
Imwe mu miryango irengera uburenganzira bw’abana ivuga ko bigoye kugera ku iterambere rirambye mu gihe abana batitaweho mu igenamigambi ry’igihugu mu kugena ingengo y’imari .
Bimwe bigaragazwa bibangamira uburenganzira bw’abana, harimo kuba usanga hirya no hino mu gihugu hari abataye ishuri, abakorerwa ihohoterwa, abatagira amahirwe yo kurererwa mu miryango n’ibindi.
Mukeshimana Aline, umwana wo mu Karere Ka Nyarugenge , yavuze ko ibyo basabye byumvikanye. Ati “ Uruhare tugira mu kugena ingengo y’imari ni uko dutanga ibitekerezo kandi bigakorwa, birimo nk’uko dusaba ko abana bakiri mu muhanda bavamo, bagashyirwa mu miryango yabafasha bakabona uburenganzira bwabo. Twasabye ko hongerwa ibibuga abana bakiniramo, bimwe twarabibonye ku mashuri aho babyubatse n’ahandi mu midugudu.”
Uburyo bwo guha abana agaciro bikorwa binyuze mu guhugura no gukora ubuvugizi ku bana, inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta ku burenganzira n’uruhare by’abana, bikitabwaho mu igenamigambi ry’igihugu, Abayobozi bagaragaza ko hari byinshi byakozwe bigizweho uruhare n’abana , Havugimana Etienne, ushinzwe igenamigambi no gukurikirana ibikorwa mu Karere ka Rutsiro yabisobanuye.
Yagize ati “ Byaradufashije kuko iyo urebye ibitekerezo n’ibyifuzo abana batanga ko byajya mu igenamigambi usanga byuzuzanya n’iby’abakuru bavuga. Igitangaje, umwana arakubwira ngo turifuza ikibuga cy’umupira cyangwa ivuriro.”
Umuyobozi wa gahunda yo guteza imbere uburenganzira bw’abana, muri Save The Children, Sibomana Marcel, yavuze ko muri rusange bafite umushinga wo guteza imbere ibitekerezo by’abana ndetse bakaba bifuza kubigeza ku turere twose yongeraho ko bigoye kugera ku iterambere rirambye mu gihe abana batitaweho mu igenamigambi, agira ati “ Kuvuga ibibazo bibangamira uburenganzira bw’abana gusa ntibihagije, hakenewe ibitekerezo byabo mu igenamigambi kugira ngo bikemuke. Aho ninaho dukorana n’imiryango itandukanye mu kumenya niba ayashyizwemo azakemura ibibazo by’abana.”
Nbana bagiye bahabwa umwanaya mu igenamigambi byakwihutisha iterambere ryabo ndetse nirya sosiyete nyarwanda muri rusange