Minisiteri y’Ubuzima iratangaza abarenga 90% by’abantu bapfuye bazize icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda mu mwaka 2021 , bari basanzwe barwaye indwara zitandura, ikaba ari yo mpamvu hakenewe kongerwa ingufu mu kuzirwanya
Minisitiri Dr. Ngamije yavuze ko nubwo u Rwanda rwakoze byinshi birimo kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi, hakenewe no kongera ingufu mu kugabanya indwara zitandura, akenshi zimenyekana bitinze.
Yatanze urugero, ati “Nk’indwara y’umuvuduko w’amaraso, 40% by’abayifite bagera bwa mbere kwa muganga umutima wabo udakora neza, uburwayi bwabo bugeze ku gipimo cya 3 cyangwa 4. Nko mu ndwara zo mu myanya y’ubuhumekero, nka Asima, 7.5% bonyine ni bo bagerwaho n’ubuvuzi. Mu barwaye diyabete, ni 4%, bivuze ko imibare ikiri hasi. Tugomba kongera imbaraga mu gupima indwara zikamenyekana tugahangana na zo hakiri kare”.
Minisitiri Ngamije avuga ko muri miliyoni zirenga 221 z’amadolari ya Amerika zashowe mu gukumira indwara, 1.7% yonyine ari yo yashowe mu kwirinda indwara zitandura, ariko akaba agomba kongerwa.
Gahunda y’imyaka itanu igaragaza ko u Rwanda rufite gahunda yo kugabanya imfu ziterwa n’indwara zitandura nibura ku gipimo cya 5%.
Ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko hashyizwe imbaraga nyinshi mu kukirwanya, kuko kizahaza cyane abasanganywe indwara zitandura.
Ati “Muri iki gihe cya Covid-19 twabonye ko indwara zitandura ari ikibazo gikomeye kuko abazifite bakomererwa iyo banduye Covid-19. Twabonye ko 90% by’imfu z’abantu 34 bazize Covid-19, bari basanganywe indwara zitandura. Kuba abapfuye kugeza ubu ari 34 gusa, twavuga ko biterwa n’uko abarwayi bamenyekana bakagezwa kwa muganga hakiri kare, kandi bakitabwaho kare ku buryo abapfuye bazize Covid-19 ari 0.7%”.
Minisiteri y’Ubuzima kandi ivuga ko umubare munini w’abarwaye Covid-19 mu Rwanda, ari bafite hagati y’imyaka 20 na 59. Abake muri aba bafite hejuru y’imyaka 65, ari naho hagaragaye imfu nyinshi.
Eric TWAHIRWA