Burera: Urubyiruko rurataka kubura isoko ry’ibyo rukora

Burera: Urubyiruko rurataka kubura isoko ry’ibyo rukora

Urubyiruko rurenga 300 rwakoreraga mu gakiriro k’Akarere ka Burera rutaka kubura isoko ry’ibyo rwakoze, ruhitamo kuva aho rwakoreraga. Rurasaba kubona aho rukorera hegereye abaguzi kugira ngo bave mu gihombo. Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative rubasaba kwibumbira hamwe bagahabwa amahugurwa yo kunoza ibyo bakora no kwiga neza isoko.

Mbere y’umwaka wa 2019 agakiriro k’Akarere ka Burera kakoreragamo urubyiruko rurenga 450 gusa nyuma yaho abarenga 300 bakavuyemo bavuga ko ibyo bakora batabibonera abaguzi. Rwiyemezamirimo wagakoreragamo na weyarahindutse bigatuma imikorere yako iba mibi kurushaho.

NYINAWUMWAMI Marie wadoderaga muri aka gakiriro yagize ati “twabagamo turi urubyiruko rwinshi rwiganjemo urw’abakobwa badodaga, gusa twabuze isoko ry’ibyo twakoraga, bamwe bajya hanze gushaka aho gukorera hatandukanye… Gusa abandi bagiye babivamo baracyashakisha.”

Kubura amasoko hari ababihuza n’uko ibihakorerwa bihenze abakiliya bagahitamo kujya kubigura mu bakorera hafi kandi ibyo bakora bihendutse, ugereranyije n’ibikorerwa muri aka gakiriro.

Kwizera Juvenal umuturage utuye muri Centre ya Rugarama yagize ati “ibikorerwa mu gakiriro biba bihenze, bityo kubigura bisaba uwifite; ariko iyo wigiriye ku muturage ukorera iwe, usanga ibyo akora bihendutse kurusha ibikorerwa mu gakiriro.”

Uretse ikibazo cyibura ry’amasoko ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko habayemo imiyoborere mibi muri aka gakiriro bituma rwiyemezamirimo wakayoboraga ahinduka. Mu rwego rwo kuzamura imikorere myiza y’aka gakiriro harimo gushakwa Rwiyemezamirimo mushya.

Nshimiyimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu, yagize ati “Ikibazo cyo kubura ababagana cyatewe n’impamvu nyinshi zirimo imiyoborere y’agakiriro itarafashaga abagakoreramo kubona byoroshye abaguzi… Mu rwego rwo guteza imbere abakoreramo hari rwiyemezamirimo ugiye kugahabwa azaba afite inshingano zo guteza imbere abagakoreramo”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative -RCA, Prof. Harerimana Jean Bosco, avuga ko ibihombo nk’ibyo bituruka akenshi ku kuba abajya gukorera muri utwo dukiriro baba batize neza isoko ry’aho bagiye gukorera. Agira ati “nk’abandi bose, urubyiruko rurihangira imirimo ariko ntirubanza kwiga ku isoko ry’aho bagiye gukorera, ngo bamenye icyo bagiye gukora niba gikenewe, nibiba ngombwa bahindure. Ibihombo rero bituruka henshi; umuntu wese ugiye kugira icyo akora, akwiye kumenya niba gikenewe aho agiye kugikorera. Abibumbira mu makoperative bakwiye kujya basaba amahugurwa yo kwiga amasoko, kugira ngo birinde ibihombo.”

Mu gihe bagirwa inama yo kwibumbira mu makoperative mu rwego rwo guhugurwa ku byo bagiye gukora, Minisiteri ifite urubyiruko mu nshingano n’abafatanyabikorwa bayo mu guhugura urubyiruko ku kwiteza imbere, bavuga ko kubura amasoko bitakagombye kuba impamvu yo gucika integer, kuko hari uburyo bwinshi bashobora guhangana n’izo mbogamizi.

Seth KWIZERA, Umuyobozi wungirije w’Umuryango utegamiye kuri Leta, EPRN Rwanda, ukorana na Minisiteri y’umurimo mu guhugura urubyiruko, yagize ati “uburyo bwo guhangana n’igihombo gitewe no kubura isoko ry’ibyo wakoze ni bwinshi. Burimo guhindura icyo ukora cyangwa ugahindura aho akorera, Mu bijyanye n’ubukungu hari byinshi byigwa, mbere na nyuma yo gutangira ibyo ukora. Iyo wahombye ku buryo ubura igishoro, ni ho ugana ibigo by’imari bitanga inguzanyo ku rubyiruko, ariko bigakorwa nyuma yo kwiga ku byo bagiye gukora.”

Ikigo cyigihugu cy’ibarurishamibare -NISR, mu bushakashatsi ku mibereho y’abaturage (DHS 2019/2020), kigaragaza ko 43% by’abanyarwanda ari urubyiruko, gusa 21% byarwo nta kazi bafite. Mu gihe babona icyo gukora kibateza imbere byazamura ubukungu bw’igihugu ndetse n’ubw’akarere muri rusange.

ECONOMY