
Bamwe mu basenyewe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu mwaka wa 2021 bo mu mujyi wa Rubavu bavuga ko akarere Ka Rubavu kabangiye kuvugurura inzu zabo , Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko ntacyo bwabafasha hatarasohoka igishushanyo mbonera gishya ngo bavugururre bijyanye nacyo.
Nyuma yuko ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kirutse ku wa 22 Gicurasi 2021, Akarere ka Rubavu , n’umujyi wa Goma byibasiwe n’imutingito mu bihe bitandukanye wasenye byinshi birimo bimwe mu bikorwa remezo ndetse n’amazu y’abaturage. Bamwe mu batuye mu mujyi wa Rubavu bavuga ko bangiwe n’akarere kuvugurura inzu zangijwe n’izasenwe nuwo mutingito, Nduwimana Emmanuel yagize “ iyo ugeze ku Karere kwaka ibyangombwa ngo uvugurure barakwangira, bakakubwira ko kuvugururwa kwizo nzu bari kukwigaho kandi uko tugenda dutinda kuzivugurura niko zirushaho kwangirika”
Nubwo mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2021 Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza (Minema) yasohoye inyandiko ivugako hagiye gushakishwa agera kuri Milliaridi 92, zirimo 5 zizitabazwa mu gusana inzu z’abaturage (residents houses) , abaturage bavuga ko nubwo bijejwe ubufasha butaraboneka ariko bagakwiye kuborohereza mu bushobozi buke bafite bakavugurura ,UWIMANA yagize ati”Batubwiye ko hari ubufasha tuzahabwa na Minisiteri ibishinzwe ntiburatugeraho , ariko kandi duhangayikishijwe n’inzu zasenwe n’umutingito ,Akarere kanga ko tuvugurura batwima ibyangombwa , nibadufashe kuko zikomeje kwangika”
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 1 Nzeri 2021 cyavugaga ku bikorwa bijyanye n’iterambere ry’akarere ka Rubavu , ubuyobozi bw’akarere bwemeje ko budatanga ibyangombwa byo kuvugurura aya mazu kuko butegereje igishushanyo mbonera gishya cy’umugi, SINDIKUBWABO Girbert ushinzwe ubutaka n’imyubakire mu karere ka Rubavu yagize ati” Nibyo koko biri kugorana kubaha ibyangombwa byo kuvugurura amazu yabo kuko Akarere kifuza ko bavugurura bijyanye n’igishushanyo mbonera Gishya cy’umugi, ubu rero iki gishushanyo mbonera cy’umugi ntikirakorwa nikiboneka tuzabafasha”
Itegeko n°41/2015 ryo ku wa 29/08/2015 rigena imicungire y’ibiza, umutwe wa mbere, ingingo ya kabiri ivuga ku gusana no gushyira mu buryo ibyangiritse rivuka ko gusana ibikorwa byangiritse, aho bishoboka bikorwa ku buryo burushijeho gukomera kurusha uko byari bimeze mbere, kandi hashyirwa imbaraga mu kugabanya impamvu ibiza byakomotseho, iryo tegeko kandi mu gace karyo kajyanye no gutabara risaba kugoboka mu buryo bwihuse abantu mu gihe cy‟ibiza mu rwego rwo kuramira amagara yabo, kugabanya ingaruka mbi ku buzima bwabo, guha abantu imibereho ibaha icyizere ku buzima bwiza no kubagezaho ibintu by‟ibanze ku buzima bwabo byo kubafasha,
Kuri ubu umwaka urashize abaturage basenyewe n’ibiza bataremererwa gusanura no kuvugurura amazu yabo ibintu bavuka ko bishobora kubashyira mu kaga kuko ukwangirika kwayo kugenda kwiyongera.
Eric TWAHIRWA