Uwase magnifique uhagarariye u Rwanda mu gusiganwa ku magura mu mikino ihuza ibigo by’amashuri muri Afurika y’uburasirazuba FEASA yegukanye umudari wa zahabu mu gusiganwa Muri metero 100.
Imikino ya Feassa 2024 yatangiye Ku mugaragaro ku cyumweru tariki 18 kanama 2024, Ibirori byo gutangiza iyi mikino byaherekejwe n’umukino ufungura hagati ya Bukedea Comprehensive School (UG) na Benjamin Mkapa Secondary School (TZ).
Irushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’ibihugu bine (4) aribyo; Uganda , Kenya, , Tanzania n’u Rwanda
Ku ruhande rw’u Rwanda, ibigo by’amashuri byabonye itike biri guhatana mu mikino umunani itandukanye ariyo; Handball, Volleyball, Basketball 55, Basketball 33, Football, Netball, Rugby na Athletisme.
Ibigo by’amashuri bihagarariye u Rwanda mu cyiciro cy’abahungu:
-Handball: ADEGI (Gatsibo)
-Volleyball: GSOB (Huye)
-Basketball 5*5: ITS Gasogi (Gasabo)
-Basketball 3*3: ITS Gasogi (Gasabo)
-Rugby: GS Gitisi (Ruhango)
-Athletisme: Abakinnyi batandatu
Ibigo by’amashuri bihagarariye u Rwanda mu cyiciro cy’abakobwa:
-Handball: Kiziguro SS (Gatsibo)
-Volleyball: GS St Aloys Rwamagana (Rwamagana)
-Basketball 5*5: GS Marie Reine Rwaza (Musanze)
-Basketball 3*3: APE Rugunga (Nyarugenge)
-Football: GS Remera Rukoma (Kamonyi)
-Netball: GS Gahini (Kayonza)
-Athletisme: Abakinnyi batandatu.
Mbere Yuko abakinnyi bahaguruka mu Rwanda Umuyobozi mukuru wa Rwanda Education Board (REB) DR.Mbarushimana Nelson yashyĆ®kirije ibendera ry’igihugu Abanyeshuri b’ibigo by’amashuri bitandukanye bihagarariye u Rwanda mu mikino ya #FEASSSAGames2024 Imikino iri kubera i Mbale muri Uganda.
Dr. Mbarushimana Nelson yasabye abana baserukiye u Rwanda muri Uganda mu mikino ya #FEASSSA kuzarangwa n’indangagaciro nyarwanda ariko bakabifatanya no gushaka intsinzi kuko bakwiye guhesha u Rwanda imidali myinshi ubwo iyo mikino izaba irangiye.
Imikino ya Feassa 2024 iri gukinwa Ku nshuro ya makumyabiri n’imwe (21) uyu mwaka harimo umwihariko kuko icyiciro cya amashuri abanza (Primary) cya kuwemo ubu hazajya hakinwa iyi mikino mu banyeshuri biga muri High Schools (Under 20).
Uwase magnifique arongera gusiganwa ahatanira umudari wa zahabu Muri metero 200.
Oddy Mugeni