Bamwe mu Bashumba barenga 400 bo mu Itorero ADEPR badafite icyaha baregwa, bavuga ko bagizwe ibicibwa mu mayeri kuko batabasha gusenga, kubwiriza, kubatiza, gusezeranya no kugabura ifunguro ryera.
Hashize imyaka irenga 2 mu Itorero ADEPR habayemo impinduka mu buryo butunguranye, kuko byabayeho muri Werurwe mu mwaka wa 2022.
Icyo gihe abashumba 30 bayoboraga Itorero ku rwego rw’Uturere bavanyweho igitaraganya himikwa abandi bashya.
Muri abo kandi hiyongeragaho abashumba b’indembo 5 ndetse n’ababungirije bose hamwe bakaba aba Pasiteri 10.
Abavanywe muri izo nshingano kandi bavuga ko kuri abo hiyongeraho 5 bari bagize Biro Nkuru y’iri Torero ry’abapantekoti mu Rwanda.
Hakaba kandi abari bayoboye za Paruwasi, wabateranya n’abo bose bakaba abantu 438, utabariyemo Abakuru b’Itorero, impuguke n’izindi Nzego zikora muri Serivisi zitandukanye kuko bose bagera ku bantu 3000.
Mu kiganiro bamwe muri abo bayobozi bagiranye n’UMUSEKE bavuga ko nta numwe muri bo ushobora guhabwa umwanya wo kubwiriza, kubatiza, gusenga, gutegura ifunguro ryera, cyangwa gusezeranya abagiye kurushinga.
Umwe muri abo yagize ati “Iyo mirimo yose ntabwo dushobora kuyikora kandi batwambura izo nshingano nta cyaha bigeze badushinja cyangwa ngo batubwire impamvu itumye dusimburwa”.
Gusa uyu Pasiteri avuga ko batarimo kuburana ngo basubizwe mu mirimo, akavuga ko ababasimbuye babafata nk’abakeba ndetse n’ushatse kubaha akanya ngo bahagarare kuri Altari (Podium) bamushinja icyaha bakamuhata ibibazo nk’uwacumuye akarenga ku mategeko y’Itorero.
Mugenzi we avuga ko hari nubwo babashyiraho abantu bameze nk’ingenza, bashinzwe gucunga abo baganira bakeka ko ari inshuti zabo, bakarara batanze raporo.
Ati “Bakunze kuduha agaciro iyo tugeze hanze, bagakoresha uburyarya kandi mu mitima yabo harimo urwango rudafite aho rushingiye.”
Yongeyeho ati “Mu Itorero hakabaye ahantu buri wese aruhukira akumva atuje, ariko ubu si uko bimeze habaye ahantu bamwe bakoresha uburyarya n’ubugome.”
Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda Past Ndayizeye Isaie yabwiye UMUSEKE ko icyo kibazo cy’abavuga ko bambuwe inshingano mu mayeri atakizi.
Cyakora akavuga ko nubwo cyaba gihari cyagombye kwigirwa mu nama Nkuru y’Itorero, kigashakirwa umuti.
Ati “Ibibazo by’Itorero byigirwa mu Itorero ntabwo bikemurwa n’Itangazamakuru.”
Nubwo uyu Muyobozi avuga ibi, abo bakorana batari muri iki cyiciro cy’abambuwe inshingano mu buryo bw’amayeri, bavuga ko hari n’abasengana n’uyu Mushumba Mukuru bamaze iyo myaka irenga 2 badasenga, batabwiriza, batabatiza, badatanga ifunguro cyangwa ngo basezeranye abageni.
Bakavuga ko abo bose Past Ndayizeye abazi no mu mazina yombi.
UMUSEKE dukesha iyi nkuru ufite inyandiko y’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994, yandikiye Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu asaba ko umwe mu bashumba bayoboye Itorero ADEPR mu Turere 3 two mu Ntara y’Amajyepfo akurikiranywa kubera ko atoteza bamwe mu barokotse Jenoside bo muri Paruwasi ya Nyabisindu mu Karere ka Muhanga.