Akenshi Amaso y'abanyafurika tuyahoza ku mikino y'iburayi , byagera kuri ruhago bigahumira ku mirari tukumva ko ntamateka uyu mugabane wa AFURIKA wagira ashimishije mu mupira w'amaguru.

nubwo bimeze bityo ikipe ya kano pillars yo muri Nigeria ifite amateko yo kumara imyaka 12 amezi 2 n'iminsi 2 idatsindiwe iwayo . dore uko byagenze , uru rugendo yarutangiye ku itariki ya 21 /06/2003 ubwo yatsindwaga na JULIUS BERGER FC ubu yitwa Bridge fc rugera ku itariki ya 23 /08/2015 ubwo yatsindwaga na Nasarawa united ibitego 2-1 muri iyo myaka yose yakinnyemo imikino 202 iwayo idatsindwa

Kano pillars ninabwo yahise igira inyikirizo igira iti "sai masu Gida" mu kinyarwanda twagereranya no kuvuga ngo " ba nyiri urugo duhora hejuru"

uretse iyi kipe ntitwasoza iyi nkuru tutavuze ku ikipe ya Nkana FC yo Muri zambiya yamaze imyaka 37 idatsinzwemo umukino n'umwe mu rugo, mu mikino yose ya caf yakinnye , ibi byatangiye 1983 ,Mu mikino 61 yakinnye yakiriyemo amakipe nka AL AHLY, ZAMALEK, Heart of oak , Mamelodi sundowns , sc villa , Asante Kotoko , na al hilal aya yose nta nimwe yigeze yivana kuri stade ya Kitwe aho Nkana isanzwe Ikinira

Eric Twahirwa


post