Karongi: urubyiruko rurasiragizwa iyo rukeneye serivisi zirufasha kwirinda inda n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Karongi: urubyiruko rurasiragizwa iyo rukeneye serivisi zirufasha kwirinda inda n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Bamwe bangavu n’ingimbi  bo mu Mirenge ya Gishyita, Rubengera  na Mubuga yo mu Karere ka Karongi bavuga basiragizwa ndetse bakanasererezwa mu gihe bakeneye serivisi zibafasha kwirinda inda n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu mafarumasi , butiki n’ibitaro. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko ababikora, babikora ku giti cyabo ntaho bahuriye nabo.

Mu bihe bitandukanye Reta y’Urwanda ikangurira urubyiruko kwirinda inda zitateguwe  n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina hakoreshwa uburyo burimo kwifata no gukoresha agakingirizo gusa hari bamwe bakoresha uburyo bw’ibinini bigurishwa mu mafarumasi cyangwa bigatangwa kwa Muganga , rumwe mu rubyiruko ruranenga abatanga serivise zibafasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko ngo babasiragiza rimwe na rimwe bakabandagaza mu ruhame ibintu bishobora gutuma batera cyangwa baterwa inda n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Tuyishime Honorathe wo mu murenge wa Gishyita avuga ko yandagajwe n’umucuruzi wo muri Farumasi yagize ati “ kugira ngo ntwite namaze gukora imibonano idakingiye njya ku Mubuga gushaka utunini muri farumasi , umugore nasanzemo arantuka ngo ndi indaya ngo ese ibinini mpora ndya nziko ari ibiryo” Yongera ho ko yaje kubyara umwana agapfa , ariko ngo intandaro ni umugore wanze kumugurisha ibinini

udukingirizo ni tumwe mu dukoresho tubafasha mu kwirinda inda zitateguwe

Nubwo Reta ikangurira urubyiruko gutinyuka bakagana ibigo by’urubyiruko n’ibigo bibafasha ku buzima bw’imyororokere, baravuga ko hari igihe bibagora kugerayo bikabasaba kwifashisha amaduka n’inzu z’ubucuruzi zibegereye bakagura udukingirizo ahantu bavuga ko naho biba bitoroshye , Munyandinda Emmanuel avuga ko yarezwe mu rusengero ko yaguze agakingirizo yagize ati”ndi Umudiventiste nagiye kugura agakingirizo umucuruzi abanza yakanyima , nyuma aza kukampa ariko yabibwiye ababyeyi nabo dusengana ngo nsigaye ndi umusambanyi ibintu byangizeho ingaruka kuko nazinutswe kugura agakingirizo”

Tuyishime na Munyandinda  bahuriza kugusaba Reta n’imiryango itegamiye kuri reta gukora ubukangurambaga bakibutsa abanyarwanda ko gukoresha uburyo ubwaribwo bwose hirindwa ingaruka zikomoka ku mibonano mpuzabitsina idakingiye ntaho biba bihuriye n’uburaya , Gusa Bamwe mu batungwa urutoki mu gusiragiza urubyiruko mu gihe babakeneyeho serivisi zitandukanye bavuga ko ntawubibabuza ariko babiterwa n’ubumuntu , umwe mubakora muri farumasi mu mujyi wa Karongi utarashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati  “ kubona umwana w’umukobwa wo mu mashuli yisumbuye  aza buri munsi kugura pirire cyangwa udukingirizo  iyo urumubyeyi nawe warabyaye ntiwabura kugira ikibazo , ubumuntu nibwo butuma bamwe muri twe twima abo bana serivisi”   

Nubwo hari abavuga ko Bamwe mu bima abangavu n’ingimbi zimwe muri serivisi zibafasha kwirinda inda n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina babiterwa n’itegeko ribibabuza rya Ministeri y’ubuzima , iyi Minisiteri yo ivuga ko  nta tegeko batanze ribuza izo serivise , Julien Mahoro Niyingabira ashinzwe itangazamakuru muri iyi ministeri yagize ati “ uwima abangavu n’ingimbi izo serivisi ntabwo aba yatumwe na Minisiteri y’ubuzima , bakwiye guhindura imyumvire tugafasha abana bacu tubarinda inda n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina”

MAHORO Julien ushinzwe itangazamakuru muri Miniseri y’ubuzima

Ingaruka z’ikomoka ku Mibonano mpuzabitsina idakingiye ku bangavu n’ingimbi ziragaragara mu gihugu hose , imibare yatanzwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango igaragaza ko Nubwo umwaka wa 2020 hagaragayemo ibihe bya COVID 19 birimo na gahunda ya  guma mu rugo , kugeza muri Nyakanga yuwo mwaka, abangavu 19701 barasambanijwe ndetse banaterwa inda mu gihe guhera mu mwaka wa 2016 Kugera 2020 bari 98347.

Imbonerahamwe igaragaza uko abangavu bagiye baterwa basambanwa bakanaterwa inda mu myaka ine n’igice ishize

Eric TWAHIRWA

ECONOMY