Kurikira umuhango wo kwishimira ibikombe 9 byatwawe n’amakipe y’abafite ubumuga mu karere ka Musanze mu mwaka wa 2021/2022

Mu bikorwa bikorwa n’akarere ka Musanze buri mwaka w’imihigo harimo gufasha abafite ubumuga mu bikorwa byabo bitandukanye bibateza imbere , uretse ibikorwa bibateza imbere aka karere kabafasha mu bikorwa by’imikino n’imyidagaduro. amakipe y’imikino itandukanye ahagarariye akarere ka Musanze yitabiriye amarushanwa mu mwaka wa 2021/2022 batwara ibikombe bitandatu, kuri uyu wa gatanu 16/09/2022 ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bugiye kwifatanya n’abafite ubumuga mu kwishimira ibyagezweho nabo , ni umuhango murakurikirana ku buryo bw’amafoto kuri iki kinyamakuru.

Ni umuhango ugiye kubera kuri stade Ubworoherane

abayobozi barimo Ramuli Janvier (umuyobozi w’akarere ka Musanze) Faustin (umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ) na Manzi Jean Pierre ( umuhuzabikorwa w’umurenge wa Muhoza ) bitabiriye uyu Muhango

12:00 Batangiye bereka abitabiriye uyu muhango uko hakinwa umukino wa sittball

12:32 Hagiye gukinwa umukino wa sitting volleyball

12:52 Umuyobozi w’akarere arashimira abakinnyi uko bitwaye mu mwaka w’imikino wa 2021/2022

Ramuli Janvier arasuhuza Ngabonziza Mandela Stiven (umutoza w’ungirije w’ikipe y’igihugu ya sitting volleybal)

12:58 Hesron UWITONZE umukozi w’akarere ushinzwe abafite ubumuga arageza ku bitabiriye uyu muhango ijambo rigaruka ku gushimira ubuyobozi bw’igihugu buhagarariwe na Nyakubahwa Paul Kagame kuba bwarahaye ijambo abafite ubumuga. aragaruka ku byabagoye bagitangira iyi mikino ko kuko ngo mu w’ 2012 bari bafite budget ingana n’ibihumbi 500 birimo gutunga abakinnyi no kuzenguruka igihugu cyose gusa ngo kuri ubu barimo gufashwa byose ndetse bahabwa millioni 50 ibintu bishimira gusa ngo baracyabangaminwa no kuba ntakibuga kiborohereza gukina no mu gihe cy’imvura , yongeraho ko bifuza gufashwa kugera mu Mirenge kuko bikibagora

13:01 Shirumuteto Innocent ushinzwe uhagarariye abakinnyi bafite ubumuga agejeje ijambo ku bitabiriye uyu muhango avuga ko abakinnyi bishimira imbaraga baterwa n’akarere nawe agaruka ku bibuga bike biboneka muri aka karere n’imbogamizi bafite mu iterambere ryabo

13:12 Amakipe arashyikiriza ubuyobozi bw’akarere ibikombe byatwawe byose uko ari icyenda

13:25 Mukanyemanzi Adela wakiriye igikombe cyahawe akarere ka musanze mu guteza imbere abafite ubumuga n’imikino yabo avuze ko igihugu cyashimiye ibyo akarere kakoze ndetse avuga ko bashima ibyo akrere gakora

13:30 umuyobozi w’akarere ka Musanze avuze ko ibikombe batwaye bitera imbaraga akarere ndetse banishimira kuba amafaranga batanga adapfa ubusa kuko bayakoresha neza bazana ibikombe , avuga reta y’urwanda ishimishwa no guha ibyishimo abanyarwanda boze hatagize usigara inyuma abijeje ko agiye kujya aherekeza amakipe y’abafite ubumuga mu mikino itandukanye, ku kijyanye n’ibibuga bagiye basaba avuze ko hagiye kubakwa ibibuga bisakaye bizafasha guteza imbere imikino y’abafite ubumuga ibi bizakorwa no mu Mirenge itandukanye igize akarere ka Musanze

Uncategorized