Ubushakashatsi buheruka gukorwa, bwerekana ko igi rimwe ku munsi rishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no gufasha abana bafite ibibazo by’imirire gukura neza. Igi ryaba ritogosheje cg ritetse umureti, yose agira akamaro ko gufasha umwana gukura.
Igi rimwe ku munsi ku mwana uri hagati y’amezi 6 n’9 mu gihe kingana n’amezi 6 bishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no kumurinda kugwingira nkuko ubushakashatsi bubyerekana.
Kudakura neza k’umwana cg kugwingira (stunting) bishobora kuba mu myaka 2 ya mbere y’ubuzima bwe; birangwa n’uko umwana aba ari muto cyane ugereranyije n’imyaka ye, akenshi iyo bibaye ntibishobora guhindurwa.
Kudakura neza k’umwana cg kugwingira (stunting) bishobora kuba mu myaka 2 ya mbere y’ubuzima bwe; birangwa n’uko umwana aba ari muto cyane ugereranyije n’imyaka ye, akenshi iyo bibaye ntibishobora guhindurwa.
Mu bintu bitandukanye bishobora gutuma umwana adakura neza, ku mwanya wa mbere haza imirere mibi cg kutarya na rimwe, hakurikira indwara z’abana ndetse na infections zitandukanye, zishobora kubangamira imikurire ye.
Nkuko byerekanwa na OMS/WHO, umwana 1 mu bana 4 mu bari munsi y’imyaka 5 bafite ikibazo cyo kugwingira; kuba bato ugereranyije n’imyaka yabo. Bikunze kwibasira cyane cyane abana bo muri afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara na aziya.
“Amagi ni ifunguro ry’ingenzi, igihe umwana atangiye guhabwa ifashabere, gusa ntibigomba kuba mbere y’amezi 4. Amagi agomba gutekwa neza agashya neza mu rwego rwo kwirinda infections ashobora gutera” ibi ni ibitangazwa na Prof Mary Fewtrell, umuhanga mu byerekeye imirire y’abana, mu kigo Royal College of Pediatrics and Child health.
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kubungabunga ubuzima (WHO) ukomeza ugira inama ababyeyi konsa abana byonyine byibuze amezi 6 ya mbere, mu rwego rwo kubafasha gukura neza yaba mu gihagararo n’ibiro ndetse no kugira ubuzima bwiza. Nyuma y’amezi 6, ukaba watangira kumuha infashabere ariko unamwonsa byibuze kugera ku myaka 2 no hejuru.
Eric TWAHIRWA