Mu mpera z'umwaka wa 2019 nibwo hasakajwe amajwi y'abanyamakuru bakoreraga city radio bajya impaka zatandukiriye zigera naho gutukana , aho bashinjanyaga kuba baragizwe ibikoresho byamwe mu makipe hano mu Rwanda , Ibi by'iyongera ku bivugwa na bamwe mu bakurikiranira itangazamakuru ry'imikino hafi , bavuga ko hari ibitangazamakuru n’abanyamakuru bikorera amwe mu makipe ya hano mu Rwanda bityo ubunyamwuga bwabo bukaba bushirira mu Marangamutima n'urukundo bakunda ayo makipe bakorera . Reka tubanze turebere hamwe bamwe mu banyamakuru bivugwa ko bakorera amakipe ya hano mu Rwanda .

TV/Radio 1 sports Team

iri tsinda ry'abanyamakuru bakorera mu kigo cya Radio na Tv 1 nabo ni abagabo n'abagore begamiye ku ikipe ya Gasogi united Ku buryo buziguye cyangwa butaziguye kuko ibiganza bibagaburira n'imbehe bariraho ari bimwe. ntagushidikanya aba ni bamwe mu bagomba gusigasira ubusugire bwa Gasogi United.

Ibrahim Uwihoreye

uyu ni team manager wa Musanze fc Yakoreye Energy RADIO ikorera mu karere ka Musanze Nyuma aza kuba umusesenguzi kuri Natural TV yo muri Turikiya ubwo yakoraga icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri icyo gihugu , nawe ni umwe mu bakorera ikipe ya Musanze fc kuburyo bweruye

Edmond Gatera

ni umwe mu banyamakuru bakorera umwuga wabo w'itangazamakuru Mu karere ka huye (radio huye) , ni umuvugizi w'imikino y'amaboko mu karere ka Gisagara, ni umwe mu bagabo bintarumikwa muri Ayo makipe .

Jean paul Nkurunziza.

uyu yahoze ari umuvugizi w'ikipe ya Rayon sport , nubwo byavuzwe ko ari umwe mu begujwe ku buyobozi bw'iyi kipe ubwo hari ubwumvikane buke mu buyobozi bwa Rayon sports , byaje ku garagara ko ari umugabo wizewe na sadate Munyakazi wayiyoboraga . uyu nawe ni umukunzi ukomeye wa rayon sports , NI umukozi Wa Isango star

SAM Karenzi.

uyu mugabo wamenyekanye mu itangazamakuru rivuga imikino hano mu Rwanda ubwo yakoreraga Radio salus nawe ni umunyamakuru wa Radio TV10 , yegamiye cyane ku ikipe ya BUGESERA ndetse akaba ari umwizerwa muri iyo.

Kazungu Clever

uyu muvugizi wa Apr fc Ni umwe mu banyamakuru bazobereye umwuga mu itangazamakuru ry'imikino ndetse ni Inararibonye muri Ryo, ntagushidikanya ko nyuma yuko ikipe y'ibiganiro bya sport kuri radiotv10 yasezeraga/yasererwaga mu minsi ishize , aricyo ubuyobozi bw'iki kigo bwashingiyeho bumushira mu bakozi bashya .

kimwe n'abandi batavuzwe kuri uru rutonde , bivugwa ko ntakibi gishobora kuvugwa mu makipe aba banyamakuru begamiyeho kivuzwe nabo ubwabo, nubwo baba babifiteho amakuru ahagije, bituma hari byinshi bigirwa ibanga byakagombye kubaka umupira mu makipe yabo ariko kwanga kwiteranya nabo bakorera bigatuma batabivuga,

Ndayambaje Jean cloude umwe mu bakunzi b'umupira w'amaguru yagize ati" ntabwo waba uri umuvugizi w'ikipe runaka ngo ujye kuba uwambere utangaza ibibazo biyirimo , barabanza bagasaba uburenganzira babwimwa bigapfa , ni ibintu tubona ko bigira uruhare mu gusubiza inyuma umupira wacu ku buryo bumwe cyangwa ubundi , bakagombye guhitamo kimwe "

undi nawe utarashatse ko izina rye ritangazwa yavuze ko bigoranye kwizera ubunyamwuga bwa bamwe mu banyamakuru ku nkuru zivugwa mu makipe yabo kuko hari byinshi bahisha kubera ibyo baba biteze kuri iyo.

Nubwo bivugwa gutyo abo twaganiriye bavuze ko ntacyatuma bata ubunyamwuga bwabo kuko ngo imirimo bakora mu makipe yabo itabangamira umwuga , IBRAHIM Uwihoreye Team manager wa Musanze FC
yagize ati " Yego nibyo koko kuruhande rwanjye ndi Team manager wa Musanze fc Nkaba n'umunyamakuru ariko imirimo mu ikipe ntacyo ihungabanya ku mwuga wanjye w'itangazamakuru, ibyukuri ndabivuga n’ibitari ukuri nkabivuga "

Bibaye aribyo ko imirimo bamwe mu banyamakuru bakora mu makipe ya hano mu Rwanda ibangamira ubunyamwuga bwabo hagakwiriye kurebwa uburyo iyi mirimo yombi yakorwa neza kandi itabangamiranye aho bidashobotse hagakorwa umwe.

Eric Twahirwa


post

KNC ni umuyobozi wa Gasogi United na TV/RADIO 1

post

Jean paul Nkurunziza wahoze avugira Rayon Sports

post

GATERA EDMOND WA RBA AKORERA NA GISAGARA

post

Sam Karenzi ukorera RADIO 10 Akorera na Bugesera fc

post

KAZUNGU CLEVER UMUVUGIZI WA APR FFC AKABA UMUNYAMAKURU WA RADIO 10

post