Abakora ubuhinzi barasaba ko hashyirwaho politiki yongera umushahara w’abakora muri uwo mwuga kuko imbaraga bakoresha n’umushahara bahembwa bidahura , ni nyuma yuko Ibipimo by’ingenzi byavuye mu bushakashatsi ku murimo by’ Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) by’umwaka wa 2023 bigaragajeko ko abakozi bakora mu buhinzi bahembwa amafaranga macye ugereranije n’abakora mu zindi nzego kuko bahembwa angana na 28,257 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi, ni mu gihe abakora muri serivisi aribo bahembwa neza kurusha abandi kuko bo bahembwa 130,879 ku kwezi.
Ubushakashatsi buto ku murimo bw’igihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2024 bwagaragajeko abarenga miliyoni eshanu (5,338,680) z’’abanyarwanda bafite akazi gusa ngo miliyoni ebyili (2,000,000) bagize 37.5% by’abakozi bose bakora mu buhinzi. Abenshi mu babukoramo bavuga ko amafaranga bahembwa ari make ugereranije na bagenzi babo bakora indi myuga, ibi bishimangirwa n’imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) ivuga ko nubwo ikigereranyo cy’umushara w’umukozi mu Rwanda ari arengaho gato ibihumbi miringo itandatu n’umunani by’amanyarwanda (68,481) uwukora mu buhinzi wo uracyari ku kigero cyarengaho gato ibihumbi makumyabili n’umunani (28,257), ngo ibi bigira ingaruka ku iterambere ry’ababukora n’ababukoramo.
NDAHAYO Vincent atuye mu murenge wa Gataraga mu karere ka MUSANZE yemeza ko gukora no gukorera abandi mu buhinzi bitafasha umunrtu gutera imbere yagize ati “uyu munsi umuhinzi akorera igihumbi Magana atanu (1500 frw) mu gihe umufundi ahembwa ibihumbi birindwi (7000) kugeza ku icumi(10000) , ni abantu babiri bashobora gukora akazi kagoye ariko badashobora guhembwa amafaranga angana, ibi bituma abakora muri uyu mwuga badatera imbere ndetse bagasuzugurwa ibi bitera abenshi muri bo bawuvamo bakajya gukora ibindi”
Kuba muri miliyoni umunani (8,333,134) bageze igihe cyo gukora mu Rwanda hari abarenga miliyoni ebyili na Magana icyenda (2,994,454) badafite akazi hari abemeza ko hari abanga gukora mu buhinzi biganjemo urubyiruko kuko hahemba amafaranga make, ibi bikiyongera ku kuba abenshi mu babukoramo badakorera ku masezrano yanditse bigaca intege abifuza kubugana kuko ngo ari akazi umuntu atakwizera ko azahoramo bityo bagahitamo gushaka akazamara igihe kirekire MANIRIHO Daniel ni urubyiruko avuga ko atajya gukora mu buhinzi kuko ntaho byamugeza, yagize ati “ ntakazi mfite ariko amafaranga yo guhingira umuntu , kubagara imyaka ye cyangwa kumusarurira ntaho yakugeza ni make kandi aravunnye , ushobora no gukorera umuntu iminsi icumi akaguhemba ibiri , mfite gahunda yo gushaka akazi uko kaba kameze kose katari uguhinga”
Ubushakashatsi ku Murimo bugaragazako 91 % by’abakora mu buhinzi no mu nganda bakorera ku masezerano atanditse ibi bigatuma abakora muri iyi mirimo bavamo byoroshye kuko baba bakeneye aho bakora bizeye kuharamba.
Abakora mu buhinzi bafashijwe byazamura ubukungu bw’igihugu
Imibare yavuye mu ibarura rusange muri 2022 igaragaza ko mu ngo zirenga miliyoni eshatu (3,312,743) ziri mu Rwanda, 68.9 % byazo bibeshejweho n’ubuhinzi, ibi byiyongera ku kuba ubuhinzi bugira uruhare rwa 24% mu bukungu bw’igihugu, abahanga mu by’ubukungu bavuga ko guteza imbere ubuhinzi nka kimwe mu bitunze abanyarwanda benshi byazamura ababukora ndetse n’igihugu muri rusange , Theddy KABERUKA yagize ati “ nubwo ubuhinzi ataribwo buyoboye indi mirimo mu guteza imbere igihugu ariko twemeranya ko butunze benshi,…………, ntabwo imishara ariyo ikenewe kurebwaho gusa , ahubwo hakenewe kuzamurwa urwego rw’ubuhinzi muri rusange nemeza ko byanafasha mu itermbere ry’abnyarwanda”
Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko yongereye amafaranga y’ingengo y’imari ibugenerwa iba miliyari 3,393 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 59.6% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2024/2025 , gusa hari icyizere ku bakora mu buhinzi kuko hari umushinga w’itegeko rigena imishahara uri muri Sena y’u Rwanda, Uyu mushinga w’itegeko ugamije gushyiraho ibipimo bigenga imishahara y’abakozi mu nzego za Leta n’izigenga. Depite SEMAHUNDO Amiel yari Perezida wa Komisiyo y’Abadepite ishinzwe imibereho myiza y’abaturage ubwo uyu mushinga wemezwaga n’badepite tariki ya 6 Gicurasi 2024, yagize ati “ iri tegeko ryasuzumwe neza kandi inyigo y’uburyo imishahara fatizo izashyirwaho yararangiye. Ibi byitezweho gukemura ikibazo cy’abakozi bahabwa imishahara idahwanye n’akazi bakora, birumvikana nabo uvuga bakora mu buhinzi barimo”
Kongera imishara y’abakora mu Rwego rw’ubuhinzi bizafasha kugabanya ubukene no guteza imbere ishoramari mu buhinzi, bikazagira ingaruka nziza ku bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
TWAHIRWA Eric