Abana bo mu Ntara y’ibungerazuba bashimira urubuga bashyiriweho rwo gutanga ibitekerezo bishyirwa mu ngengo y’imari kuko byatumye babasha kwisanzura ku bayobozi no kubagezaho ibyifuzo byabo, babitangaje ubwo abo mu karere ka Karongi bagezwagaho uko ibitekerezo batanze mu ngengo y’imari y’umwaka ushize byashyizwe mu bikorwa, bakanatanga ibyo bifuza ko byazashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2022/23.
Bimwe mu bitekerezo abo bana bari batanze ubushize, birimo ko umuhanda Muhanga-Karongi wasanwa, kongera ibyumba by’amashuri . Aba bana kandi bari basabye kubakirwa ibibuga by’imikino itandukanye no kongera inyongeramusaruro mu buhinzi.
Mukansinzi Esther uhagarariye abana bo mu Murenge wa Ruganda yashimiye Leta kubera urubuga iha abaturage bose harimo n’abana.
Yagize ati “Turashimira Leta y’u Rwanda ko yadutekerejeho nk’abana, kuko uru ruhare yaduhaye rwo gutanga ibitekerezo, bituma twisanzura ku bayobozi bityo ibibazo byose duhuye nabyo tukabasha kubibabwira”.
Ndayizeye Leonide Victoire, Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abana (NCC) mu Karere ka Karongi, yavuze ko ibitekerezo byatanze mu mwaka ushize w’ingengo y’imari byashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 60%.
Ati “Hari ibitaragenda neza cyane, inzira z’abafite umuga ntabwo zirakorwa, ifumbire yarahenze cyane, Akarere gakwiye kugira icyo gakora kugira ngo abahinzi boroherezwe. Poste de sante zarubatswe ariko nyinshi ntizikora, twifuza ko poste de sante zafungura zikongera gukora.”
Ibitekerezo abana b’i Karongi bifuza ko byashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha harimo kwegerezwa ibikoresho by’ikoranabuhanga n’amasomero ku mashuri, gutuma poste de sante zubatswe zitanga umusaruro, kugeza umuriro w’amashanyarazi ku bigo by’amashuri, kubaka ibibuga by’imikino no kubaka inzu z’urubyiruko kuri buri murenge.
Niyizurugero Mediatrice uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera Abana (NCDA) mu Karere ka Karongi, avuga ko ibitekerezo abana batanze bihuzwa n’ibyo abantu bakuru baba batanze hagatoranywamo ibizashyirwa mu ngengo y’imari y’Akarere.
Akomeza avuga ko usanga hari ibitekerezo abana batanga abantu bakuru batari babyibutse.
Ati “Nubwo tuvuga ngo ni abana ariko nabo baba bafite ibitekerezo. Nk’uko no mu muryango umwana ashobora kuguha igitekerezo ugasanga ntiwari wakibutse no mu ngengo y’imari y’Akarere birashoboka cyane ko umwana yaguha igitekerezo ugasanga inzego z’ibanze ntizagitekereje, cyangwa zaragitekereje ariko nta gaciro bari bagihaye.”
Muri 2008 nibwo impuzamiryango y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO yatangiye gufasha abaturage gufatanya na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, na Minisiteri y’Imari n’Ingenamigambi gukusanya ibitekerezo bishyirwa mu ngengo y’imari.
Mu myaka itatu ishize, CLADHO, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF/Rwanda n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera abana NCDA, basanze abana batagira uruhare mu bibakorerwa, kuko inama zitangirwamo ibitekerezo abana batazijyamo, n’abagiyemo ntibahabwe ijambo.