Mu myaka mike ishize nibwo hatangiye kuzamuka umwuka mubi mu ndirimbo z’abahanzi Nyarwanda aho bashinjwaga gukora indirimbo zitakaza umuco , imwe muzavuzwe cyane ni Ibyatsi ya oda paccy , yanabaye intangiriro y’urugendo rurerure rwamwambuye ubutore , ikibazo cyakomeje guteza urujijo nuko indirimbo z’abanyamahanga zangiza umuco w’ Urwanda zihabwa rugari. deepnews.org yagukusanyirije bimwe mu bituma inyarwanda zigirizwaho nkana mu gihe izamahanga ari intakorwaho

1. Ubumenyi buke ku ndimi z’amahanga

Abenshi mu banyarwanda bagorwa no kumva indimi z’amahanga kuko usanga Atari indimi bavukiyemo , nk’abandi banyarwanda , abayobozi bashinzwe ibijyanye n’umuco ntitwakwemeza ko bumva neza izo ndimi kugeza aho basesesengura byimbitse icyo umuhanzi yashatse kuvuga bityo guhamya ko byica umuco utazumvise neza byagorana

2. Guhana abanyamahanga ntacyo bibatwaye

Ubuyobozi bushinzwe ibijyanye n’umuco buzi neza ko guhana abanyamahanga ntacyo bibatwaye, kuko isoko ry’ibihangano byabo ni rito cyane hano mu Rwanda bagasanga Guhana utari bumenye ko wamuhannye ari ugukora ubusa

3.Igitutu cy’abanyarwanda

Ku ndirimbo z’abanyarwanda, biroroha ko buri munyarwanda azisabira kuzihagarika bitewe nuko abyumva, ashobora guca mu nzira zemewe zo kwandika cyangwa guca ku imbuga nkoranyambaga aho abayobozi bisanga , iki kiba igitutu ku bayobozi bashinzwe iby’umuco bigatuma bafata imyanzuro yo guhagarika igihangano cy’umuhanzi runaka .

4.Munyangire

Mu bahanzi ndetse n’abagira aho bahurira n’imyidagaduro bivugwa ko hari abababazwa cyane no gukundwa kw’indirimbo za bagenzi babo , bagakora ibishoboka n’ahatari amakosa bakayahashira mu rwego rwo kumuzimya , ibintu bidashobora kubabaho ku bahanzi mpuzamahanga kuko ntaho baba bahuriye
Bivugwa ko hari abashora akayabo k’amafaranga mu gukora ubutumwa (posts) zigaragaza integer nke z’imdimbo za bagenzi babo mu kwica umuco.

5. Gusigasira umubano mwiza n’amahanga

Ubu bivuzwe ko hari indirimbo z’abahanzo bo muri Uganda cyangwa Uburundi bahagarikiwe ibihangano byabo kubera kwica umuco w’Urwanda Hari abatabura kubigira impamvu za politiki aho kubigira ibibazo by’umuco , byahita biva kukuba ari urwego runaka cyangwa agashami mu Gihugu bikaza kuba igihugu cyahagaritse ibihangano byakorewe mu kindi gihugu , ibi bituma inzego zifite mu nshingano guhagarika ibyo bikorwa bibangamira umuco bigengesera .

Nubwo ibi bihangano bihagarikwa cyangwa bikihanangirizwa , usanga ntamusaruro bitanga kuko nibwo abatbonye umwanya babitega amatwi maze bakabinegeka kuburyo usanga buri munyrwanda ku rwego ariho azi icyo gihangano urugero ni sa MOYA ya MELODY, MICRO YA DAVIS D NA IGISUPUSUPU YA NSENGIYUMVA usanga buri munyarwanda yarigeze kuyumvaho cyangwa azi agace kayo.

Editors


post

Sa moya ya bluce melody nayo yanenzwe kwica umuco

post



ibyatsi ya oda paccy yanzwe ku ikubitiro

post