Umunyamakuru wa ISANGO Star, BIZIMANA Emmanuel agiye gukora ubukwe

Umunyamakuru wa ISANGO Star, BIZIMANA Emmanuel agiye gukora ubukwe

BIZIMANA Emmanuel umunyamakuru wa Isango star uzwi mu gutara no gutangaza inkuru , zo mu ntara y’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda agiye kugora ubukwe n’umukunzi we bamaranye imyaka 10 bakundana

Uyu munyamakuru umaze imyaka 7 akora umwuga w’itangazamakuru  avugako iyi myaka icumi yari amaranye n’umukunzi we Ingabire Angelique ari imyaka yigiyemo byinshi ndetse ngo ibyayivuyemo ari uko yakwambika impeta y’urudashira umukunzi we, aganira na Deepnews.org yagize ati” iyi myaka icumi nize byinshi kuko nari kumwe n’umukunzi wanjye dukundana icyo gihe nahuye na benshi nakwita ko ari beza ku masura ariko ku mutima ugasanga ingeso zabo sinziza guhitamo uyu rero nuko ariwe nkunda kandi mbonamo ubushobozi bwo kuzanyubakira urugo rugakomera”

Kubijyanye nuko ukumara iyi myaka icumi yari yarabuze amahitamo yavuze ko ibijyanye n’imico n’imyitwarire batabyiga umunsi umwe bityo yagombaga gufata igihe kirekire yiga kuwo bazabana ngo urwe ejo rutaba nkingo ziki gihe yagize ati “ abakobwa twita ko ari beza duhurira aho tunwera , aho tubyinira n’ahandi , ariko ndakubwira ko umukobwa w’umutima kumubona bigusaba igihe kirekire ubwo rero nkeka ko uwo mubanye imyaka icumi muba muziranye bihagije”

Urupapuro rutumira inshuti n’imiryango gutaha ubukwe bwa BIZIMANA Emmanuel na INGABIRE Angelique Ruragaragaza ko ubukwe bwaba Bombi buzaba ku itariki ya 30/07/2022

  

FASHION