iyo Raporo izasohorwa na HEC mu kumenya abagira uruhare muri iyo Ruswa ihavugwa.
Kuki Ruswa ikigoranye gutangazwa
Nkuko bitangazwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda muri raporo yibyo bw’agezeho mu mwaka wa 2020/2021, buvuga ko bwakiriye dosiye zirenga 314 ku byaha bifitanye isano na Ruswa, gusa izi dosiye ziracyari nke kuko mu cyegeranyo ngarukamwaka gikorwa n’umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Reta urwanya Ruswa n’akarengane (Transparency intrenational transparency Rwanda) cyitwa Rwanda Bribery Index 2020/2021 kivugako 89% by’abahuye n’ibibazo bya Ruswa mu Rwanda mu mwaka wa 2020/2021 batigeze babitangaza.
Zimwe mu mpamvu zituma batabitangaza zirimo kuba bakeka ko abo babibwira nabo barya Ruswa ntibigire icyo bitaranga, kuba nta nyungu babona mu kubitangaza, hakaza undi mubare muto uvuga ko batazi aho kubitangariza.
Ni ibihe bihano biteganijwe ku kigo kigaragayeho kugira uruhare muri Ruswa
Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa Ingingo yaryo ya 18 ivuga ko Icyaha cya ruswa gikozwe n’amasosiyete y’ubucuruzi, amakoperative, ibigo, imiryango bifite ubuzima gatozi Amasosiyete y’ubucuruzi, amakoperative, ibigo, n’imiryango bifite ubuzima gatozi bihamijwe n’urukiko gukora icyaha cya ruswa bihanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana n’inshuro kuva kuri zirindwi (7) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yakiriwe cyangwa yemewe, yasabwe, yatanzwe cyangwa yasezeranyijwe.
Nubwo bimeze bityo mu gihe icyo cyaha cyakozwe n’ishuli rikuru cyangwa kaminuza bikorera mu Rwanda Mu bihano biteganywa n’itegeko rigenga uburezi mu Rwanda, ryatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Gashyantare 2021, harimo ko ikigo cy’ishuri cyarenze ku mategeko gihanishwa amande ya miliyoni zitari munsi y’eshatu ariko zitarenze eshanu z’amafaranga y’u Rwanda hakiyongeraho no gufungirwa ishami runaka.
Mu Rwanda habarizwa kaminuza zigenga 27 zirimo 14 z’imbere mu gihugu na 13 zo ku rwego mpuzamahanga , mu gihe imyigire n’imyigishirize muri zo byakomeza kudindira byangira ingaruka ku iterambere ry’uburezi n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Eric TWAHIRWA