Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango irasaba abanyarwanda kugira uruhare mu gukumira inda ziterwa abangavu , ni nyuma yuko abarenga 103400 batewe inda guhera 2017 kugera 2021 ariko imibare itangwa n’ Ubushinjacyaha ku madosiye y’ibyaha byo gusambanya no gutera inda abangavu muri iyo myaka ari 19505.
Ikibazo cy’iterwa inda n’isambanwa ry’abangavu cyatangiye gukomera mu mwaka wa 2016 ubwo hagaragaraga abangavu barenga 17000 batewe inda, mu myaka yakurikiyeho imibare yagiye yiyongera kugera aho mu mwaka wa 2021 habaruwe abarenga 23000 byatewe inda mu gihugu hose. Ni ikibazo Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko gikomeje gufata indi ntera kuko mu myaka itanu yahereye 2017 kugera 2021 babaruye abangavu 103498, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof. Bayisenge Jeannette avuga ko hatabayeho ubufatanye bw’abanyarwanda bose mu guhangana niki kibazo , bitashoboka ko bicika, yagize ati” ikibazo cyo gutera inda no gusambanya abana cyafashe indi ntera , ni ikibazo buri munyarwanda agomba kugira icye , ntawavuga ko amategeko yo yonyine azarangiza iki kibazo kuko abafatwa ni bake kurusha ababikora, ni urugamba rwa buri wese “
Imwe mu ngamba zashyizwemo imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda harimo kugeza imbere y’ubutabera ababikora, gusa hari abaturage bahangayikishijwe nuko umubare w’abafatwa ari muto kurusha uwababikorerwa , raporo z’ibyagezweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu myaka ya 2017-2021 igaragazako dosiye zakiriwe n’ubushinjacyaha ku byaha byo gusambanya abangavu ari 19505 ibintu bamwe mu babyeyi bavuga ko hatabaye imbaraga zabo iki kibazo kizakomeza Zainab Uwera umuturage wo mu karere ka karongi yagize ati “ usanga ahenshi ababyeyi babigiramo uruhare , ntibakibona umwanya wo kwita no kuganiriza abana babo, bakabaha abakozi niyo batewe inda cyangwa basambanijwe ababyeyi bagira ibanga ababikoze , ababyeyi nitubigira ibyacu bizacika ariko twigize ba ntibindeba”
Inkomoko :Ibyakozwe n’ubushinjacyaha bw’ u Rwanda 2017-2022
Si abangavu basambanwa gusa kuko muri dosiye n’ibirego byakirwa n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda hari abagore bashyikirizwa ubushinjacyaha bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya abana, mu mwaka wa 2017/2018 mu bakurikiranweho icyo cyaha harimo abagabo 3637 n’abagore 127, ni mu gihe nko mu mwaka 2020/2021 hakurikiranwe abagabo 2992 n’abagore 75. Umunyamabanga mukuru wa Rib Jeannot Ruhunga avuga ko bashyize imbere gahunda yo gukumira ibyaha byiganjemo ibyo gusambanya abana b’abahungu n’ababakobwa hibandwa ku buryo bwo kwigisha, yagize ati” intego dufite muri ubu ni ugukora ubukangurambaga higishwa abaturage ariko hibandwa mu mashuri, ni ukugira ngo abantu bamenye uburyo bwo gukumira ibyaha kuko abenshi byagaragaye ko babijyamo kubera ukutamenya”
ibyaha bijyanye no gusambanya abana no kubahohotera bifata 5% by’amadosiye yose yakiriwe n’ubushinjacyanyaha 2017-2021, Ingingo ya 4 y’itegeko No 69/2019 ryo ku wa 08 Ugushyingo 2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange risabira uwasamabanije umwana igihano cy’imyaka 25 , gusa haramutse habonetse ubundi buryo bwo kurwanya icyi cyaha bwagabanya amafaranga Reta itanga yishyura ku manza zo gusambanya no guhohotera umwana.
Eric TWAHIRWA