Abaturage bo mu murenge wa Gacaca bavuga ko ubuyobozi bw'Ikigo cy'Ingufu Gitanga Amashanyarazi (REG)Ishami rya Musanze bwangirije ibikorwa byabo hubakwa umuyoboro w'amashanyarazi ariko umwaka urenga ukaba ushize batarishyurwa ibyangijwe nk'uko babisezeranyijwe.

Abaganiriye na deepnews.org ni abo mu mudugudu wa Rungu, bavuga ko ubwo hubakwaga uyu muyoboro babwiwe ko bazishyurwa ibyangirijwe.
Gusa ngo ibyangirijwe byiganjemo ibiti ntibyigeze bigenerwa agaciro aho abahagarariye REG bababwiye ko bazabagenera amafaranga ubwo umuriro uzaba umaze kugera ku bagenerwa bikorwa.

Bakundukize Albert ni umwe mubo ibiti byabo byangijwe hubakwa umuyoboro,
yagize ati " Batwanditse muri Taci (Smart phone) ariko nta mafaranga baduhaye! Bamaze kutwandika twumvaga ko ibyacu bikemutse ariko umwaka urashize bataratwishyura".

Uyu muturage avuga ko ikibazo cyabo bakigejeje mu nzego z'ibanze ariko ntacyakozwe.

" Twasabwe gufotoza ibyangombwa by'ubutaka, irangamuntu no gutanga numero za konti ariko ntacyakozwe. Haba mu kagari no mu murenge bazi ibibazo byacu".

Ntawumenyumunsi Gaudance nawe yunga mu rya mugenzi we avuga ko uyu muyoboro waje usanga ibiti bihari, ati " Batemye ibiti tubabajije batubwira ko tutagomba kubangamira ibikorwa byabo, ahubwo ko bazatugenera amafaranga! Twakoresheje uko dushoboye ariko tumaze kurambirwa gutegereza, niyo mpamvu tubiyambaje ngo mutuvuganire".

Umuyobozi wa REG Ishami rya Musanze twamuvugishije, nyuma yo kumusobanurira imiterere y'ikibazo yatubwiye ko afite abantu ari kumwe nabo. " Hari abantu turi kuvugana, wareka tukaza kongera ko mu isaha imwe kuko ndumva ari birebire.
Wabinyorerereza nko muri message cyangwa kuri WhatsApp nta kibazo".

Nyuma y'isaha irenga tumwoherereje ubutumwa, twamuhamagaye ntiyatwitwaba. Icyakora amakuru dukesha umwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Rungu ni uko hari umwe mu bakozi ba REG waje kuganira n'umwe mu baturage bagezweho n'iki kibazo witwa Albert uri mubo twaganiriye.

Editor

post