Uwayesu Josiane w’imyaka 15 avuga ko yasambanijwe afite imyaka 14 agaterwa inda n’umuntu atazi ariko ubwumvikane buke bw’ababyeyi bugatuma adafashwa gukurirwamo inda byemewe (safe abortion) kugeza abyaye, ibintu bituma abayeho ubuzima bubi we n’umwana we, ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite burasaba ababyeyi kutajya butererana abana bafite ubumuga mu gihe bahuye n’ibibazo byabagiraho ingaruka zigihe kirekire.
UWAYESU atuye mu Kagali ka Nyagatovu mu murenge wa Mubuga ho mu karere ka Karongi , afite ubumuga bw’ingingo bwafashe amaguru ye yombi , mu mwaka wa 2022 yasambanijwe nabantu atazi aza guterwa inda , nyuma yo kumenya ko atwite yagiriwe inama yo kwegera abaganga agaca mu nzira zemewe n’amategeko agakurirwamo inda gusa ngo yasabwe guherekezwa numwe mu babyeyi be ariko ntiyamubona, yagize ati “ narasambanijwe sinahita mbibwira umubyeyi tubana ,igihe mbimubwiriye , musaba ko yamperekeza akansinyira bakayivanamo dore ko nari mfite ubumuga ndetse nkaba nari no mu mwaka wa 1 w’amashuli yisumbuye ,gusa yarabyanze , uyu munsi mbayeho mu buzima bubi kubera ko ababyeyi banze kunsinyira ngo nkemure ikibazo nari mfite”
Kimwe mu bisabwa gukurirwamo inda ku mwana bisaba guherekezwa numwe mu babyeyi cyangwa umurera , YAMURAGIYE ANALISA umubyeyi wa UWAYESU avuga ko iki cyemezo Atari kugifata atamenyesheje se w’uyu mwana , gusa ngo byaragoranye kuko uyu mubyeyi yabataye agashaka undi mugore byatumye atamubona igihe inda ikiri nto, igihe amuboneye ntibumvikana yagize ati “ umubyeyi w’uyu mwana ntitubana, yadutaye kera ajya gushaka undi mugore , nkimara kumenya iki kibazo nashatse ko tukiganiraho sinamubona kuko ni icyemezo gikomeye utafata wenyine utaganiriye nuwo mwabyaranye,………, ntabwo twabyumvikanyeho kugeza igihe abyariye ubu turi mu buzima bubi , gusa kudafashwa nuko twe ababyeyi tutabyumvikanyeho inda ikiri nto “
Yongera ho ko nubwo batumvikanye hari n’abamugiriye inama ko atagomba gukora iryo kosa yagize ati “hari abantu bansabye gutekereza kabiri ku mwana wanjye ufite ubumuga, bambwira ko nshobora kuvanamo iyo nda ari we mwana umwe yari kuzabyara , bongeraho ko ashobora kutazabona umugabo bityo amahirwe yo kubona umwana akaba make mpitamo kubyihorera ndavuga nti namubyare navuka nzamurera “
Nubwo avuga ibi ubuzima babayemo busa nubushaririye kuko ngo n’amafaranga basabwe kwa muganga ubwo yabyaraga ngo yatanzwe n’ubuyobozi bwa RIB kuko ngo yari menshi kandi yabyaye abazwe. ubwo twamusuraga twasanze SINAYITUTSE Isidore uvugwaho kuba yarataye uyu muryango akajya gushaka undi mugore ahari , yabwiraga uyu mukobwa we ko agomba gushaka ise wuyu mwana mu maguru mashya kuko we nuwo yabyaye ntacyo bafite muri urwo rugo.
Si Uwayesu gusa uvuga ko atemerewe n’ababyeyi gukurirwamo inda yarasambanijwe,Mugenzi we witwa Dushimirimana Ruth wo mu murenge wa Gishyita ho mu karere ka Karongi yasambanijwe afite imyaka 15 yiga mu mwaka wa 3 w’amashuli yisumbuye aterwa Inda, yemeza ko ababyeyi be banze ko Akurirwamo inda yagize ati “Nyine narabibabwiye bambwira ko nubwo nasambanijwe byarangiye ngomba kubyakira , gusa banyemereye ko nimara kubyara bazamfasha ubu ndategereje”
Dushimirimana yemeza ko yakoze ikizamini cya Reta gisoza icyiciro cy’amashuli yisumbuye 2021-2022 atwite ndetse akagitsinda neza ariko ngo ubu ibyo yemerewe n’ababyeyi ntibirakorwa kuko ntibaramufasha gusubira ku ishuli
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi burasaba ababyeyi gufasha abana mu gihe hari icyo itegeko ribemerera kuko ngo iyo umwana yavutse mu buryo butateguwe aba ikibazo ku muryango n’igihugu , MUKARUTESI Vestine umuyobozi w’akarere ka Karongi yagize ati ” iyo umwana avutse ku mubyeyi wasambanijwe cyangwa wafashwe ku ngufu biba ari igikomere ku mubyeyi ndetse no ku mwana , ariko twibukiranye ko aba ari n’umutwaro ku muryango ndetse n’igihugu ,………………………., turasaba ababyeyi gufasha abana guhabwa icyo itegeko rimwemerera”
Iteka rya minisitiri n°002/moh/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, rigena ko usaba gukurirwamo inda agomba kuba umuntu utwite ari umwana; kuba yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; kuba yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo , kuba yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri; kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Iri tegeko rivuga ko mu gihe uwayitewe ari umwana abisabirwa n’abamuhagarariye bemewe n’amategeko nyuma yo kubyumvikanaho. Iyo abamuhagarariye bemewe n’amategeko batumvikanye hagati yabo cyangwa batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana nicyo kitabwaho gusa usanga iyo ababyeyi babyanze umwana acitse intege ntakomeze urwo rugendo.
UMUGIRANEZA Alice