Mu gihe hatangiye kwakirwa ibitekerezo ku bizinjizwa mu igenamigambi n’imihigo by’umwaka wa 2022-23 hashizweho uburyo abana batanga ibitekerezo ngo nabyo bibe mu bishingirwaho mu itegurwa ry’igenamigambi ry’igihugu . birakorwa mu rwego rwo gutegura igenamigambi rishingiye ku by’umuturage akeneye kurusha ibindi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko abaturage b’ingeri zitandukanye, bazatanga ibitekerezo hanyuma ibizabonerwa ingengo y’imari bigakorwa mu mwaka utaha.
Ati “Inshingano dufite nk’abayobozi ni ukuzagaruka kubabwira ngo mwasabye ibi, ibyashoboye kuboneka ni ibi, nibyo bizakorwa ariko n’ibi bizakorwa mu mwaka ukurikiraho. Icyangombwa ni uko babona ibitekerezo byabo byarakiriwe ibitarakozwe nabyo bakabisobanurirwa bakerekwa uko byashyizwe mu igenamigambi rizakurikira.”
Ubuyobozi bw’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO nk’umwe mu bafatanyabikorwa biki gikorwa buvuga ko bw’ishimiye ko n’abana barimo guhabwa umwanya Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo muryango umenyereweho kugira gahunda nyinshi zigaruka ku bana mu bikorwa byawo, Safari Emmanuel, yavuze ko abana n’urubyiruko nabo bafite urubuga muri icyo gikorwa binyuze mu mahuriro n’amatsinda basanzwe bafite.
Yagize ati “Iyo tuvuga uruhare rw’umuturage umwana ntabwo asigara inyuma, hari imiryango abana baba barimo batangiramo ibitekerezo. Ni ukuvuga ngo rero hariho amatsinda runaka ku rwego rw’Utugari abana n’urubyiruko batangiramo ibitekerezo byabo.”
Gahunda y’Igihe giciriritse y’Imiyoborere no kweregereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi iteganya ko abaturage bazaba bishimira uruhare mu igenamigambi n’itegurwa ry’Ingengo y’imari, ku kigero cya 90% bivuye ku mpuzandengo ya 78.4% icyo gipimo cyariho mu 2020.
Eric TWAHIRWA