Rwanda: Umubare muto w’inzobere mu buvuzi uhangayikishije abarwaye n’abarwaje igihe kirekire

Rwanda: Umubare muto w’inzobere mu buvuzi uhangayikishije abarwaye n’abarwaje igihe kirekire

Abamaze igihe kirekire bategereje guhura n’inzobere mu Bitaro bitandukanye bavuga ko babangamiwe n’umubare muto, ungana na 0,9 ku bantu 10000, w’inzobere ziri mu bitaro byo mu Rwanda bituma hari abamara imyaka ine (4) cyangwa itanu (5) bategereje guhura nazo. U Rwanda ruvuga ko rufite gahunda y’imyaka 4 yo gukuba kane (4 by 4 program) abakora mu nzego z’ubuzima bizatuma ibibazo biri mu bitaro n’amavuriro yo mu Rwanda bigabanuka.  

Imibare itangwa n’ikigo mpuzamahanga ku mibare y’abatuye ku isi (PRB) na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko mu Rwanda hari inzobere zingana na 705, Gusa 317 nizo ziri mu kazi bihoraho. Nubwo bimeze bityo hari ibyiciro by’uburwayi bifite umubare muto winzobere zishobora kubwitaho bituma abazikenera bamara igihe kirekire bazitegereje batarazibona. Mukanoheli Chantal amaze imyaka icumi yivuza amagufwa, Yivurije mu bitaro bya Ruhengeri, Shyira na Gisenyi, ariko indwara ye irananirana,  yoherejwe ku bitaro bya CHUK aho agitegereje kubagwa amagufwa ,  nubwo arembejwe n’uburwayi ntabwo azi igihe azahurira n’inzobere kuko yambwiwe ko n’iboneka bazamuhamagara kuri terefoni, yagize ati “Bambwiye ko igufwa ryo mu mugongo ryangiritse kandi  nzakenera kubagwa. Bafashe nimero yanjye ya telefone bambwira ko bazampamagara muganga yabonetse, ariko sinzi igihe bizabera,”

CHUK izwi ho kwakira abarwayi baturutse mu gihugu cyose bavuga ko bafite umubare munini w’abarwayi bategereje inzobere zo kubafasha, Raporo y’ibi bitaro yo kuwa 31 Werurwe 2025, ivuga ko hari abarwayi 3500 bari bategereje kubagwa cyangwa guhabwa ubujyanama buturutse ku nzobere ku burwayi bwabo, Abenshi  bari bafite indwara zikomeye nk’imvune z’amagufwa, kanseri, n’indwara zo mu bwonko, gusa umubare munini  wabo bamaze hagati yamezi 6 n’imyaka 2 bategereje inzobere. Prof. Martin Nyundo, Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi muri CHUK yagize ati. “Dufite abarwayi benshi bakeneye kubagwa no kubonana n’abaganga, biganjemo  abazabagwa ubwonko no mu magufwa. Abenshi barategereje ndetse hari abatarahawe igihe bazaza guhura na Muganga kuko  ntituzi neza igihe inzobere mu burwayi bwabo zizabonekera , kubera umubare munini w’abarwayi uba uhari niyo abonetse akorera bake abandi bagategereza ”

Si CHUK gusa ifite ikibazo cy’abarwayi benshi bategereje inzobere zabafasha ku bibazo by’ubuzima bafite  , Gaspard Nizeyimana, uzwi ku izina rya Bigabo, afite umukobwa w’imyaka umunani wavukanye uburwayi bw’ukuguru kwabyimbye , Uyu mugabo wo mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Burera, twamusanze mu bitaro bya Ruhengeli ariko nta cyizere afite cyo kuvurwa.
Yagize ati “Twagiye i Butaro, CHUK, ndetse na Mutorere muri Uganda, ariko nta muganga wigeze adusobanurira ikibazo neza cyangwa ngo aduhe ubuvuzi, Ubu turi kuzigama amafaranga kugira ngo tujye  kwivuriza hanze kuko mu Rwanda twabuze inzobere zamuvura ,”

yongera ho ko ari kwitabaza Abayobozi b’Akarere ka Burera ngo kamufashe kubona uburyo yajya kwivuriza mu buhinde kuko niho bamubwiye ko bashobora kuvura umwana we

                                      Abakozi bo kwa muganga nabo  baracyari bake

Uretse inzobere zivugwa ko ari nke n’abandi bakozi bo kwa muganga baracyari bake, mu gihe umuryango mpuzamahanga wita ku buzima WHO , uvuga ko nibura ibihugu byakagomye kugira abaganga 4,5 ku bantu 1000, Mu Rwanda haracyabarurirwa 1,3 ku bantu 1000, ibi bituma serivisi zo kwa muganga zigenda gake ndetse abantu bagakomeza kuba benshi  mu bitaro by’icyitegererezo nibyo ku rwego rw’uturere. Nsengiyumva Emmanuel, utuye mu Murenge wa Nyarubuye, Akarere ka Muhanga, avuga ko hari ibitaro bishobora gutanga ibisubizi by’ibizamini by’ubuzima nyuma y’iminsi itatu bitewe n’umubare munini wababitanze  
yagize ati “Dukeneye abaganga benshi. Turatinda ku bitaro  birenze. Ushobora kugenda amasaha ane ujya kureba Dogiteri , hanyuma ugategereza iminsi 2 ngo uhure nawe, hakiyongeraho  indi minsi ibiri  kugira ngo ubone ibisubizo by’ibizamini bagufashe”

Nubwo inzego zose mu buvuzi zivuga ko abakozi ari bake, abahanga mu buzima bwo mu mutwe bavuga ko inzobere n’abaganga muri icyo gice ari bake cyane ugereranije n’izindi nzego z’ubuvuzi,  ubuke bw’abavura abafite ibyo bibazo  butuma bategereza igihe kirekire . Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) yo muri 2023 yavugaga ko uwo mwaka abarenga 35,000 bari bategereje ubuvuzi ku buzima bwo mu mutwe, ndetse bakaba bari bamaze nibura amezi 10 bategereje iyo  serivisi , Ibi byagize ingaruka ku bwiyongere bw’abiyahura, aho buri mwaka hapfa abantu hafi 450 bitewe no kutabona ubufasha mbere yo kwivutsa ubuzima.

Prof. Gishoma Darius, inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe, asobanura ko benshi mu Banyarwanda bafite ibibazo byo mu mutwe bitewe n’imibereho, yagize ati “abenshi mu Banyarwanda bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bitewe n’imibereho cyangwa ubukungu gusa nta baganga cyangwa inzobere zihagije muri iki gice,………, uyu mwaka tumaze kwakira abarenga 9,500 b’indwara zo mu mutwe zo mu bwoko bwa Epirepusi (epilepsy) ariko 65 % byabo ntibarabona ubuvuzi cyangwa ubundi bufasha , ibi biterwa nuko u Rwanda rukibarirwa abaforomo n’abaganga  batatu b’inzobere mu by’ubuvuzi bwo mu mutwe ku bantu miliyoni imwe urumva rero ko turi bake ugereranije n’abandi”

Yongeraho  ko rimwe na rimwe izi ndwara zidahita zigaragaza ibimenyetso bikomeye ku buryo byaborohera  kubitaho kare bigatuma abenshi mu baza kwivuza baba bararembejwe nazo. Ati “Abantu benshi baza batubwira ko bumva umutwe ubabara, agahinda gakabije cyangwa ibindi bimenyetso byoroheje. Bagaragara nk’abantu bazima mu buzima busanzwe ndetse bagakomeza gukora akazi. Ariko iyo tubapimye, dusanga ubuzima bwo mu mutwe bwarangiritse cyane,”

   U Rwanda mu nzira yo gukuba kane abakora mu bitaro n’ibigonderabuzima

Muri gahunda y’imyaka ine (2024-2029) ya Minisiteri y’ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo yemeza ko bagiye gukuba kane (4 by 4 progam ) abakora mu nzego z’ubuzima , Abenshi mu bakurikiranira hafi iyi gahunda bemeza ko nubwo bigoranye ariko bizashoboka. Dr. Tharcisse Rwanyange, umubitsi w’ihuriro ry’abaganga b’inzobere mu by’ububyaza n’indwara z’abagore (RSOG) yagize ati  “Ikibazo cyo kubura inzobere ni ik’igihugu cyose, si icy’ububyaza n’indwara z’abagore gusa. Ni yo mpamvu Leta yatangije gahunda yo kongera umubare wabaganga mu myaka ine iri imbere, Leta yatangije gahunda yo gukuba kane umubare w’abakozi mu by’ubuzima. Yatangiriye mu bitaro 10 byigisha, byiswe Level 1 na Level 2. Twizeye intsinzi kuko mu myaka 10 ishize twabashije kongera umubare w’ababyaza inshuro 12. Ni ibintu bishoboka ko mu myaka ine iri imbere tuzabasha gukuba kane abakozi bariho ubu,”

Uretse kongera ubumenyi bw’abakozi basanzwe n’umubare wabo, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari n’imishinga yo kwagura ibitaro bitandukanye mu gihugu kugeza mu mwaka wa 2030. Nkeshimana Menelas, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’Abakozi muri Minisiteri y’Ubuzima yagize ati “Turabizi ko ibitaro byacu bifite abakozi bake, ariko dufite imishinga yo kubyagura. Urugero, King Faisal Hospital izagura ubushobozi bwayo kuva ku bitanda 200 igere kuri 600, naho CHUK izimurirwa i Masaka izaguke ive  ku bitanda 400 igere kuri 800. Ibi bizatuma haboneka abaganga benshi ndetse n’abarwayi benshi babone uko bitabwaho bari mu bitaro  serivisi ”

Bumwe mu buryo burimo gukoresha ngo hongerwe abakora mu nzego z’ubuzima bugizwe no  kongera amashuli yigisha ibijyanye n’ubuzima ku rwego rw’amashuri yisumbuye naza Kaminuza , kuri ubu hari abarenga 10000 bari muri ayo mashuli , Minisitiri  w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yemeza ko bazi  ubukana bwicyo kibazo yagize ati .
Twongereye amashuri y’ubuvuzi kuva ku rwego rw’ayisumbuye, cyane cyane mu masomo yibanda ku ndwara zikunze kugaragara mu Banyarwanda. Tunashora imari mu ikoranabuhanga kugira ngo turusheho kunoza isuzuma ry’indwara,”

Raporo ya Minisiteri y’ubuzima ya 2023/2024 (Annual Health Statistical Booklet for Fiscal Year 2023–2024) ivugako uwo mwaka abanyarwanda 32853 bitabye Imana , muribo 15173 bapfiriye kwa muganga naho 17676 bapfira ahandi , hari abavuga ko abaganga n’ibitaro byongerewe byagabanya imfu cyane cyane izibera mu ngo. Mu Rwanda habarurirwa abakozi bo mu nzego z’ubuzima bangana na 29382, aba bafashwa n’abajyanama b’ubuzima bagira uruhare mu buvuzi bw’ibanze  mbere yuko umurwayi agana ikinderabuzima cyangwa ibitaro bimwegereye .

Eric TWAHIRWA

About The Author

HEALTH