Imibare iheruka ya Ministeri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho igaragaza ko abaryamana bahuje igitsina barenga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35) muri bo ibihumbi 15,400 bakaba baranduye SIDA , Hari abavuga ko uyu mubare ari muto ugereranije n’abaryamana bahuje igitsina muri rusange bigatuma bemeza ko bishobora kongera ubwandu bwa Sida kuko ngo abenshi muri bo batagana serivisi z’ubuvuzi ngo bigishwe ndetse bafashwe kwirinda indwara bakura mu kuryamana kudakingiye.
Raporo y’ubushakashatsi yerekanywe mu kwezi kwa 10 umwaka wa 2020 y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) ivuga ko ubwandu bwa SIDA mu gihugu buhagaze kuri 3%, ibi byanashimangiwe n’ ubushakashatsi buto ku mibare ijyanye n’ubuzima (DHS) yo mu w’2020 yakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ,iyi mibare y’abanduye irimo abaryamana bahuje igitsina barengaho gato 7%. ukuryamana kw’abahuje ibitsina ni ibintu bishobora kuba bimaze igihe kirekire bikorwa mu Rwanda nubwo nta mateka afatika abivugaho, gusa iyo urebye igihe bimaze bivugwa ndetse binemerwa n’ababikora ni gito cyane. Bamwe mu babikora bavuga ko byabagoye kubivuga kuko ngo biba bigoranye kumvwa no kwemerwa mu muryango Nyarwanda bitewe nuko ari ibintu bitamenyerewe mu muco . Ibi bituma batagana ibigo bitanga serivisi z’ubuzima ngo babafashe kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina Nabonibo Albert ni umwe mu baryamana bahuje igitsina Yagize ati “ hari benshi basobanukiwe ko ibyiyumviro byabo ku mibonano mpuzabitsina(sex orientation) bibaganisha kubo bahuje igitsina gusa bake cyane muri bo nibo batera intambwe yo ku byemera ngo babigaragaze , biterwa n’impamvu nyinshi zirimo kukuba batekereza ko biri bwakirwe nabi mu miryango ndetse naho bakomoka, ibi bituma niyo bagize indwara zikomoka ku kuba baryamana bahuje igitsina zirimo na Sida batabimenya kuko batagana aho bahererwa serivisi z’ubuzima“
Nabonibo Albert yemeza ko ukutiyakira bituma abaryamamana bahuje igitsina hari serivisi bataka
Hari abavuga ko abaryamana bahuje igitsina batumva neza serivisi zo kwipimisha Sida nizo gufata imiti iyigabanya ku Rugero ruri hejuru ugereranije n’abandi badahuje icyerekezo ku mibonano mpuzabitsina, gusa nanone nkuko imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) kibigaragaza 16% by’abanyarwanda bafite ubu bwandu ntibipimishije nubwo iki kigo gifite icyizere cyo kugabanya uyu mubare ukagera ku 10% , bamwe mu baryamana bahuje igitsina bavuga ko ukuba batitabira serivisi zo kwipimisha Sida biterwa nuko bakiri umubare muto kuburyo ugucana inyuma kwabo kukiri ku rwego rwo hasi , Umusore wiyita Brighton w’umunyarwandaabana n’umugabo we bahuje igitsina witwa Murundi avuga kokwipimisha SIDA bitari ngombwa cyane kuko bo batajya bacana inyuma yagize ati
“ nkuko nabisobanuye cyane mbana n’umugabo wanjye witwa Murundi kandi dukora imibonano mpuzabitsina ntabwo ducana inyuma kuko dukundana, ibyo kwipimisha SIDA ntabwo tubijyamo cyane kuko turizeranye ndetse ntawe uteze guca inyuma undi “
Brighton yemeza ko badakunze kwipimisha SIDA kuko bizerana
Nubwo avuga ibi arasa nufite imyumvire iri hasi ku buryo Sida yandura kuko imyumvire ye igarukira ku mibonano mpuzabitsina nka hamwe umuntu ashobora kwandurira Sida akiyibagiza ahandi harimo ibikoresho bikomeretsa ndetse nuko umwana ashobora kwandura avuka.
Umubare w’abaryamana bahuje igitsina urazamuka ariko ntibigaragaza
Mu kwezi kwa karindwi mu nama yari igamije ubukangurambaga bwo gusobanurira abaturage bo mu karere ka Musanze uburyo ababana bahuje igitsina bita abatinganyi ko nabo ari abantu bakwiriye kwakirwa mu muryango nyarwanda nk’abandi bose, yabereye mu karere ka Musanze muri imwe mu Mahoteli akorera hafi y’akarere, deepnews.org yaganiriye n’umwe mu bo yasanze yayitabiriye , uyu mugabo asanzwe asengera mu idini rya Gikiristo riziririza ndetse ntiryemere ubutinganyi yemereye umunyamakuru ko amaze imyaka itanu aryamana nabo bahuje igitsina nubwo atunze umugore, uyu mugabo utarifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “ uyu ni umwaka wa gatanu ndyamana nabo duhuje igitsina gusa idini ryanjye ntiribyemera. ndakubwira ko turi benshi kuko hari nabo dusengana dufite imyumvire imwe , uretse kukwizera nkabikwemerera ntawundi nabibwira , ntabwo duteze kwinjira mu mashyirahamwe yababana bahuje ibitsina bitwa abatinganyi kuko ni ukwishora mu bibazo “
Uyu n’abandi batabishyira mu itangazamakuru bari mu bari n’ibyago byo kwandura no kwanduza Sida mu buryo batazi kubera ipfunwe n’ikimwaro baterwa nuko bateye. Abiyakiriye bakiyambura umwambaro w’imyizerere bakabigaragaza bavuga ko iri pfunwe rikomeje kubangamira abifuza kwigaragaza ndetse ngo bikomeje kugorana kuko hari abadashaka kwemera ko baryamana nabo bahuje igitsina Issa Harelimana atuye mu Gace Ka NYAMIRAMBO mu mujyi wa Kigali akora akazi ko kwita ku misatsi y’abagore ndetse ni umutinganyi (gay) yemeza ko umubare w’abatinganyi uzwi ndetse ubyemera uri ku kigero cyo hasi ,yagize ati “ nakuriye mu idini rya isiramu (islam) nyuma tuza kuba abarokore ndakumenyesha ko umubare waba ge (gay) uri hejuru cyane ndetse no mu nsengero buzuyemo umubare wabo gusa bahura n’ikibazo cyo kutigaragaza , twebwe duhuje kwemera turabazi gusa ni benshi cyane”
HARELIMANA Issa yemeza ko abaryamana bahuje ibitsina ari benshi
Yongeraho ko agiye gushinga itorero yise iryabatinganyi (gay church ) mu rwego rwo guha umwanya n’ubwisanzure bwo gusenga no guca imyumvire y’amadini iheza abatinganyi.
Bigira iyihe ngaruka ku Ubuzima bwabo
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivugako 94% byabanduye SIDA nibo bafata imiti igabanya ubukana Bwayo , abadafata imiti igabanya ubukana bagizwe n’igice kinini cyabagore bicuruza (bakora umwuga w’uburaya) bihariye 35,5% by’abafite Virusi ya SIDA mu gihugu ndetse n’abatinganyi. umuyobozi w’ikigonderabuzima cya MUHOZA mu karere ka Musanze avuga ko urebye uburyo ubutinganyi ku bagabo bikorwamo bagakwiriye kugana ibigo by’ubuvuzi kuko kwandura Sida n’izindi ndwara biba biri ku rugero ruri hejuru Dr. Emmanuel Mbarushimana “ Ni imibonano mpuzabitsina ikorerwa aho itakagombye gukorerwa bituma urwego rwo kwandura Sida rujya hejuru cyane , icyo twabasaba ni ukutugana tukabafasha kuko hari bagenzi babo bahabwa serivisi z’ubuzima zishobora no kubarinda “
Yongeraho ko uko bagenda bihishahisha kandi babikora byongera ingaruka ku buzima bwabo ndetse n’imiryango yabo.
Ubusghakashatsi bwakozwe n’ikigo center for disesse control and prevention cyo Muri Amerika mu mwaka wa 2019 cyagaragaje ko 69 % by’abagabo baryamana bahuje ibitsina baba baranduye SIDA , bongeraho ko 37% by’abanduye baryamana bahuje ibitsina baba ari abirabura, bagasaba ibihugu gukangurira abaryamana bahuje ibitsina kwitabira serivisi z’ubuvuzi kuko abandura cyane ari ababa bari hagati y’imyaka 24 na 35 bari ku rugero rwa 40 %.
Mu Mwaka wa 2021, abafite ubwandu bwa SIDA ku isi hose bari miriyoni 38,4 harimo abari hejuru y’imyaka 15 barenga miliyoni 36,7 n’abari munsi y’imyaka 15 babarirwa muri miriyoni 1,7.
Abatuye isi n’abanyarwanda baramutse bitabiriye serivise z’ubuzima byagabanya umubare w’ubwandu bushya kigaragara mu bihugu bimwe na bimwe biri munsi y’ubutayu bwa Sahara cyane cyane mu Rwanda aho hakibarirwa ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bugera ku abantu 5,400 ku mwaka.
UMUGIRANEZA Alice