Umusore w’imyaka 19 yitabye Imana kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023 aguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, nyuma y’umunsi umwe atewe ibyuma na mugenzi we w’imyaka 20 barwaniye mu kabari.
Ibi byabereye mu Mudugudu w’Umuyange, mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye ubwo abo basore bashyamiranaga bari mu kabari bakarwana, noneho basohoka hanze, umwe agahita atera mugenzi we icyuma mu bitugu.
Uyu wakomerekejwe yajyanywe ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) gusa yashizemo umwuka bukeye bwaho kuko yari yashegeshwe bikomeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Kabalisa Constantin, yemereye IGIHE iby’iyi nkuru avuga abarwanye bapfaga amafaranga.
Ati “Hari abasore babiri barwanye bapfa amafaranga, umwe atera icyuma mugezi we, abaturage baradutabaza turagera, uwatewe icyuma ajyanwa kwa muganga aza gupfa bucyeye. Ukekwaho icyaha we twahise tumufata ako kanya tumushikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo akurikiranwe’’.
Kabalisa akomeza avuga ko abo basore bari basanzwe bitwara nabi, barananiranye mu miryango yabo no muri sosiyete muri rusange.
Yaboneyeho no guha ubutumwa abaturage aho yabasabye kwirinda urugomo, gutangira amakuru ku gihe no kwirinda kwihanira ahubwo bakagana umuyobozi bukabarenganura igihe hari uhemukiwe.