Orlando pirates yikomye igihugu cya Tanzania

Orlando pirates yikomye igihugu cya Tanzania

Orlando Pirates ikipe yo muri Afurika yepfo binyuze mu mutoza wabo Mandla Ncikazi bamaganye uburyo  ikipe ye yakiriye muri Tanzaniya nyuma yo gutsindwa muri kimwe cya kane kirangiza cya #TotalEnergiesCAFCC itsinzwe na Simba ku cyumweru.

Nyuma yo gutsindwa abakinnyi nitsinda rigize ikipe ya Orlando pirates bavuze ko imitsindirwe yabo yaturutse kuburyo bakiriwe kinyamaswa n’igihugu cya Tanzaniya binyuze mu ikipe bagombaga gukina ya SIMBA SPORTS CLUB umutoza yagize ati”

. “Kimwe cyo navuga , nk’Abanyafurika, reka duhindure iyi mitekerereze, ugize umushyitsi muhanganye cyane cyane mu mupira w’amaguru aje muri Tanzaniya, kumwanga  urunuka umufata niknyamaswa nk’inyamaswa ntibikwiye,Twabonye ibikorwa bitari ibya kimuntu aho tujya hose. Twafashwe nabi cyane, ariko uyu ni umukino wa siporo ugomba kuduhuza. Ariko ibyo twabonye hano ni urwango no guhohoterwa.

“Kuki Abanyafurika babigirira abandi Banyafurika? Uratekereza rwose ko inzangano tubona iyo tuje hano Simbaije muri Afrika yepfo dukabiyikorera babifata bate?

“twafashwe kinyamaswa kuva tukigera kuri ku kibuga cy’indege biba bityo tugeze kuri hotera mu gihe iobyabereye kuri stade ari agahomamunwa  – ni kuki bakomeje kugaragaza ubunyamaswa kuri twe ? yongereyeho ko ntaho umupira wamaguru uzagera mu gihe insinzi igishakirwa mu gutegura no kwakira nabi mukeba mu mikino mu gihe bitegura imikino

Simba SC yatsinze Orlando pirates 1-0 mu mukino wabereye muri Tanzania kuri iki cyumweru

SPORTS