Urubanza ubushinjacyaha bw’urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha buregamo umunyemari Felisiyani Kabuga ibyaha bya jenoside rwasubukuwe kuri uyu wa kane.
Ibibazo by’abunganira Kabuga ku mutangabuhamya KAB 032 byasojwe uyu mutangabuhamya yongera gushimangira ko Kabuga ari we wagengaga umurongo ngenderwaho w’ibiganiro bya radiyo RTLM.
Iburanisha rya none ryongeye kwiharirwa n’ibibazo by’umunyamategeko Francoise Matte wunganira Kabuga yahataga umutangabuhamya KAB 032.
Uyu mutangabuhamya ubu ufungiye mu Rwanda nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside yemeza ko yari mu buyobozi bw’ishyaka MRND ryari ku butegetsi mbere y’1994, kandi yumvikana nk’uwahoze mu nzego z’ubutegetsi bwite za leta y’icyo gihe.
Kuva atangiye kumvwa mu byumweru bibiri bishize, ubuhamya KAB 032 yagiye atanga ku mikorere ya radiyo RTLM n’uruhare umunyemari Felisiyani Kabuga yaba yaragize mu mikorere yayo, byinshi bishingiye ku byo uyu avuga ko yabwiwe n’abanyamakuru bayo barimo Gaspard Gahigi wari umwanditsi mukuru w’iyo radiyo.
Uyu mutangabuhamya avuga ko, uretse no kuba Gahigi yari umuturanyi we wa bugufi, n’aho yimukiye bakomeje kujya bavugana, ndetse bakanyuzamo bagahura nyuma y’akazi bagasangira icyo kunywa.
Umunyamategeko Francoise Matte yamubajije niba mu byo yaganiraga na Gahigi haba harabaye ukutemeranya ku mikorere ya radiyo RTLM. KAB 032 yasubije ko byagiye bibaho, cyane ku ngingo yo kuba iyo radiyo itaremeraga amasezerano y’amahoro ya Arusha.
KAB 032 kandi yabwiye urukiko ko muri uko kujya impaka yanagiye agaragariza Gahigi ko RTLM irimo kujya kure mu mvugo zibiba urwango no mu gukangurira abaturage kwica bagenzi babo.
By’umwihariko, ku iyicwa rya Martin Bucyana wari umukuru w’ishyaka CDR umutangabuhamya yavuze ko ryakurikiwe n’imfu z’abatutsi b’i Gikondo bishwe n’interahamwe n’impuzamugambi, ndetse n’iry’uwundi muyobozi muri CDR witwaga Katumba naryo ryakurikiwe n’ubundi bwicanyi bwibasiye abatutsi, uwunganira Kabuga yamujije niba yarabiganiriyeho na Gahigi.
Aha umutangabuhamya yasubije ko babiganiriyeho, ndetse we akagaragariza ‘mushuti we’ Gahigi ingorane zose n’ubwicanyi RTLM irimo guteza, ariko we atashoboraga kubyumva. Kandi ko bibaho mu nshuti kutumvikana ku ngingo runaka.
Yavuze ko Gahigi yashyiraga mu bikorwa amabwiriza yahawe n’abamukuriye ashingiye ku mirongo migari ya politiki y’amashyaka ya MRND na CDR. Akavuga ko mu bari bamukuriye kuri iyo radiyo, uw’imena ari Kabuga wari perezida w’akanama k’abagize igitekerezo cyo gushinga RTLM.
Maitre Francoise Matte wunganira Kabuga yamubajije niba, mu kumubwira uruhare rwa Kabuga mu mikorere ya RTLM Gahigi yaba yaranamubwiye urwa Ferdinand Nahimana – nawe wahamijwe ibyaha bya jenoside harimo n’uruhare rwe muri iyi radiyo.
Aha umutangabuhamya yasubije ko yaba Kabuga, Ferdinand Nahima, Yozefu Serugendo, Barayagwiza Jean Bosco, bose bari mu bagize komite y’abashinze RTLM. Kandi Gahigi yari azi neza imikorere y’iyo komite.
Abajijwe niba Gahigi yaba yaramubwiye uwayoboraga inama zashyiragaho umurongo ngenderwaho w’ibiganiro bya RTLM n’igihe izo nama zaberaga, KAB 032 yasubije ko ibyo atabimenya kuko atabaga ari muri izo nama.
Umunyamategeko Francoise Matte yamubajije kuri raporo y’impuguke yatanzwe mu cyari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda – TPIR, aho muri iyo raporo hari amagambo ya George Ruggiu wakoreye RTLM–umunyamakuru w’umuzungu wahamijwe icyaha cyo gushishikariza gukora jenoside – aho uyu avuga ko Kabuga atitabiraga inama z’abanyamakuru.
Aha umutangabuhamya KAB 032 yasubije ko na Kabuga ubwe yanyuzagamo agakoresha inama abanyamakuru, kandi akurikije ibyo Gahigi yamubwiye, icyo Kabuga yavugaga cyose cyabaga ari nk’ivanjili kuri buri wese.
Ndetse ko na Ferdinand Nahimana ubwe atajyaga gukoresha inama abanyamakuru atabyemerewe na Kabuga – nka perezida w’abagize akanama kashinze RTLM.
Ibibazo by’umunyamategeko Francoise bisoza iburanisha rya none byabarijwe mu muhezo wamaze iminota isaga 30, mu rwego rwo kurinda imyirondoro y’umutangabuhamya.
Kabuga utarahabwa umwanya wo kwiregura kuva urubanza rutangiye kuburanishwa mu mizi, yakurikiraniye iburanisha ry’uyu munsi mu cyumba cy’urukiko.
Nyuma y’isozwa ry’ubuhamya bwa KAB 032, umucamanza ukuriye inteko iburanisha Iain Bonomy yatangaje ko ‘ku mpamvu zikomeye zatanzwe n’ubwunganizi bwa Kabuga’, iburanisha ritaha ryimuriwe kuwa gatatu w’icyumweru gitaha aho kuba kuwa kabiri.
Yanditswe na
Twagirayezu Clement
Twagirayezu Clement, umunyamakuru wa DeepNews,
afite impamyabumenyi y‘icyiciro cya 2 cya kaminuza mw‘itangazamakuru yakuye
muri Kaminuza y‘ u Rwanda