
Kuri iki cyumweru kuwa 12 Gashyantare 2023 Mu Karere ka Musanze habereye misa yo gusabira abarwayi barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri , uyu muhango wari wateguwe n’ibitaro bikuru bya Ruhengeri ku ubufatanye na Kiliziya Gaturika diyoseze ya Ruhengeri mu rwego rwo gusengera abarwayi.
Muri uyu muhango ngarukamwaka Umurwayi uhagarariye abandi witwa DUSHIMIRIMANA Protogene yashimiye ibitaro bya Ruhengeri biba hafi abarwayi ndetse anaboneraho umwanya wo gushimira abategura uyu munsi .
Nyiricyubahiro Musenyeri Bwana HAROLIMANA Vincent umushumba wa diyoseze gatorika ya Ruhengeli yibukije abarwayi ko Imana ibazi ndetse ari abavandimwe bayo yagize ati : “Muri abavandimwe b’Imana irabakunda cyane kandi ibahoza ku umutima bityo rero mumenye ko Imana ibazi kandi ko ibakunda cyane mu menye ko ntacyadutandukanya n’Imana uretse urupfu gusa“.

Yanashimiye byimazeyo abarwaza n’ abayobozi bigomwa imirimo yabo bakaza kwitanga bakaza kwita ku barwayi abasaba ko bakomerezaho
KARAKE Ferdinand waje uhagarariye Intara y’Amajyaruguru yashimiye ubuyobozi bwa Diyoseze Gatorika ya Ruhengeli bwifatanyije n’abarwaza Mu gusengera abarwayi. Yakomeje yihanganisha abarwaye ko bakomeza kugira icyizere cyo gukira bakabasha kujya mungo zabo bagakora imirimo bari basanzwe bakora .
Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri DR Muhire yasabye abaganga kwita ku barwayi kuko ngo kuvura ari umuhamagaro Yagize ati:” Ndasaba abaganga ko bajya bita cyane ku barwayi kubera ko bifitemo umuhamagaro wo kuba babaganiriza bakababwira aho baribwa cyangwa se aho bababara bakabasha kubavura bagataha bagasubira mungo zabo bamaze kugarura agatege”.

Mu gihe hizihizwa uyu munsi ngarukamwaka wahariwe abarwayi hakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije guhumuriza abarwayi no kubaha icyizere cy’ubuzima , muri uyu mwaka Ibitaro bya Ruhengeri byateguye igikorwa cyo kwishyurira bamwe mu barwayi babuze amikoro yo kwishyura imiti.
Fraterne Mudatinya