Mu myaka mike ishize nibwo hatangiye kuzamuka umwuka mubi mu ndirimbo z’abahanzi Nyarwanda aho bashinjwaga gukora indirimbo zitakaza umuco , imwe muzavuzwe cyane ni Ibyatsi ya oda paccy , yanabaye intangiriro y’urugendo rurerure rwamwambuye ubutore , ikibazo cyakomeje guteza urujijo nuko indirimbo z’abanyamahanga zangiza umuco w’ Urwanda zihabwa rugari. deepnews.org yagukusanyirije bimwe mu bituma inyarwanda zigirizwaho nkana mu gihe izamahanga ari intakorwaho

post

1. Ubumenyi buke ku ndimi z’amahanga Abenshi mu banyarwanda bagorwa no kumva indimi z’amahanga kuko usanga Atari indimi bavukiyemo , nk’abandi banyarwanda , abayobozi bashinzwe ibijyanye n’umuco ntitwakwemeza ko bumva neza izo ndimi kugeza aho basesesengura byimbitse icyo umuhanzi yashatse kuvuga bityo guhamya ko byica umuco utazumvise neza byagorana 2. Guhana abanyamahanga ntacyo bibatwaye Ubuyobozi bushinzwe ibijyanye n’umuco buzi neza ko guhana abanyamahanga ntacyo bibatwaye, kuko i

post