Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Aimable Karasira, yatangaje ko yikuye mu rubanza rwe kuko avuga ko nta butabera arwitezemo. Aravuga ko urukiko rumuburanisha arwaye indwara zo mu mutwe aho kubanza kumuvuza kandi ko rufatanya n’ubushinjacyaha mu kubogama.
Ni urubanza rwaranzwe n’amagambo aremereye hagati ya Aimable Karasira Uzaramba n’umucamanza ukuriye inteko iburanisha. Mbere y’uko iburanisha ritangira, Karasira yabanje kwibutsa urukiko ko n’ubwo yakunze kurugezaho iby’uburwayi bwe bwo mu mutwe ntirubuhe agaciro, akirwaye kandi ko gereza imujyana kwa muganga.
Yavuze ko iteka iyo aje kuburana agira ikibazo cy’ihungabana. Avuga ko atabangamira urubanza ariko ko urukiko rugomba kumufata nk’udahari kuko arwaye. Yikomye urukiko n’ubushnjacyaha ko mu miburanire bombi bamukorera icyo yise kumuviraho inda imwe” kandi ko hari amagambo avuga mu iburanisha urukiko ntiruyandike. Ati “Ndi hano ntakeneye ubutabera, ndi hano ngo ibyanjye bijye ahagaragara bimenyekane. Nimubona ntasinye ku nyandikomvugo z’amaburanisha munyihanganire.”
“Ni uburenganzira bwawe, iyo uza kuba urwaye wagombye kuzana impapuro za muganga zikwemerera ikiruhuko cy’uburwayi. Ibyo uvuga birandikwa nunakenera amajwi uzayahabwa. Ibyo uvuga uba wagira ngo si urukiko ubwira hari abandi uri kubwira.Ibyo ukora byose ni uburenganzira bwawe wabukoresha uko ubyumva.” Icyo ni igisubizo cy’umucamanza uburanisha Karasira.Yamwibukije ko icyo urukiko rwibandaho ari ibimenyetso kuruta ibindi.
Karasira yavuze ko adasuzugura urukiko ariko ko aza kuburana nk’uri gusezera kuko ashimangira ko namara gukatirwa ibihano azagwa muri gereza. Urukiko rwamwemereye kubifata uko abyumva kuko ruvuga ko ruburanisha imanza nyinshi zikomeye no kurusha urwe.
Ubushinjacyaha bwasobanuye icyaha cyo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda rwisunze amagambo buregesha Karasira. “U Rwanda ruracyaboshye, badutetsemo umuleti tubabera ibitambo, mu bigo bya RGB, RDB, Rwandair, mu marushanwa ya nyampinga w’u Rwanda no mu nzego za gisirikare hagaragaramo abatutsi kandi biganjemo abavuye I Bugande”. Ni amwe mu magambo ubushinjacyaha bumuregesha buvuga ko yayakoresheje agamije gutanya abanyarwanda.
Buvuga ko ibyaha yabikoze azi neza ko ziriya mvugo zatanya abantu ajya no gushaka imiyoboro ya youtube ayavugiraho. Ubushinjacyaha bwasobanuye kandi icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Rugishingira ku magambo burega Karasira ko yavuze ko mu gisirikare cy’u Rwanda abakomeye ari abagande, ko gahunda ya Ndumunyarwanda ari amayeri yo kubeshya ko mu Rwanda amoko atariho. Bukabwira urukiko ko ayo magambo agaragaza ubushake bwo gukora icyaha. Bwasobanuye ko Karasira yavugaga ko rubanda rutegetswe n’abanyamahanga barubeshya. .
Hari ikiganiro mu majwi n’amashusho Karasira yagiranye n’umuyoboro wa Umurabyo TV cyakuruye impaka z’urudaca kiba intandaro y’amagambo akarishye mu rukiko. Ni ikiganiro cy’iminota igera muri 50 ubushinjacyaha bwasabaga ko bakumva utuce twacyo Karasira n’abamwunganira bagasaba kucyumva cyose kugira ngo hamenyekano ibigikubiyemo n’uko byavuzwe.
Karasira ati “ twumve videwo yose, ntabwo mbategeka ariko muhembwa imisoro y’abaturage nanjye ndi umuturage mwimbindikiranya.” Ni imvugo yazamuye uburakari bw’umucamanza amusubiza mu magambo agira ati “Bube ubwa mbere n’ubwa nyuma ntabwo ibyo bintu bizongera mu iburanisha. Karasira uri umuburanyi kimwe nk’abandi ugomba kubaha urukiko.”
Ku banyamategeko ba Karasira umucamanza ati “Muvugane n’umukiliya wanyu, ibyo bintu byo gukomeza gutesha agaciro urukiko ntitugomba kubyihanganira uyu munsi tugomba kubishyiraho iherezo. Nibiba na ngombwa tuzafata izindi ngamba.”
Byarangiye urukiko rutegetse ko ibiganiro babyumva uko byafashwe.Hari ikiganiro Karasira agaragara avuga ko FPR Ikoresha ubwirasi no kwiyemera kuko ari yo ifite ingabo. Agashimangira ko FPR Ibaye ikora yonyine nta n’icyasigara. Yumvikanisha ko ibyo avuga ari ibitekerezo bye kandi atagombye kubizira. Yumvikanamo avuga ko ishyaka MRND ryo kwa Perezida Habyarimana ritimaga abatutsi akazi ko n’ikimenyimenyi mu gihe cyo kwibuka jenoside hari ibigo byibuka ababyo bishwe.
Muri ayo magambo Kandi Karasira hari aho yumvikana avuga ko zimwe mu mbwirwaruhame za Perezida w’u Rwanda Paul Kagame zimutera ukumirwa akarira. Agashimangira ko adashobora kwifatanya n’abamukomera amashyi mu magambo akomoza ku bwicanyi. Yumvikanamo avuga ko jenoside mu Rwanda ubutegetsi buyikoresha nk’igikoresho cyo gucecekesha abatavuga rumwe na bwo.
Naho ku ngingo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda Karasira akavuga ko hari icyo yita “Amajanisha y’imbusane ku bumwe n’ubwiyunge.” Akavuga ko mu gihe ubutegetsi bwagaragaza 90 ku ijana we yabiha 10 ku ijana. Iburanisha rirangiye Karasira yatse ijambo asaba imbabazi ku myitarire ye mu rukiko. Ati “Ntabwo nzongera nisubiyeho nta kibazo”.
Urukiko ruti “Urakoze kuba wisubiyeho. Nta propaganda dukeneye hano mu rukiko. Icyo dukeneye ni uko hari ikirego bakurega, wagombye kureka bakagisobanura ukacyireguraho.” Karasira yashimiye urukiko ko rwamufashije akabasha kwishyura abanyamategeko be ku mafaranga ye yari yarafatiriwe.
Gusa nk’uko yari yatangiye abibwira urukiko arasa n’utisubiyeho n’ubwo mu miburanire acimo akaka ijambo. Byarangiye yanze gushyira imikono ku nyandikomvugo z’uyu munsi. Bamwe mu bakurikiranaga urubanza bagafata iyi myitwarire y’uregwa nk’ikimenyetso cy’uburwayi. Mu bihe bitandukanye amatsinda y’abaganga yagaragaje ko Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe bukomoka ku mateka ya jenoside yamugizeho ingaruka. Gusa ko ubwo burwayi butamwambuye ubushobozi bwo gutekereza neza.
Karasira aregwa ibyaha bya jenoside birimo guha ishingiro jenoside, kuyipfobya no kuyihakana. Akavuga ko atatinyuka gukora ibyaha kuri jenoside yamukorewe ikamusiga iheruheru. Avuga ko aregwa ibyaha byo mu nyungu za politiki. Asobanura ko amagambo yavuze yari agamije kurwanya akarengane yiteze ko yazabiboneramo igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel birangira yisanze mu buroko. Ibyaha bine muri bitandatu ubushinjacyaha bumurega bikomoka mu magambo yagiye atangaza mu bihe bitandukanye ku mutyoboro wa Youtube.
Urubanza ruzakomeza mu ntangiro z’umwaka utaha.
yanditswe na Twagirayezu Clement
Twagirayezu Clement, umunyamakuru wa DeepNews,
afite impamyabumenyi y‘icyiciro cya 2 cya kaminuza mw‘itangazamakuru yakuye
muri Kaminuza y‘ u Rwanda