Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10 ukwakira 2020 hafunguwe ishuri ry'Amagare Musanze cycling club.

Bamwe mu batuye aka karere ntibahwemye kunenga aka karere bavuga ko gafite umwihariko ku igare dore ko ari naho ikipe y'igihugu ibarizwa (Team Rwanda) ariko ho hakaba nta ekipe n'imwe kari gafite .

Iki kigo cyafunguwe na Nyakubahwa Guverineri Gatabazi uyobora intara y'Amajyaruguru ,yashishikarije urubyiruko gukora siporo kandi biteza imbere.

Yakomeje avugako biteguye gushigikira buri muntu wese ufite ubushake bwo guteza imbere urubyiruko n'igihugu muri rusange , yagize ati "urubyiruko turarusaba kwitabira siporo ibateza imbere Kandi twiteguye gufasha uwariwe wese uje atugana"

Perezida wa Musanze cycling club yavuzeko mu kwezi kumwe kuri imbere bazakoresha amarushanwa yo gushaka abakinnyi(detection de talents) dore ko iri shuri ritangiranye abakinnyi 6 bakaba bafite intego yo kugera ku mubare w'Abakinnyi 15 abakobwa n'abahungu.

Yanditswe na Didier Maladonna.

post

Nazajya baba mu Murenge wa cyuve

post