Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko amadosiye bwakira yikubye inshuro zirenga 2 kuva mu mwaka wa 2016 kugera 2021, ibi babishingira ku kuba yaravuye ku 25,453 akagera ku 67,512 ngo ibi bigira ingaruka ku bwiza bw’amadosiye akorwa kuko ngo nubwo ibyaha byiyongera abakozi bo ntibiyongera. Inzobere mu mibanire y’abantu zivuga ko hatagize igikorwa ibyaha bizakomeza kwiyongera.
Nkuko bigaragazwa na raporo ngarukamwaka ivuga ibyo ubushinjacyaha bw’urwanda bwagezeho mu mwaka wa 2020-2021, biragaragara ko ku byaha byari byarakozwe mu mwaka wa 2019-2020 hiyongereyeho ibyaha birenga 13,000, ubushinjacyaha buvuga ko umubare munini w’ibyaha wiganje ari ibyaha byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake n’Ubujura. Bamwe mu baganirije na deepnews.org bavuga ko ibyaha by’ubujura bizakomeza kwiyongera bashingiye ku buryo ubuzima buhagaze muri iki gihe, Niyonzima Jean wo mu karere ka Musanze yagize ati “ Turibwa ariko kandi usanga abiba ari ba ntaho nikora (abakene) abandi ugasanga ari abize batagira akazi batubura (kwiba hakoreshejwe amayeri yo gushukana) sinkeka ko bizacika mu gihe ubuzima bukomeje gukomera”
Hari abavuga ko ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake bishingiye ku kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe bwangiritse kuri benshi mu Banyarwanda bagera kuri millioni 2,5 kuko muri millioni 12 by’abanyarwanda 1/5 cyabo bagaragaza ibibazo byo mu mutwe nkuko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) Gusa inzobere mu mibanire y’abantu zo zivuga ko kuba mu byaha 300 biri mu madosiye yose ubushinjacyaha bwakiriye , 3 byonyine bifata 67 % by’amadosiye yose ngo biterwa n’indangagaciro zagwingiye bityo ngo guhana hakoreshejwe amategeko ntibyagabanya umuvuduko w’ibyaha biriho, Dr MANIRERE Jean D’Amour yagize ati “Uba ufite mugenzi wawe yakubwirako afite akana gato asambanya aho kumukumira umuhana ahubwo ukamubwira ko aribwo bugabo aho kumuhana umubwira ko ibyo arimo ari bibi, gusa ibi biza byiyongera ku kuba umuryango nyarwanda warahagaritse inshingano zawo mu kurera abo babyaye bityo gukumira ibyaha bikaba bigoraye mu gihe abana bavuka mu Rwanda barerwa bunyamaswa (kids husbandry ) ”
Yongeraho ko buri Munyarwanda akwiriye kwitwararika kuko umuntu iyo amaze kubatwa n’igwingira ry’indagagaciro ntatinya gukora icyaha kandi akagikora atitaye ku buremere bw’igihano giteganwa n’itegeko.
Inzobere mu mategeko zivuga ko ukwiyongera kw’ibyaha kuzameza kwiyongera mu gihe ibyaha bishingiye ku marangamutima (personalite) y’abantu aribyo byiganje, Havugimana Felix ni umunyamategeko wigenga yagize ati” kumva ko umuntu ko yishe uwo bashakanye usanga ari icyaha gishingiye ku marangamutima yakomotse ku munsi bashyingirwa mu rukiko cyangwa uko babanye, ibi byaha rero bishingiye ku mibereho abanyarwanda babayeho nta cyizere cyuko bizagabanuka”
Ni iyihe mpamvu iri gutuma ibyaha byiyongera
Ubushinjacyaha buvuga ko hari impamvu zizwi n’izitazwi zongereye amadosiye ariko kandi uretse Umubare w’abakora ibyaha wiyongereye kimwe n’ibyaha bishya bigenda bivuka bivugwa ko Uku kwiyongera gukabije kwaturutse ku ivugururwa ry’Itegeko ry’Abunzi, kuko hari ibyaha 13 byari mu bubasha bw’Abunzi byagaruwe mu bubasha bw’Ubushinjacyaha Bukuru bituma ubushinjacyaha buvuga ko bizagira ingaruka ku buziranenge mu guca Imanza bwagize buti “Uku kwiyongera kugira ingaruka ku bwiza (quality) bw’amadosiye akorwa kuko n’ubwo yiyongereye cyane ariko abakozi bo muri iki gihe ntibiyongereye ku muvuduko ungana”
Intara y’amajyepfo niyo yagaragaragayemo amadosiye y’ibyaha menshi kuko yabariwe arenga 16,739 ni mu gihe intara y’amajyaruguru ariyo yagaragayemo amadosiye make yabariwe agera ku 8,829 , ubushobozi buke bw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda bushingiye ku mubare muke w’abakozi kuko ku bijyanye n’amafaranga bisa nkaho ahagije kuko muri miriyaridi 7,2 yagombaga gukoreshwa, bwakoresheje miliyaridi 6,5 bityo hasigara arenga milliyoni 540 zitakoreshejwe, yose yavaga mu ngengo y’imari igera kuri milliyaridi 6,92 Bugenerwa na Reta ndetse na millioni 293 yatanzwe na ambasade y’ubuhorandi , haramutse hongerewe abakozi byafasha mu migendekere myiza y’amadosiye.
TWAHIRWA Eric