
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, Avuga ko umushinga wo kurwanya igwingira mu bana wagenewe miliyari 10 na miliyoni 700, hamwe n’uwo gutanga ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri ku bana, ababyeyi batwite n’abonsa wagenewe miliyari 11Frw.
Uretse umushinga wo kurwanya igwingira ry’abana ,ibijyanye n’imibereho myiza y’Abaturage ngo hazabaho gusana imiyoboro y’amazi no kubaka imishya, kubaka no guteza imbere ibikorwa by’uburezi n’ubuvuzi, ndetse hakazabaho guha umwihariko ibijyanye no gutunganya imyanda n’ibishingwe
Dr Ndagijimana avuga ko hari n’amafaranga azashyirwa muri VUP yo gufasha abatishoboye, hazabaho kongera amarerero rusange, gufasha abahuye n’ibiza, gufasha mu gutanga serivisi nziza, kongera ubumenyi no gutanga ikoranabuhanga, kubika amakuru y’irangamimerere hamwe no kwihutisha imanza zatinze kuburanishwa.
Minisitiri Ndagijimana avuga ko kugeza amashanyarazi ku baturage hirya no hino mu gihugu bizatwara miliyari 14 na miliyoni 200Frw, kubaka ku mugezi wa Muvumba urugomero rw’amazi azakoreshwa mu kuhira imyaka n’amatungo no gutanga amashanyarazi, bizatwara Amafaranga y’u Rwanda miliyari 29 na miliyoni 200Frw.
Avuga ko umushinga wo kurwanya igwingira mu bana wagenewe miliyari 10 na miliyoni 700, hamwe n’uwo gutanga ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri ku bana, ababyeyi batwite n’abonsa wagenewe miliyari 11Frw.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko muri rusange ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku rugero rwa 6.7% muri 2023, ndetse no kuri 7% muri 2024.
Mu mbogamizi agaragaza hari ukuba igihembwe cy’ihinga A cya 2021/2022 ngo kitaratanze umusaruro uhagije w’Ubuhinzi, hakaba ingaruka za Covid-19 ndetse n’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje gutuma ibitumizwa hanze bibura.
Umushinga w’Ingengo y’Imari y’uyu mwaka utaha wemejwe n’Abadepite 63 muri 68 bitabiriye Inteko rusange, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022.