Mu gihe mu Rwanda hari abagore bakeneye ubuvuzi bwihuse kubera gukuramo inda bitizewe, bagenzi babo barenga 1200 bafungiye ibyaha bijyanye no kuzikuramo bitemewe n’amategeko, bamwe mu bagore bavuga ko bigoranye guhabwa serivisi yo gukurirwamo inda nubwo hari itegeko ribibemerera. Abayobozi b’ibitaro n’amavuriro bavugako bitagoranye nkuko bivugwa gusa ngo bisaba kwemezwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko aho kuba ruswa.
Guhera mu mwaka wa 2016 imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda , cyane cyane ikorera ubuvugizi abagore ,yasabye guhagurukira ikibazo cy’abana n’abagore basambanwa ndetse bagafatwa ku ngufu bakabyara inda zitateguwe , basabye ko Reta yakorohereza abagore gukurirwamo inda, icyo gihe byagaragaraga ko gufunga abasambanije ndetse n’abafashe ku ngufu bitakiri igisubizo kuko mu manza 2200 zakiriwe n’ubushinjacyaha 1400 nizo zonyine bwatsinze nyamara abarenga 16 000 bari barasambanijwe abandi bafatwa ku ngufu, bamwe mu bagore baravuga ko nubwo hari iteka ribemerera gukurirwamo inda , bagisiragizwa mu gihe bifuza iyo serivisi , MUNEZA Ancile atwite inda y’amezi atanu avuga ko yafashwe ku ngufu aratwita yasabye serivisi yo gukurirwamo inda ngo ntibirakunda nubwo hari abamutanze gusaba iyo serivisi bakayihabwa , yagize ati “ Nafashwe ku ngufu n’umugabo ansanze aho nakoraga akazi ko mu rugo, nyuma njya ku bitaro gusaba serivisi yo gukurirwamo inda mbigiriwemo inama kuko nanjye sinayifuzaga ,ntumwa ababyeyi banga kumperekeza kuko ntibabyumvaga ubu ntegereje kubyara kuko nabuze uwamfasha kuyikuramo, nkeka ko abazikurirwamo baba batanze akantu ”
Guterwa inda nuwo mufitanye isano rya bugufi, utwite ari umwana, ndetse no kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato ni zimwe mu mpamvu zifasha utwite gukurirwamo inda gusa ngo hari abasiragizwa kugeza babyaye , Niyonkuru Anita afite umwana w’umwaka umwe n’igice yabyaranye na Musaza we nyuma yo kumufata ku ngufu yanyoye ibiyobyabwenge , ngo n ubwo yarafite ibigaragaza ko agiye kubyarana na Musaza we wari wamaze gukatirwa ntiyafashijwe gukuramo inda yagize ati “ Musaza wanjye wo kwa data wacu yamfashe ku ngufu baramufunga njya gusaba serivisi yo gukurirwamo inda bansaba ibyangombwa kandi nerekanaga icyo murukiko ko uwamfashe ku ngufu ari musaza wanjye kandi yakatiwe ……….. ntabwo noroherejwe gukuramo inda nyamara uko bambwiye nabyemererwaga n’amategeko”
Yongeraho kohari mugenzi we wafashe icyemezo cyo kuyikuramo imumerera nabi ndetse arafatwa arafungwa , uwo ni umwe mu bagore 1200 bafungiwe mu magereza yo mu Rwanda bahamwe n’ibyaha biri mu gitabo cy’amatego ahana mu Rwanda ingingo 162-164 ndetse 167-168 zijyanye n’ibyaha byo gukuramo inda, Mukashema Alphonsine avuga ko kugirango umuntu yikuriremo inda ageze aho gufungwa aba yabuze umufasha yagize ati “ ubu ndi umukobwa, ndamutse ntwite byangora ku byakira , mbonye umfasha byaba byiza ,ariko kuyikuriramo biba ari uburyo bwa nyuma umuntu aba afite bwo kwikura mu kibazo , nibwo ushaka uyigukuriramo cyangwa ukabyikorera nyuma ugahura ningaruka zo gufungwa cyangwa ukangirika”
Ni izihe ngaruka ku muntu wikuriyemo inda
Mu mwaka wa 2020 umuryango utegamiye kuri Reta HDI watangajeko mu Rwanda abagore barenga 24000 bakeneye ubutabazi bwihuse kubera kwikuriramo inda no kuzikurirwamo mu buryo butizewe, ibi biva ku kuba imiti bakoresha iba itizewe na muganga wemewe na Reta, bituma ubikoze bimugiraho ingaruka z’ubuzima , Dr MUHIRE Phirbert umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeli avuga ko uburyo bwo gukuramo inda budaciye k’umuganga wemewe n’amategeko aba ari amakosa yagize ati “ uburyo bwose bwo gukuramo inda butanyuze ku muganga wemewe n’amategeko ni amakosa kuko uretse no kwiyangiriza byatwara ubuzima bw’ubikora bikwiye kwigishwa ndetse bigasobanurirwa umuntu wese ushaka gukuramo inda ku buryo bwa magendu “
Kubijyanye no kuba hari ibitaro bisiragiza ababyaka serivisi yo gukurirwamo inda ntiyemeranya nabyo kuko ngo iyo iteka rya Minisiteri y’ubuzima ribyemeje ntibajya kure yaryo gusa ngo bigomba guca mu mategeko ati “ hari icyo iteka riteganya Ntabwo umuganga yagukuriramo inda udafite ibyangobwa bigaragaza impamvu zivugwa mu iteka abagana ibitaro kenshi ntabayangombwa baba bafite bityo ntibafashwe”
Ubushakashatsi ku mbogamizi ku gukuramo inda byizewe bwakozwe na HDI 2020 bugaragazako guhera 2010 kugera 2014, miliyoni 25 zabagore ku isi bakuyemo inda kuburyo butizewe ni mu gihe milioni 7 z’abagore buri mwaka zakirwa mu Bitaro kubera gukuramo inda , gahunda yo gukurirwamo inda byizewe ishyizwemo imbaraga nkuko biteganwa n’iteka rya minisitiri n°002/moh/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugirango muganga akuriremo umuntu Inda, byagabanya umubare wabafungwa , bakicwa ndetse bakangirizwa no gukurirwamo inda mu buryo butizewe.
Eric Twahirwa