Umuyobozi wa Kampani Umuhuza MIA , kampani ishinzwe gukora ubuvugizi ku karengane no guhuza abagura n’abagurisha, Emmanuel Musengimana n'umuyobozi wa Radio Musanze Byukusenge Bernard bita Bendo, kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira 2020, babyutse baterana amagambo, aho Emmanuel alias Kazungu yagiraga inama Byukusenge Beranard ko abanyamakuru be bakora ikiganiro " Umuti ukwiye", basigaye bagikora nta bunyamwuga burimo noneho undi nawe akamubwira ko niba nta bunyamwuga burimo ntakongere kumva iyo Radiyo.

Amakimbirane y'aba bombi akomoka ku kiganiro gitambuka buri munsi mugitondo aho kuri uyu wa gatanu, hatambutse ikiganiro kijyanye no kwishyura abaturage ibyabo byangijwe n'umuhanda Bereshi -Sunrise , bikarangira ngo umwe mu banyamakuru bari mu kiganiro barimo uwitwa Pio Mbarushimana yaratinyutse akurira umuyobozi w'akarere ka Musanze Madame Nuwumuremyi Jeanine avuga ko ntacyo ashoboye kandi afite imodoka y'akazi aho kuyikoresha ngo akaba yirirwa yicaye mu biro gusa.

Nkuko bigaraggara mu butumwa aba bayobozi bombi bandikiranye ku rubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp , Deepnews ifite ubwo butumwa kuri Tel. igendanwa, umuyobozi wa Umuhuza MIA ngo si rimwe asabye umuyobozi wa Radiyo Musanze Bwana Byukusenge Bernard alias Bendo gukebura abanyamakuru be mu kiganiro "Umuti ukwiye " kuko hari aho barengera bagatuka abayobozi.
Amwe muri ayo magambo bandikiranye, akimara gusomwa na bamwe mu banyamakuru bahuriye ku rubuga rw'abanyamakuru bo mu ntara y'amajyaruguru ( Northern Repoters) , batunguwe n'imvugo mbi zaranze ikiganiro cyabo ariko cyane cyane , hibandwa ku mvugo z'umuyobozi wa RC Musanze Byukusenge Bernard alias Bendo wasubizaga yishongora cyane ku muturage wamugiraga inama yo gukebura abanyamakuru be.

Dore zimwe mu mvugo Deepnews yifuje gusangiza abasomyi bayo uko abayobozi bateranye amagambo atari meza duhereye kuri Emmanuel alias Kazungu ati" Bjr Bendo? Iki kiganiro cyanyu ko gikomeje kurengera? Umunyamakuru wanyu muri iki gitondo yanenze ibisobanuro Meya Nuwumuremyi Jeanine yatanze ku kibazo yarabajijwe cy'imitungo yangijwe n'umuhanda , ntiyishyurwe. Meya yasabye ko abafite iki kibazo bose baza ku karere. Ni inzira isanzwe ikoreshwa mu gukemura ibibazo by'abaturage. Meya ni umuyobozi ukwiye icyubahiro cye, kumukoronka cyangwa kumunenga ni ugusuzugura abo ahagarariye. Igihe ni iki ngo mukosore ibitagenda neza mu kiganiro cyanyu. Njye sinahwemye kubibasaba."
Umuyobozi wa Radiyo Musanze Byukusenge Bernard alias Bendo yasubije agira ati " Slt , Wowe niko ubibona kandi ni uburenganzira bwawe kubona ibintu ugutandukanye. Kubona ko kirengera nabyo ni Jugementa yawe, ubwo ntabwo nahindura uko ubibona. Ibitagenze neza, biranengwa kandi hagize unengwa , nta nka yaciwe amabere. Hanengwa ibyakozwe nabi cyangwa bitagenze neza. Ntihanengwa abantu kuko abo bantu bitwa amazina bafite bitewe n'inzego bahagarariye. Rero akarere karamutse hari ibitakozwe neza, zitukwamo nkuru , kimwe n'urundi rwego urwo arirwo rwose rutakuzuza inshingano, rwanengwa, nta gitangaza kirimo. Wakoze ku bw'igitekerezo n'inama utanze."
Umuyobozi wa Umuhuza MIA yakomeje avuga ko ikiganiro nta bunyamwuga gikoranwa noneho umuyobozi wa Radiyo amusubiza agira ati " Kuko nta bunyamwuga burimo, ntukongere kuyumva."
Uretse izi mvugo zishaririye z'aba bayobozi bombi hari n'andi menshi Deepnews idashoboye kubagezaho kuko ari menshi. Aha ni naho Umuyobozi wa Umuhuza MIA Emmanuel yahereye abwira umuyobozi wa Radiyo Byukusenge Bernard Bendo ko agiye kwandikira Umuyobozi mukuru wa RBA.
Umukuru w'intara y'amajyaruguru Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yanenze abayobozi badatanga amakuru ariko na none yihanangiriza n'abanyamakuru batangaza inkuru barenganya cyangwa basesereza.

Ati " Njyewe ndashima ko itangazamakuru . Itangazamakuru riduha amakuru adufasha gukemura ibibazo. Icyo tuba dusaba abanyamakuru ni ugucukumbura. Ikindi ntabwo twabuza abanyamakuru gutangaza ibyo babonye kuko ni uburenganzira bwabo cyane ko n'abayobozi bakuru ku rwego rw'igihugu bashima itangazamakuru. Hari n'amategeko agenga itangazamakuru , bityo ibyo byose bikwiye kuba binakoreshwa mu gukosora ibiba bitagenze neza."


Ikiganiro " Umuti ukwiye" kimaze imyaka isaga 2 gitambuka kuri Radiyo Musanze , kikaba cyibanda cyane cyane ku bibazo by'abaturage aho ubuyobozi butungirwa agatoki ibitagenda kugira ngo bikosorwe. Ni ikiganiro gitambuka buri gitondo kuva saa kumi n'imwe za mugitondo (5h00) kugeza saa kumi n'ebyiri (6h00) kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu.

Twahirwa Eric


post