Mu gihe inzobere mu mikurire y’umwana isaba ababyeyi konsa abana babo kenshi mu gihe
bari munsi y’amezi 6 hirindwa igwingira n’izindi ngaruka ziterwa no kutonka, ababyeyi bakora
umwuga wo kwigisha bavuga ko isaha 1 ku munsi bagenerwa yo konsa idahagije ngo umwana
akure neza.
Nkuko bigenwa na sitati yihariye igenga umwarimu yo mu 2020 mu ngingo yayo ya 43 isabira
umwarimukazi wabyaye ibyumweru 12 bikurikirana by’ikiruhuko. Gusa kandi ingingo ya 47 muri
iyi sitatu isabira umwarimukazi isaha 1 yo konsa mu masaha y’akazi mu gihe kingana n’umwaka
umwe nyuma y’ikiruhuko cyo ku byara. Bamwe mu babyeyi bakora umwuga wo kwigisha
baravuga ko isaha 1 ku munsi yo konsa idahagije ngo uruhinja rutaruzuza amezi atatu rube
rwonse amasereka yarugirira umumaro akanarufasha gukura neza.
Bankundiye solange yigisha ku ishuri ribanza rya Gacaca mu karere ka Karongi avuga ko igihe
bahabwa ari gito. Yagize ati “ amezi atatu umwana aba akiri muto kuko ntabwo aba
yagatangiye kurya ariko iyo ashize baguha isaha imwe ku munsi nabyo mbona bigoranye
kuko hari igihe ujya no ku mwonsa kuri yo saha baguhaye ugasanga agisinziriye hakenewe ko
yakongerwa”
Nubwo inzobere mu mikurire zisaba ko umwana yonswa nibura kugera ku myaka ibiri itegeko
rivuga ko umwalimukazi ntagihe cyo konsa agenerwa iyo umwana ari hejuru y’umwaka n’amezi
atatu ibintu basaba ko byakwigwaho kuko bishobora kugira ingaruka ku mikurire y’abana babo.
Ingabire Claudette yigisha kuri GS kirambo yagize ati “igihe cyo konsa ni gito umwana aba
agikeneye umubyeyi, hakenewe ko cyakongerwa kuko ku mwaka n’amezi atatu atotse neza
ashobora kugwingira kandi witwa ko ujijutse , bazadufashe bacyongere”
Icyumba cyo konkerezamo cyaba igisubizo ariko hari imbogamizi
Hari abavuga ko icyumba cyo konkerezamo cyaba igisubizo ku barimukazi basabwa konsa abana
babo bongeraho ko bitoroshye ku kibona nubwo bacyifuza, babishingira kukuba n’ibyumba
by’amashuri bidahagije bityo ngo ntibagisaba kandi naho kwigira hadahari.
Imurere Honorine yigisha ku ishuri Ribanza rya Gatwaro mu murenge wa Bwishyura avuga ko
hakenewe icyumba cyo konkerezamo yagize ati “ akenshi abarimu baba bava kure bikabasaba
kuzana umukozi n’umwana ku ishuri ugasanga ari konkereza ahadakwiriye, hakenewe
icyumba cyo konkerezamo kuri buri shuri byafasha umwarimu gukora akazi neza kandi atuje
kuko umwana ayaba amuri hafi gusa biragoranye kuko naho kwigira hahagije ntiharaboneka
kuri bose “
Naho UGIRUMUBYARA Appolinarie wo kuri Gs Mataba yagize ati “ imbogamizi duhura nazo
zishingira kukuba uba usize umwana ukiri muto kandi uhita umutangiza imfashabere mbere y’amezi atandatu, niho havamo kurwaragurika, haramutse habayeho icyumba cy’ababyeyi
bonkerezamo abana byadufasha “
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA kivuga ko cyatangiye
ubukangurambaga bwo kwibutsa umubyeyi akamaro ko konsa neza, ariko kandi ngo bagiye
kwibanda kugukangurira abakoresha korohereza ababyeyi kotsa.
Macara Faustin Umuyobozi ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu
gishinzwe imikurire no kurengera umwana yagize ati “ abadamu batangiye kudohoka ku konsa
ni imwe mu mpamvu yubu bukangurambaga, noneho ubu bwo turimo turabwira abakoresha
bafashe ababyeyi konkereza aho bakorera imirimo, aho niho tubona ahari icyuho kuko
imibare yabonsa yatangiye kubabanuka”
Abahanga bavuga ko iyo mwana yonse neza mu gihe cy’imyaka 2 harimo amezi 6 yonka ntacyo
bamuvangira byongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana mu buzima bw’ahazaza he,
binagabanya amahirwe yo kugwingira mu gihagararo no mu bwonko, gusa haracyari
imbogamizi zishingiye ku mibereho zituma ababyeyi batabona umwanya wo konsa bigira
ingaruka kuri bo nabo babyaye.
Eric TWAHIRWA