Bamwe mu abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko uburyo bushya bwo gusaba abarimu
binyuze mu ikoranabuhanga buri kubafasha kubona abarimu ku buryo bwihuse, gusa ubu
buryo buranengwa kuba butari koroherereza abarimu bashaka guhindura aho bakorera kuko
bwo ntiburakunda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB) kiravuga ko ibibazo
byo guhindura aho gukorera biri kunozwa .
Mu mpera z’umwaka w’amashuri wa 2021/2022 Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB, cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu micungire n’imikorere ya mwarimu yitwa TMIS (teacher management information system), bimwe mubyo bufasha harimo gusaba abarimu ku kigo kibakeneye, kumenya imikorere ya mwarimu hagendewe ku masaha y’ibyo yigisha no guhindura aho mwarimu akorera. Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko ubu buryo bwagiye bworoshya akazi ko gusaba abarimu kuko ubu basigaye babasaba bitabagoye. Hakizimana Philbert uyobora urwunge rw’amashuri rwa Ngoma mu murenge wa Gishyita yagize ati “ubu buri kigo kihagira icyumba (account) iyo umuyobozi akeneye umwarimu arabisaba, ugategereza bakamwemeza, nyuma ukazabona bamwohereje. Byaturuhuye imvune z’inama twahoragamo ku karere tugiye gusaba abarimu”
Uretse kuba iyi sisiteme ifasha ku gusaba umwarimu, igaragaza imyirondoro ya mwarimu, amasaha yigisha n’amasomo yigisha ibintu bituma bamwe mu bayobozi b’ibigo bungirije bashinzwe amasomo bemeza ko byoroshya akazi kabo kuko bifasha gutanga amasaha ku barimu. “ubu biroroha kumenya ko umwarimu akeneye umufasha binyuze muri iyi sisiteme kuko ikwereka ko umwalimu yarengeje amasaha cyangwa afite make , iradufasha guteza imbere mwalimu”
Nubwo TMIS ikomeje gufasha muri gahunda zitandukanye ziteza imikorere ya Mwarimu hari abayinenga kuba itarimo gufasha abashaka guhindura aho bakorera kuko aho bikorerwa hatarafungurwa.
JAMBO Emmanuel ni umwarimu wigisha mu murenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi, avuka mu karere Gicumbi yagize ati “ ubu dufite ikibazo cyo kwimuka ngo twegere Imiryango yacu batubwiye ko iyi sisiteme ariyo izadufasha kwimuka ariko ntirakunda turasaba ko badufasha igakora kuko ntiratangira gukora kandi iminsi iradusiga “
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze buvuga ko ibibazo biri kugaragara muri ubu buryo bushya birimo kuba kwiyimura bidakunda, byatewe nuko habanje gushyirwa imbaraga mu gushaka abarimu, gusa ngo mu minsi mike ibijyanye no kwiyimura bizakunda, MUGENZI Leon Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB yagize ati “ntabwo kuba hari bimwe bitarakunda muri iyi sisiteme aruko tutabizi ahubwo habanje gushyirwa Imbaraga ku kibazo cyihutirwaga cyo gushaka abarezi n’abayobozi b’ibigo, ubu turakora ibishoboka ngo n’ikibazo cyo kwimuka (mutation) no guhinduranya gikemuke vuba turabasaba kwihangana mu minsi mike bizakunda”
Biteganyijwe ko serivise zijyanye n’imyigishirize ndetse n’imyigire zizajya zitangirwa kuri TMIS. biramutse bikozwe byagabanya umwanya mwarimu yatakazaga mu gusaba bimwe mu bimugenewe bisaba kujya muri serivisi zishinzwe uburezi ku karere cyangwa ku rwego rw’igihugu.
Eric TWAHIRWA