Kuri uyu wa kabiri nibwo Uber entertainment yateguye UEMA AWARDS yashyize mu byiciro abahatana muri iryo rushanwa gusa nyuma yuko bitangajwe bamwe mu bahanzi bavugako uguhitamo abitabira byakoresheje ikimenyane n'amarangamutima
Rugamba Logan avuga ko yakoze cyane ariko ngo ntiyagiyemo kubwikimenyane yagize " ntabwo wambwira ukuntu feel itaza mu mavideo meza, ntabwo umunyurarembo nakusanyije abahanzi Bose bavuga ngo ntiyahangana,...... Hari abantu bagiyemo benshi batabikwiriye"
Gloire uvuga ko amaze Imyaka 10 mu muziki we yagarutse ku kuba Uber yarahembye abakoze abakoze cyane ntibahembwa yagize
ati " ibyo Uber yakoze biri ku rwego rwayo , yahembye abakoze naho twe abakoze cyane ntitwajyamo"
Sugira Montana uvugira Uber entertainment ntiyemeranya n'ababanenga yagize
ati"ntabwo abatarajemo batsinzwe, Buri cyiciro cyagombaga kujyamo Abantu bane ubwo rero bihangane, itsinda ryadufashije ibyo ryakoze twararyakiriye"

Nyuma yuko abahatana bashyizwe mu byiciro biravugwako gutora bizanyura ku mbuga nkoranyambaga zabateguye Iki gikorwa zirimo youtube na instagram bizaha amahirwe abahatana gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho , aha niho bamwe mu basesenguzi bavuga ko Iri rushanwa rigamije ubucuruzi ninyungu kubariteguye kurusha umuhanzi ku giti cye ngo kuko ababikoze bazungukira mubazakurikira imbuga nkoranyambaga (views and subscribers)
Eric Twahirwa

post