Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kiravugako cyasaruye umusoro ungana na 106 % ugereranije n’umusoro bateganyaga gusarura mu mwaka wa 2022/2023 , ni ibintu bishimira kuko uyu musoro wa miliyari 2,332.6 ungana na 50 % by’ingengo y’imari y’igihugu, gusa bamwe mu baturage baravuga ko hagakwiye kugira igikorwa ngo imisoro bakwa igabanuke kuko yagize ingaruka ku buzima bwabo.
Mu mpera z’umwaka wa 2019 nibwo bamwe mu banyarwanda bagiye bataka ibihombo bikabije akenshi bavugaga ko bishingiye ku musoro wari hejuru , aba bari biganje mu bashabika biciriritse (small businesses) baturuka muri serivici zose zirebwa n’imisoro , mu mwaka wa 2022/2023 habaruwe amakoperative arenga 3100 yahagaritse ibikorwa byayo abenshi bakaba barahurizaga ku musoro uri hejuru bacibwa utajyanye n’ubushobozi bwabo, bajya no kugurisha umusaruro ku giciro kijyanye n’igishoro ntibabone abaguzi . Nubwo bimeze bityo leta yagiye itangaza ko umusaruro wavuye mu misoro wagiye uzamukaho hagati ya 3 na 6 % buri mwaka, bagasaba ko leta yagakwiye koroshya imisoro ku bakora ubushabitsi buciriritse dore ko ari bo benshi mu gihugu, Tuyizere Aimerance acuruza imboga n’imbuto mu mujyi wa Musanze yagize ati “ ubu gutangira buzinesi bisaba amafaranga menshi kuko hari igihe usanga igishoro gishirira mu misoro bityo ugahitamo kubireka, kuvuga ko Leta yabonye amafaranga menshi mu misoro ni byiza ariko twe tuyitanga turabangamiwe cyane ,………, bazadufashe bayigabanye “
Nubwo Abaciriritse (small business) aribo bataka igihombo gituruka ku musoro uri hejuru , iyo urebye imibare yabashora Imari muri bizinesi zigerageza n’izihanitse usanga mu myaka itanu ishize bataragiye bahinduka dore ko muri buzinesi zikoresha hagati ya miliyoni 400 na miliyari imwe zari 845 mu mwaka wa 2018/2019 ubu zikaba zaragabanutse zikagera kuri 842 ni mu gihe buzinesi zihanitse zikoresha ari hejuru ya miliyali ndestse zishobora kwinjiza miliyoni 100 z’umusoro zo zari 375 ubu zikaba ari 372 , TUYISHIME Placide abarizwa mu bakora buzinesi zigerageza (Medium business) akaba n’umuyobozi w’uruganda rukora inzoga mu karere ka Musanze yagize ati “ Turasaba ko leta yakwirengagiza inyungu ivana mu Misoro ikayigabanya, nibakomeza kuyongera turasubiza TIN number duhagarike buzinesi , umusoro wabaye umutwaro, ubu natangiye kugabanya abakozi kuko ubushobozi bwo kubahemba bwaragabanutse ku buryo bugaragara”
Si abikorera gusa bahuye n’ikibazo cy’imisoro kuko raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta yo kuwa 30/06/2023 yagaragaje ko ibigo bya leta byananiwe kwishyura imisoro ingana na Miliyari 88 muri uwo mwaka , muri rusange ibigo bya Leta bikaba byari bifite umwenda w’imisoro wa miliyali 665 gusa inama y’abaministiri yo kuwa 15/01/2024 yakuyeho umusoro ku bigo bya leta ungana na miliyali 230
Bamwe mu bacuruzi bahisemo kudatanga inyemezabwishyu za EBM
Mu rwego rwo guhangana n’abanyereza imisoro hashizweho gahunda yo gutanga inyemezabwishyu za EBM ibi birareba umubare munini wabatanga umusoro ku nyongera gaciro gusa bamwe muri bo bahisemo kudatanga inyemezabwishyu za EBM uwo Twise Munyaneza utarashatse ko amzina ye atangazwa acururiza mu isoko rya GOICO ryo mu karere ka Musanze yagize ati “ baduca menshi pe , bo binjiza amamiliyali ariko ntibadutekerezeho, turasaba ko imisoro yagabanuka, ibitari ibyo muzasanga amasoko yacu yambaye ubusa abayakoreramo bananiwe kwishyura umusoro”
Mu 466,593 banditse bagomba kwishyura imisoro, 187,533 bagize 40% byabasora batuye mu mujyi wa Kigali ahabarizwa ubucuruzi butandukanye kandi bwinjiza, nubwo nabo babangamiwe n’ubwinshi bw’imisoro bakwa, abenshi muri bo batangiye gukoresha EBM ngo ariko baramutse batagabanuriwe imisoro nabo bazazirambika, Manirafasha Eric acururiza ahitwa kwa Mutangana mu mujyi wa Kigali yagize ati “EBM zirakoreshwa hagamijwe kutanyereza umusoro wa Leta ariko nibaramuka batawugabanije tuzazirambika , urebye Barunguka twe tugahomba , kandi Leta ikwiye kuturebera turasaba kugabanyirizwa imisoro “
Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko umusoro uremereye udindiza iterambere ry’igihugu ndetse n’iryabaturage muri rusange ariko ngo iyo umusoro ugabanuwe bikurura abashoramari, Theddy KABERUKA yagize ati “iyo umusoro ugabanutse n’ibiciro by’ibicuruzwa biragabanuka bigasa naho byorohereza umuturage ,….., ntaccyo bigabanya kubashoramari ahubwo birabongera “
Leta iratanga icyizere
Mu 2021 Leta y’u Rwanda yashyizeho ivugurura ry’imisoro cyane iy’ubutaka, aho abaturage bafite ubutaka buto bungana na hegitari imwe cyangwa munsi yayo bagabanirijwe imisoro ku kigero cya 50%, Iri vugurura ryari rigamije kugabanya umutwaro ku baturage bo mu cyaro bafite ubutaka buto, ni mu gihe mu 2019, Leta yakuyeho imisoro ku bikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi birimo imbuto, ifumbire n’imiti y’ibihingwa mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi,
Nubwo bimeze bityo imisoro iracyari hejuru gusa leta ivuga ko hari gahunda yo kugabanya no gukuraho imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe by’ingenzi bahereye ku misoro n’amahoro ya Gasutamo Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uziel NDAGIJIMANA yagize ati “ Leta ifite gahunda yo kugabanya Imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe , twamaze no gusinya amasezerano ya gasutamo aho imisoro ingana mu bihugu byose bigize umuryango wa Afurika yiburasirazuba ariko na none igihugu gishobora kugira umwihariko ku bicuruzwa nyuma yo kubisaba mu nama y’abaminisitiri bagize uyu muryango “
Bimwe mu biribwa Leta iteganya kugabaniriza imisoro harimo amavuta azava ku musoro wa 35% ukagera kuri 25% , umuceri uva mu mahanga ukava kuri 75% ukagera kuri 45% ni mu gihe isukari izava kuri 100% ukagera 25%
Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko mu 2022, igipimo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko cyari hejuru 10%. Muri 2023 ibiciro byakomeje kuzamuka, bigera kuri 18%, kimwe mu byatumye bizamuka harimo umusoro uri hejuru ,umusaruro muke n’ibindi. imisoro igabanutse byagabanya ibiciro biri hejuru ndetse bizafasha mu mibereho myiza y’abaturage
Eric TWAHIRWA