Bamwe mu Byabyeyi n’abarezi b’abana bavukanye ubwandu bwa virusi itera SIDA bavuga ko bikigoranye kumvisha umwana uburyo yavukanye ubwandu atabigizemo uruhare, ibintu bituma bamwe muri abo bana bahorana agahinda gakabije no kwiheba, inzobere mu by’imibanire n’imitekerereze ya muntu zivuga ko hakenewe ubufasha mu bujyanama no mu mitekerereze kuko uwo mwana atitaweho ashobora kwivutsa ubuzima.
Mbere yuko ibijyanye n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida bimenyekana cyane mu Rwanda hagiye hagaragara imfu zitewe nabwo ndetse abenshi mu bavukaga ku babyeyi banduye bavukanaga ubu bwandu rimwe na rimwe wasangaga bazahazwa nabwo kuko ababyeyi babo ntibitabiraga gahunda yo kwipimisha mu gihe batwite ngo nibura bafashwe kurinda umwana batwite, bamwe mu babyeyi barera abana bavukanye ubwandu bavuga ko bikigoranye kumvisha umwana ko yavukanye ubu bwandu kuko bibaviramo ingaruka zo kwiyanga no kwiheba, Tuyiringire wo mu karere ka karongi usanzwe arera murumuna we yasigiwe na nyina nyuma yo kwitaba Imana azize virus itera Sida avuga ko bigorana kwita ku mwana wavukanye ubu Bwandu, yagize ati”umubyeyi wacu yitabye Imana yishwe na Sida gusa adusigira uyu mwana twitaho,twamubwiye ko ubwandu afite yabuvukanye ntiyabyumva ahora yigunze ndetse asa nkuwihebye imbaraga zacu ubona zidahagije kuko hakenewe abazobereye ibyubjyanama”
Yongeraho ko kujya gufatira imiti murumuna we byamugizeho ingaruka kuko bituma bavuga ko nawe yanduye bikamutera imfunwe muri rubanda
Undi mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50 twasanze ku bitaro bya Mugonero biri mu karere ka Karongi mu Murenge wa Gishyita yemeza ko nyuma yo kubwira umwana we ko yamubyaye yaranduye byatumye atongera kumwiyumvamo yagize ati”nabanje kwigira inama yo kutagira icyo mutangariza kuko nabonaga ntaho nabihera gusa ngirwa inama yo kumubwiza ukuri, nkimara kumubwira ko namubyaye afite ubwandu byagaragaye ko atanyiyumvishemo nk’umubyeyi we kuko amfata nkumwanzi we”
Uretse kuba ababyeyi batabona uburyo bwo gusobanurira ikibazo abana babo ngo n’abaturanyi n’imiryango yabo ntibaborohera, Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIda wabereye mu karere ka Nyagatare Murasandonyi wihamiriza ko yavukanye ubwandu avuga ko mu midugudu aho batuye bagihezwa ndetse bakanaseserezwa Ati” mu miryango tuvukamo ndetse no muri sosiyete duhabwa akato Ni hezwa kubera ko dufite virus itera SIDA bigatuma tutisanzura muri sosiyete bityo bamwe bigatuma badafata imiti kubera kwiheba”
Ibyifuzo byabaganiriye na deepnews bihuriza kukuba hakenewe ubujyanama mu mibanire no mu mitekerereze kuko bikibagoye kwiyakira biza byiyongera ku bibazo byo mu miryango aho batuye babaca intege bakanabasesereza inzobere mu mitekrereze zivuga ko icyo kibazo gikunze kugaragara ku muntu wese uhuye n’ikibazo gikora ku marangamutima ye, Dr MANIRERE Jean D’amour yagize ati“ ikibazo cyose gikora ku marangamutima y’umuntu cyangiza imibereho ye n’imibanire ye, navuga ko umuntu wavukanye ubwandu azengurutswe n’abantu bamubwira ko yegera urupfu, ashobora guhita yivutsa ubuzima aho kwicwa niyo ndwara , hakeneye ubujyanama no kubaha hafi mu byimitekerereze “
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko bagiye gukomeza gushyira imbere gahunda yo kwita kubafite ubwandu bashisikariza urubyiruko kwipimisha ku batazi uko bahagaze no gufata imiti kubanduye mu Rwego rwo guhangana nabwo Dr NGAMIJE Daniel Minisitiri w’ubuzima yagize ati”hari benshi bafata imiti neza barimo n’urubyiruko kuri ubu abatanga imiti igabanya ubukana barahuguwe, ubujyanama buzakomeza kubatarabyumva neza kuko iyo imiti ifashwe neza virus ishobora gushakwa mu maraso ikabura”
Raporo ya RBC yo mu mwaka wa 2019 yavugaga ko mu Rwanda abantu 86% bafite Virusi itera Sida babana nayo babizi naho 95% muri abo bakaba bafata imiti ni mugihe abarenga 90% bafata imiti neza gusa kandi ministeri y’ubuzima muri uwo mwaka yatangajeko abana banduzwa SIDA n’ababyeyi mu gihe bababyara bagabanutseho 9.3% mu myaka 20 kuri ubu Mu Rwanda abantu bagera ku bihumbi 160,004 bafata imiti igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA ni Ku isi, ubu habarirwa abantu bagera kuri miliyoni 36 bafite Virus itera Sida ni mu gihe buri mwaka abagera kuri miliyoni 1 bahitanwa nayo. Uyu munsi wo kuzirikana kuri SIDA
Eric TWAHIRWA