Mu gihugu cy’uburundi haravugwa ifungwa ry’Umuhanzi uzwi ku izina rya OLEGUE BARAKA abenshi bazi ku izina rya «Délégué général» nyuma yaho atangarije ko azakora igitaramo ku cyumweru cyashize mu gace ka muramvya , muri Komine Mutimbuzi , nyuma yaho umuyobozi wiyi komine witwa Simon Butoyi akagihagarika binyuze mu ibaruwa yanditse ihagarika icyo gitaramo avuga ko bitandukanye n’imico n’imigenzo y’igihugu cy’uburundi
Amakuru dukesha bamwe mu bavandimwe be avuga , Umuririmbyi OLEGUE yafashwe n’inzego z’umutekano kugira ngo abazwe ku magambo yakoresheje mu butumwa bwa Videwo igihe yarimo ahamagarira abakunzi be bo mugace ka Maramvya no mu micungararo ababwirako hatabuze numwe bagomab kwitabira iki gitaramo yari yateguye kuri pasika. Amagambo bamwe Mu Barundi bafata ko ari ateyisoni . muri iyi videwo igaragarako OLEGUE yambaye ikanzu nkiyabasenyeri bo mu idini gatorika aragaragara ari kumwe n’umukobwa yitako ari umumasere avanye I Roma uje kubazunguriza igice cy’inyuma (ikibuno ) ndetse akamusaba kubereka uko azabigenza ku munsi w’ikirori , ni ibintu byababaje abakirisitu gatorika bababarizwa mu gihugu cy’uburundi harimo umukuru w’igihugu bityo bahita bafata icyemezo cyo kugihagarika gusa ntibyarngiriye aho kuko OLEGUE yafashwe mu rukrerea rwo kuwa gatandatu ajyanwa muri gereza ya BSR mu mujyi wa Bujumbura.
Turamenyeshe ko uwo muririmbyi atari bwa mbere atawe muri yombi ashinjwa ibyaha byo kubangamira imico n’imigenzo by’uburundi. Ubuheruka akaba hari mu mwaka wa 2019 aho yafunzwe ashinjwa na ipolisi y’uburundi guhungabanya imico ya kirundi». Hari nyuma y’amafoto n’amashusho y’indirimbo yari yasohoye yise «Délégué général».