Abahanzi bakoze neza mu mwaka wa 2020 bakorera umuziki wabo mu Ntara y'amajyaruguru bagiye guhembwa (gushimirwa) mu gikorwa cyiswe UEMA AWARDS

Amakuru dukesha company yateguye iki gikorwa yitwa Uber entertainment avugako, iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gutera imbaraga ndetse no gushimira abahanzi bo mu ntara akenshi badakunze kwibona mu marushanwa ategurwa ku rwego rw'igihugu(kigali).

MZAZI uyobora Uber entertaiment yagize ati "twateguye iki gikorwa tugamije kwereka abahanzi bo mu Ntara Y'Amajyaruguru ko ibikorwa byabo bikurikiranwa ndestse ko bihabwa agaciro , turategura kubashimira kandi ni igikorwa kizakomeza"

Dore uko ibyiciro bihagaze mu bazatoranwa

Best Male

-MayLo
Mishou
Bexx
Fizzo Masson

Best Female

-Jolly
Cyentia
Gash
clemmy

Best Group

-sweet life
-Super Twin
-Msa Gango
-2 for Trap

Best Gospel Artist

-PIO
-Nziza Theos
-Oligaho
-Elitege

Best Artist of the Year

-Fizzo Masson
-Bexx
-Maylo
-Mishou

Best Video

-Ubwonko Msa Rapper
-Feri By fizzo
-Who Ami mishou
-Inyenyeri yanjye by Maylo

Best Upcoming

-ELIMILI
-jolly
-day Maker
-Boston

Hari andi makuru avugako hari cyo bamwe mu bahanzi batumvikanyeho na company ya UBER ENTERTAINMENT yateguye iki gikorwa biza gutuma bamwe muri bo bivana muri iki gikorwa.

Ubwo twakoraga iyi nkuru ntitwashoboye kubona abarebwa n'iki kibazo, kuko telefone(telephone) zabo zitari ku murongo.

Eric TWAHIRWA


post