Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo barasaba abaturage gushyira imbaraga mu buhinzi hakoresha ikoranabuhanga , ivugako ubuhinzi ari urwego rutunze abaturage barenga miliyoni 9 mu Rwanda , bukaba bunihariye 30% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, nubwo bimeze bityo abakoresha n’abitegura gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi bavuga ko bigikomeye kubona ubushozi bwo kuritangira nubwo rikoreshejwe neza byakongera umusaruro.
Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamire mu Rwanda (NISR) ivuga ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023 umusaruro ukomoka ku buhinzi wagabanutseho 3%, ni ikibazo cyagiye kigaragara mu myaka myinshi ishize ndetse bamwe mu bahinzi bagenda batabariza umwuga wabo bavuga ko wibasiwe n’ibyorezo bifata ibihingwa n’imihindagurikire y’ikirere . Mu guhangana nibyo bibazo, abantu ku giti cyabo , ibigo bya Reta , abikorera n’abashakashatsi ku buhinzi batangiye ubushakashatsi ku ikoranabuhanga rikemura ibibazo bigaragara nk’imbogamizi ku iterambere ryabwo, Dr NDUWUMUREMYI Athanase,ni umuhuzabikorwa w’ihuriro ryagutse ku ikoranabuhanga mu buhinzi muri Afurika (OFAB) ishami ry’u Rwanda , avuga ko batangije gahunda yihariye igamije kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ariko hifashishije ikoranabuhanga ndetse n’ubumenyi (GMO) yagize ati “Mu buhinzi bwacu haracyarimo ibibazo bidashobora gukemuka mu buryo busanzwe , murabizi ko tugira indwara ziterwa na virus , kandi akenshi nta muti zifite uretse gukora imbuto y’ihangana itabasha kurwara cyangwa ihangana niyo virus . hari uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa hakorwa imbuto ishyirwamo amakuru atuma igihingwa kimenya ko hari virusi bityo kikirwanaho,…………, twatangiye ubushakashatsi kuri izo mbuto hagamijwe kongera umusaruro no guhangana n’ibibazo ubuhinzi buhura nabyo, itegeko niribwemera bizafasha”
Yifashishije urugero rw’ibirayi bishobora kwera bitewe umuti inshuro ziri hagati 6 na 8, Yongeraho ko uretse virus zishobora gufata ibihingwa , ngo n’imiti isanzwe ikoreshwa mu buhinzi ishobora kugira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima ariko ngo iri koranabuhanga bagiye gushyira mu buhinzi rizafasha gukora imbuto ishobora guhingwa ikera idakeneye imiti.
Kuri ubu u Rwanda ruri mu Bihugu bifite ibiciro biri hejuru by’ibiribwa ndetse usanga bigenda byiyongera buri munsi ,Hari abavuga ko ikoranabuhanga rikoreshejwe neza mu kwita ku mbuto bishobora kugabanya ibiciro bya zimwe mu mbuto zihenze ku isoko ndetse rikongera umusaruro w’ubuhinzi bikanagabanya igiciro cy’ibiribwa usanga cyiyongera bitewe n’ubuke bwabyo ku isoko, ishuri ry’ubumenyingiro rya Ines Ruhengeli ryatangije ikoranabuhanga ryo gutubura imbuto y’ibirayi ndetse no kongera umusaruro wabyo , umuyobozi w’uyu mushinga Dr KAMANA Emmanuel yagize ati “ uyu mushinga ugamije kureba ku musaruro w’umuhinzi ariko uhereye ku mbuto duhinga , uzakoresha ikoranabuhanga hagamijwe kugabanya igiciro cy’imbuto , wongera umusaruro wayo ndetse hitabwa ku musaruro wabonetse , ni ikoranabunga twifuza kugeza ku baturage bose batuye iki gihugu tuzi neza ko umusaruro nuboneka ari mwinshi bizagabanya ibiciro ku masoko byiyongera buri munsi”
Bamwe mu bakoresha ikoranabuhanga mu ubuhinzi ndetse n’ibikorwa bibushamikiyeho, bavuga ko gukoresha ikoranabuhanga ari kimwe mu bibafasha mu iterambere ry’urwo rwego ndetse no gutunganya umusaruro urukomokaho. Innocent GATERA akoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa huhirwa imyaka (drip irrigation) yemeza ko ikoranabuhanga ari kimwe mu bisubizo ku bibazo bigaragara mu buhinzi ariko ngo rirahenze “Ikoranabuhanga ni kimwe mu bifasha kuzamura umusaruro, ibyo bigerwaho binyuze mu kuhira imyaka, umuntu akuhira ku buso bugari bitabaye ngombwa gushyiramo abakozi benshi, ikindi ni imashini zikoreshwa mu buhinzi, ikoranabuhanga kandi ridufasha kugera ku masooko gusa rirahenze ku rwego rw’umuhinzi muto.”
Ubushobozi buke bubangamiye gahunda y’ikoranabuhanga mu buhinzi
Uretse ibigo binini by’ubuhinzi bifite aho bikura amafaranga menshi ashobora kubifasha mu bushakashatsi no gukoresha ikoranabunga mu buhinzi , abahinzi bato bavuga ko nubwo bazi neza akamaro kikoranabuhanga mu guhangana n’ibibazo bigaragara mu buhinzi, bafite imbogamizi zuko bihenze . KARARA Jackson Sylvestre ni umuyobozi wa UKC (uruhimbi kageyo cooperative ) ihinga ibihingwa bivamo ibyo kurya by’amatungo bakoresheje ikoranabunga rizwi nka Hydroponics fodder technology, avuga ko nubwo ritanga umusaruro rihenze yagize ati “ ikoranabuhanga dukoresha mu buhinzi ritanga ibyo kurya by’inkoko mu minsi 2 , ibyingurube mu minsi 5 ndetse niby’inka mu minsi 7, nubwo dufite ubushobozi bwo kubona toni 23 ku cyumweru ndakumenyesha ko iri koranabuhanga rihenze cyane, kuko ubu tumaze gushoramo arenga Miliyoni 60 z’amanyarwanda kandi ntiturahaza isoko ry’u Rwanda ririho amatungo arenga miliyoni 9 , turasaba ko hakorwa ibishoboka umuturage agafashwa akegerezwa ikoranabuhanga naho ubundi nta si buri umwe ufite ubushobozi bwo kurikoresha”
Mu gihe abaturage basaba gufashwa kubona ikoranabuhanga ribafasha mu buhinzi, hari gahunda za leta zibafasha kubona inguzanyo n’inkunga ku mishinga iteza imbere ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga, MUNYENTWAZA Stiven yahawe milioni 10 binyuze mu Umushinga witwa IMARI AGRIBUSINESS wa Imbuto Foundation ifatanije na Minisiteri y’ubuhinzi ugamije guteza imbere urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, yemeza ko hari amahirwe atangwa na Reta yorohereza abahinzi yagize ati “ nahawe miliyoni 10 zamfashije kongera ubushobozi bw’uruganda rwanjye rusanzwe rukora divayi mu inanasi n’ibindi bihingwa biboneka mu gihugu no hanze yacyo, hari amahirwe menshi ateza imbere imishinga yacu gusa birasaba kongera imbaraga mu bafatanyabikorwa bacu kuko baracyari bake ndetse no mu gihe imishinga yaje bayimenyeshe abaturage “
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko ihangayikishwa n’ibibibazo bigaragara mu buhinzi gusa igasaba abahinzi gukoresha ikoranabuhanga rihari mu gukemura bimwe mu bibazo bikigaragaramo ndetse bagatanga icyizere cyuko bakomeje guhangana nibyo bibazo binyuze muri gahunda zayo za buri munsi zirimo no kwita ku kugutegura no gutubura imbuto , Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Musafiri Ildephonse yagize ati “ Hari ibyo dukora nka Leta bigamije guteza imbere ubuhinzi binyuze muri gahunda ya nkunganire ku mbuto n’ifumbire ,gusa twanashyizeho gahunda ifasha abahinzi kubona inguzanyo ku nyungu iri hasi ibafasha kubona ibindi bikenerwa mu guteza imbere ubuhinzi birimo n’ikoranabuhanga , Tuzakomeza kubafasha mu buryo bwose bushoboka ,…………., tubashishikariza gukoresha ikoranabuhanga nka kimwe mu bisubizo”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ubwiyongere bukabije bw’abaturage aho kuri ubu rubarura abaturage 572 kuri kirometero kare bituma n’ubutaka buhingwaho bugabanuka. haramutse hakoreshejwe ikoranabuhanga mu buhinzi habyazwa umusaruro ubutaka buto buhari bikazamura ubukungu n’imibereho by’abanyarwanda, Gusa birasaba imbaraga n’ubukangurambaga bwa buri wese kuko n’ikoranabunga riboneka ku mu gihugu cy’u Rwanda ridasaba amafaranga ririmo iribamenyesha amakuru ku iteganyagihe , ibiciro ku masoko na gahunda ya nkunganire binyuze kuri terefoni ngendanwa rikoreshwa n’abahinzi bake.
Eric TWAHIRWA