Abatuye mu karere ka Nyamasheke bemeza ko ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana kigaragara mu Mirenge yose igize aka Karere, gusa ngo bizeye ko gahunda y’” Igi ry’umwana inkoko y’umuryango” izabafasha kugabanya umubare w’abagwingira, Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iyi gahunda igiye kwinjizwa mu mihigo ya buri rugo ndetse ijye igenzurwa buri Gihembwe.
Ubwo hizihizwaga umunsi w’umuganura mu karere ka Nyamasheke wabereye mu murenge wa Bushekeri, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yavuze ko mu mihigo y’ingo zo muri ako karere hagiye kongerwamo umuhigo wo kurwanya igwingira hororwa inkoko zitanga amagi. Mukamasabo Apolonie, umuyobozi w’akarere yagize ati “ Turabasaba ko mu mihigo y’urugo mwongeramo uwo kurwanya igwingira, mworora inkoko nk’itungo ridufasha kurwanya imirire mibi, iyo wagaburiye umwana igi kugeza ku myaka ibiri bituma atagaragaza ikibazo cy’imirire mibi, mushyire imbaraga muri gahunda twise Inkoko y’umuryango igi rya bébé (umwana ) kuko izadufasha”
Yongeraho ko mu myaka ibiri ishize akarere ka Nyamasheke kagiye kaza imbere mu turere dufite imibare y’abana babana n’ikibazo cy’imirire mibi. Yagize ati “ubu imibare dufite igaragaza ko 37% by’abana bo muri aka karere bafite ikibazo cy’igwingira.”
Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwatangije gahunda yiswe “Igi ry’umwana inkoko y’umuryango”. Ni gahundaigamije gukangurira ingo zo muri aka karere korora inkoko ikitabwaho nk’umuryango wose bagamije kubonera igi umwana muto uwurimo.
Joselyne Itangishaka ni umuturage wo mu murenge wa Bushekeri avuga ko iyi gahunda izafasha abana benshi bari mu mutuku guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi, yagize ati “aho dutuye haracyagaragara abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, twabwiwe ko iyi gahunda igamije kudufasha kurandura iki kibazo, twizeye ko bizagira uruhare mu kugabanya abana bagwingiye, ariko ni gahunda dusaba abayo bozi kuyidufashamo”
Iyi gahunda igitangira bamwe mu bafite ubushobozi buke bakora muri gahunda ya VUP bafashijwe kubona inkoko ku mafaranga 2000 ubu bamwe muri bo batangiye kugaburira abana babo amagi akomoka kuri izo nkoko, nubwo atari bose babonye ayo mahirwe hari abemeza ko hari impinduka biteze.
Ngurinzira Emmanuel umuturage wo mu karere ka Nyamasheke yagize ati “ mfite abana babiri ariko ubu babona amagi bakayabonera ku gihe kuko mfite inkoko naguze muri gahunda yo korohereza abatishoboye kuzibona, gusa ntabwo ari abaturage bose bazibonye haracyari abakene bazikeneye”.
Hari icyizere ko iyi gahunda izatanga umusaruro
Uretse UNICEF nk’umufatanyabikorwa wa guverinoma y’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa no gukangurira abanyarwanda gahunda y’igi rimwe ku mwana buri munsi, amavuriro n’ibitaro bya Leta ni bamwe mu bifashishwa mu gufasha abanyarwanda mu bukangurambaga no kumenya abana bafite ikibazo cy’igwingira.
Mutuyimana Gaudence ashinzwe imirire mu Kigonderabuzima cya Gisakura avuga ko bafite icyizere cy’iyi gahunda kuko mu bikorwa bahuriramo n’abaturage bigamije kuyiteza imbere babona impinduka “Dukora ubukangurambaga bwa gahunda y’igi rimwe ku mwana buri munsi, tukanafasha mu gutegura indyo yuzuye buri wa kane w’icyumweru cya gatatu cya buri kwezi igihe dupima abana aha hose tugenda tubona impinduka mu baturage “
Gusa ngo baracyahura n’imbogamizi zo kubona amagi mu gihe bategura indyo yuzuye akenshi biterwa n’ubushobozi buke bw’abaturage kuko ngo ibindi bitegurwa babyizanira.
Mutuyimana Gaudence ushinzwe imirire mu Kigonderabuzima cya Gisakura
Mu ibarura rito rikorwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare DHS (demographic health survey) ryo mu 2020 ryagaragaje ko 33 % by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye, biterwa nuko hari abana bari munsi y’imyaka ibiri bangana na 78% batabona ifunguro rigizwe n’ibiribwa binyuranye cyangwa ngo barifatire ku gihe. Uretse kuba gahunda y’igi rimwe ku mwana buri munsi yagabanya umubare w’abana bagwingira byakongera umubare w’abana bafata igi rimwe ku munsi kuko imibare iheruka igaragaza ko 7% by’abana bari munsi y’imyaka ibiri aribo bafata igi ku ifunguro ryabo.
Eric TWAHIRWA