Urwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative RCA(Rwanda cooperative agency) rutangaza ko amakoperative 3131 yahagaritse ibikorwa byayo mu mwaka wa 2020/2021 mu Rwanda, bongeraho ko hari impamvu zizwi nizitazwi zateye icyo kibazo ariko ngo bazazegera bazigire inama zikomeze ibikorwa.
Muri rapport ngarukamwaka ishyirwa ahagaragara n’urwego rw’igihugu rw’amakoperative, yibanda ku bikorwa bikuru byaranze amakoperative mu Rwanda iragaragaza ko mu makoperative 9669 yakoraga mu ntangiriro z’umwaka wa 2020/2021 muri yo 3131 yahagaritse ibikorwa bakoraga. Bamwe mu baturage bavugako icyorezo cya coronavirus cyaje cyiyongera ku imiyoborere mibi yari isanzwe mu makoperative yabo ari intandaro yo guhagarika ibikorwa kwamwe mu makoperative, BAKUNZI Gregy umuyobozi wa company yitwa redrocks yakoranaga n’amakoperative yakoraga ibijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku muco avuga ko covid 19 yahagaritse ibikorwa byabo inatuma bagwa mu gihombo, yagize ati
“Twakoranaga n’amakoperative yigishaga abanyamahanga bimwe mu bigize umuco n’ibindi bijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku muco gusa ubu barahagaze kuko ntibakibona ababagana”
Si Covid 19 ishyirwa mu jwi gusa ku kuba intandaro yihagarara ry’ibikorwa by’amakoperative kuko iyi raport igaragaza ko mu bugenzuzi bwakozwe n’ikigo gishinzwe amakoperative basanze hari imiyoborere mibi amafaranga yanyerejwe arenga milliyoni 600 byatumye hatabwa muri yombi abarenga 490 , Tuyizere Aimerance wo mu karere ka Musanze Avuga ko koperative yabo yahagaritswe nuko habaye umwiryane mu bayobozi bayo waturutse ku mutungo wanyerejwe yagize ati
“ koperative yacu yari iyubuhinzi yahagaritswe nuko hari amafaranga ubuyobozi bwaryaga abanyamuryango barivumbura gusa isigaye ku izina”
Nubwo akarere ka Gasabo Ko mu mujyi wa Kigali kaza imbere mu kugira amakoperative yahagaritse ibikorwa agera kuri 211 , Intara y’Amajyepfo niyo ifite amakoperative menshi yahagaritse ibikorwa kuko ifite agera kuri 670 ni mu gihe intara y’amajyaruguru ariyo ifite umubare muto kuko ifite koperative 528, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative RCA Prof Harelimana Jean Bosco avuga ko abantu batari bakwiye kwitiranya guhagarika ibikorwa no gusenyuka kuko muri gahunda bafite harimo gufasha amakoperative yahagaze agakomeza, yagize ati “ ntabwo guhagarika ibikorwa bivuze gusenyuka, muri gahunda tugira habamo no kugira inama amakoperative mu gihe ibyobakoraga byanze bagahindura bagakora ibindi ariko ntibahagarare burundu, tugiye kubegera basubukure ibikorwa byabo bibateza imbere”
Mu Rwanda, habarurirwa abaturage barenga miliyoni 5 baba mu makoperative, 52% byabo ni abagabo ni mu gihe 48% ari abagore, bose babarurirwa mu makoperative , uniyo ,federasiyo , na sacco, gusa uyu mubare ushobora kwiyongera kuko RCA itangazako hari koperative zirenga 1200 zasabye kwiyandikisha ndetse ngo inyinshi muri izo zujuje ibisabwa
Eric TWAHIRWA